Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, RUHAKIRIJE MU RUHAME KU WA 14/07/2017, URUBANZA Nº RSOCAA 0007/16/CS - RSOCAA 0004/16/CS, MU BURYO BUKURIKIRA:
………………………………………………………………………………………………………
HABURANA:
ENGEN RWANDA Ltd (wajuriye), mu izina ry’Umuyobozi wayo. Na
▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ (uregwa), mwene ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ubarizwa Abidjan muri Côte d’Ivoire, uhagarariwe na Me Munyaneza Remy.
IKIBURANWA:
- ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’igihe kizwi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
- Indishyi zinyuranye.
………………………………………………………………………………………………………
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd asaba ko yamuha indishyi zinyuranye zikomoka ku iseswa ry’amasezerano y’akazi ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ko yasheshe ayo masezerano nta mpamvu ku wa 14/04/2014, kandi yaragombaga kurangira ku wa 14/04/2015.
[2] Urwo rukiko rwaciye urubanza n° RSOC 0023/15/TGI/GSBO ku wa 15/10/2015, rwemeza ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yirukanywe nta mpamvu, rutegeka ENGEN RWANDA Ltd kumuha 135.627.212 Frw y’indishyi z’uko yirukanwe nta mpamvu ikanamusubiza 16.760.694 Frw yiswe retirement fund.
[3] ENGEN RWANDA Ltd yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, itanga impamvu z’ubujurire zitandukanye zirimo n’inzitizi y’iburabubasha bw’inkiko zo mu Rwanda bwo kuburanisha urwo rubanza kuko ubwo bubasha bufitwe n’inkiko zo muri Afurika Yepfo hashingiwe ku ngingo ya 11, agace ka 2, y’amasezerano y’umurimo bagiranye yavuzwe haruguru.
[4] Urwo rukiko rwaciye urubanza n° RSOCA 0146/16/▇▇ ▇▇ wa 31/05/2016, rwemeza ko ubujurire bwa ENGEN RWANDA Ltd bwakiriwe kuko bwatanzwe mu buryo bukurikije amategeko, ▇▇▇▇▇ ▇▇ bufite ishingiro, rwemeza ▇▇▇▇▇ ▇▇ urubanza n°
RSOC 0023/15/TGI/GSBO ruhindutse mu ngingo zarwo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
[5] ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kubera ko ikiburanwa ari iseswa ry’amasezerano y’umurimo ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ▇▇▇ ▇▇▇▇ ikirego kirebana n’imyitwarire ye mu kazi kigomba gukemurwa na Komite ya Discipline/Disciplinary Committee, ▇▇▇▇▇ ▇▇ Urukiko Rukuru rutagombaga kwakira iyo nzitizi kuko yatangiwe bwa mbere muri urwo rukiko igihe cy’iburanisha.
[6] Nyuma y’iburanisha ry’urubanza mu ruhame ku wa 04/10/2016, uru rukiko rwaciye urubanza rubanziriza urundi ku wa 11/11/2016, rwemeza ko inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ko imikirize y’urubanza n° RSOCA 0146/16/HC rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 31/05/2016 ihindutse mu ngingo zarwo zose, ko iburanisha ry’urubanza mu mizi rizaba ku wa 24/01/2017.
[7] Nyuma yaho, Me RUTEMBESA Phocas uburanira ENGEN RWANDA Ltd yatanze inzitizi muri uru rukiko asaba ko uru rubanza rwasubizwa mu Rukuru Rukuru kugira ngo ruruburanishe mu mizi ku birebana n’izindi ngingo zayo z’ubujurire zitaburanishijwe mbere, naho Me MUNYANEZA Rémy na Me MUGENI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran bakavuga ko urubanza rukwiye kuburanishwa mu mizi n’uru rukiko.
[8] Nyuma y’iburanisha ry’urubanza mu ruhame kuri iyo nzitizi ku wa 24/01/2017, uru rukiko rwaciye urubanza rubanziriza urundi ku wa 17/02/2017, rwemeza ko inzitizi yatanzwe ▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd y’uko uru rubanza rwaburanishwa mu mizi n’Urukiko Rukuru nta shingiro ifite, ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza mu mizi, ko iburanisha ry’urubanza mu mizi n’uru rukiko rizaba ku wa 18/04/2017.
[9] Ku wa 18/04/2017, urubanza ntirwaburanishijwe kubera ko uwaburaniraga ENGEN RWANDA Ltd yikuye mu rubanza, maze uwamusimbuye avuga ko yahabwa igihe cyo gutegura urubanza, aragihabwa, iburanisha ryarwo ryimurirwa ku wa 13/06/2017, uwo munsi ugeze, ruburanishwa mu mizi ku birebana n’ubujurire bwatanzwe ▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd mu Rukiko Rukuru, ENGEN RWANDA Ltd ihagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran ahagarariwe na Me MUNYANEZA Remy afatanyije na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇.
II. IBIBAZO BIRI MU RUBANZA N’ISESENGURA RYABYO:
1. Kumenya niba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yarakoze ikosa rikomeye ku buryo ryagombaga gutuma ENGEN RWANDA Ltd isesa amasezerano y’akazi bagiranye
[10] Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, uburanira ENGEN RWANDA Ltd, avuga ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yakoze ikosa rikomeye ryo kudashyira mu bikorwa ibyo yari yategetswe n’abamukuriye mu kazi (insubordination) ryatumye isesa amasezerano y’akazi bagiranye. Asobanura ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran agengwa n’amasezerano y’akazi hamwe na «Delegation authorities» yo ku wa 05/03/2013 no ku wa 06/03/2013 ndetse na «Disciplinary procedure», ariko ko yakoze ikosa rikomeye kuko yanze guhemba umukozi wayo witwa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’ibiruhuko bihemberwa yasabaga byo kuva muri 2002 kugeza 2014, bituma Umuyobozi we mu rwego rw’Igihugu (Business Manager) witwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ amwandikira ibaruwa yo ku wa 11/03/2013 no ku wa 13/03/2014 amusaba ko yakemura icyo kibazo akanabimumenyesha, ariko ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran atagikemuye, ko ahubwo yamwandikiye ibaruwa yo ku wa 14/03/2014 amubwira ko atakwishyira mu kaga akora ibinyuranyije na éthique n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
[11] Asobanura ▇▇▇▇▇ ▇▇ icyo gisubizo cyatumye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yandikira ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ amusaba gukurikirana icyo kibazo, ko nyuma yaho, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yagejeje icyo kibazo ku Buyobozi bukuru bwa ▇▇▇▇▇ Ltd, bwohereza abakozi ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ gukora iperereza mu Rwanda, ko nyuma yaryo, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yahagaritswe by’agateganyo ku ▇▇▇▇ ▇▇ wa 20/03/2014 kubera ko yari yabangamiye iryo perereza, ko yamenyeshejwe ku wa 27/03/2014 ko agomba kuzitaba Akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi ▇▇ ▇▇▇▇▇ Ltd kazateranira muri Afurika Yepfo, anamenyeshwa ko agomba gutegura imyiregurire ye anasabwa kuzazana Avoka we, ▇▇▇▇▇ ▇▇ ako Kanama kateraniye i Nairobi muri Kenya, ▇▇▇ ▇▇▇▇ muri ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇.
[12] Akomeza asobanura ko ako Kanama kamaze kumva imyiregurire ya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran ku makosa yaregwaga n’abamushinjaga, kemeje ko yakoze ikosa rikomeye (gros misconduct) ridashobora kwihanganirwa kuko «Disciplinary procedure» ya ▇▇▇▇▇ Ltd ifata igikorwa cyo kutubahiriza amabwiriza y’Umuyobozi (insubordination) nk’ikosa rikomeye, maze ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran amenyeshwa ko ashobora kujuririra icyo cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu (5), ariko ko yacyemeye kuko atigeze akijuririra, maze ENGEN RWANDA Ltd ishingiye kuri icyo cyemezo, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’akazi yari yaragiranye na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yavuzwe haruguru, bituma ku wa 07/04/2014, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yandikira
Umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ amusaba imbabazi z’ikosa yakoze ryo kutishyura ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’amafaranga y’ibiruhuko yasabaga anamumenyesha ko afite agahinda kuko iyo myitwarire ye itari ikwiye.
[13] Akomeza asobanura ko n’ubwo ingingo ya 28 y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, iteganya ko umukozi amenyeshwa ikosa rikomeye mu gihe cy’amasaha 48, ariko ko ENGEN RWANDA Ltd itashoboraga guhita irimumenyesha ngo inamwirukane muri ayo masaha, kubera ko amategeko ya ENGEN RWANDA Ltd arimo Disciplinary Procedure yateganyaga ko agomba kubanza kumvwa n’Akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi bayo. Avuga ko kugira ngo uru rukiko rukemure icyo kibazo, rukwiye guhuza ibiteganywa n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda hamwe n’amategeko yayo arimo «Disciplinary procedure» na Delegation Authorities ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ itegeko hagati y’impande zombi zayagiranye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’Itegeko rigenga amasezerano, rukemeza ko yamwirukanye mu buryo bukurikije amategeko.
[14] Asobanura ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yakoze ikosa ku wa 14/03/2014, ubwo yandikiraga Umuyobozi we amubwira ko atakwishyira mu kaga ngo ahembe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’amafaranga asaba kuko binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda na éthique ye, ko yamenyeshejwe iryo kosa ku wa 20/03/2014, aryisobanuraho imbere y’Akanama gashinzwe imyitwarire y’Abakozi ▇▇ ▇▇▇▇▇ Ltd ku wa 04/04/2014, ko nyuma yo kwisobanura, abagize ako Kanama basanze imyiregurire ye igize ikosa rikomeye rituma yirukanwa ku kazi hashingiwe ku cyemezo cy’ako Kanama, ariko ko iyo ENGEN RWANDA Ltd ▇▇▇▇▇ imwirukana idakurikije iyo procédure, yabaga inyuranyije na Disciplinary procedure yishyiriyeho.
[15] Yanzura avuga ko kuba ENGEN RWANDA Ltd yarasheshe amasezerano yagiranye na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran mu buryo bukurikije amategeko, bituma atahabwa 135.627.212 Frw y’indishyi z’uko yirukanwe nta mpamvu yagenewe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ariko ko agomba guhabwa 16.760.694 Frw ya retirement fund yagenewe n’urwo rukiko kubera ko ayafitiye uburenganzira.
[16] Ababuranira ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran bavuga ko ENGEN RWANDA Ltd ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’akazi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ hadashingiwe ku ikosa rikomeye kubera ko itahise irimumenyeshwa ngo inamwirukane ku kazi mu gihe cy’amasaha 48 ateganywa n’ingingo ya 28 y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda.
[17] Basobanura ko ku bw’ibanze ( à titre principal), ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran atakoze ikosa rikomeye ryari gutuma ENGEN RWANDA Ltd isesa amasezerano y’igihe kizwi bagiranye kuko hakurikijwe ibisobanuro by’abahanga, ikosa rikomeye (cause réelle
et sérieuse), ari ikosa rikabije rica umubano hagati y’umukozi n’umukoresha, ▇▇▇▇▇ ▇▇ umukozi aba yarikoze agamije kubangamira inyungu z’umukoresha we. Ko ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’amafaranga y’ibiruhuko by’imyaka irenga 10 yasabaga, ▇▇▇ ▇▇▇ yabonaga ayamuhembye, yashoboraga kubifungirwa kuko hari amafaranga atari afitiye uburenganzira bitewe n’uko bwashaje hashingiwe ku ngingo ya 54, igika cya 3, y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, iteganya ko uburenganzira bwo gusaba ikiruhuko buzima nyuma y’imyaka ibiri (2), bakaba rero basanga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran atarakoze ikosa rikomeye kuko kudahemba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ayo mafaranga bitari bigamije kubangamira inyungu za ENGEN RWANDA Ltd, ko ahubwo yari agamije kuzirengera anubahiriza amategeko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ mu Rwanda.
[18] Bavuga ko à titre subsidaire, kuba ENGEN RWANDA Ltd itaramenyesheje ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran ikosa yakoze mu gihe cy’amasaha 48 ngo inahite imwirukana muri icyo gihe, bigaragara ko atari ikosa rikomeye, ko ahubwo yaba yarakoze ikosa ryoroheje ryashoboraga gutuma umukoresha we amwihanangiriza (avertissement) kuko bwari ubwa mbere arikoze. Ko ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran atarajuririye icyemezo yafatiwe n’Akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi ▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd, ▇▇▇ ▇▇▇ atari yizeye ubutabera bwayo, kuko ▇▇▇▇ Naidoo wamushinje ▇▇▇▇▇▇ wasinye ku cyemezo kimwirukana ku kazi.
[19] Basobanura ▇▇▇▇▇ ▇▇ icyo ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd yita ikosa rikomeye ryakozwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran ku wa 14/03/2014, ahagarikwa by’agateganyo ku ▇▇▇▇ ▇▇ wa 20/03/2014, yirukanwa ku ▇▇▇▇ ▇▇ wa 11/04/2014, bivuze ko hari hashize iminsi 6, ▇▇▇ ▇▇▇▇ amasaha 48 ateganywa n’ingingo ya 28 y’Itegeko rigenga umurmo mu Rwanda, bivuze rero ko atakoze ikosa rikomeye, ko ahubwo rishobora ▇▇▇▇ ▇▇▇ ikosa ry’imyitwarire ryoroheje, ENGEN RWANDA Ltd yashoboraga kwihanganira, cyane cyane ko ▇▇▇▇ Naidoo yahaye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran amabwiriza yo gukemura ikibazo ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ariko ko atamubwiye ko agomba kumuhemba.
[20] Bongeraho ko uru rukiko rutashingira kuri Delegations Authoroties no kuri Disciplinary procedure bya ENGEN RWANDA Ltd ku birebana n’uburyo bwo kubara amasaha 48, mu gihe anyuranyije n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko umukozi wakoze ikosa rikomeye agomba kurimenyeshwa no kwirukanwa mu gihe kitarenze amasaha 48.
Uko Urukiko rubibona
[21] ▇▇▇▇▇▇▇ ya 14 y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, iteganya ko “Amasezerano y'akazi akorwa ashingiye ku bwumvikane bw’umukoresha n’umukozi. Umukozi yemera gukorera umukoresha kandi akayoborwa na we; umukoresha na we akemera kumuhemba umushahara bumvikanye“. Naho ingingo ya 28, igika cya 2, y’ iryo Tegeko, igateganya ko “Amasezerano y’akazi y’igihe kizwi cyangwa ku murimo uzwi neza ashobora kurangizwa mbere y’igihe cyateganyijwe iyo habayeho ikosa rikomeye cyangwa kumvikana hagati y’impande zombi. Mu gihe iseswa ry’amasezerano ritewe n’ikosa rikomeye, uyasheshe amenyesha undi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48)“.
[22] Abahanga mu mategeko y’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Auzero na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ cyangwa ibikorwa umukozi aregwa bikomoka ku kutubahiriza inshingano ze zikomoka ku masezerano y’▇▇▇▇▇, ▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko yabikoze, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’akazi aseswa ako kanya, akirukanwa adahawe integuza1.
[23] Na none umuhanga mu mategeko y’umurimo Me Sassi, asobanura ko ihame, ▇▇▇ ▇▇▇ umukozi atagomba kwanga gushyira mu bikorwa amabwiriza ahawe n’umuyobozi we arebana n’inshingano zikomoka ku masezerano y’akazi bagiranye, ko iyo atayubahirije ashobora kwirukanwa ku ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ikosa rikomeye2.
[24] Dosiye y’urubanza igaragaza ko ENGEN RWANDA Ltd yagiranye na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran amasezerano y’akazi y’igihe kizwi, ni ukuvuga kuva ku wa 01/07/2012 kugeza ku wa 14/04/2015, ▇▇▇ yakoraga akazi nka Managing Director wayo, bigeze ku wa 13/03/2014, Umuyobozi we (Business Manager) witwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ amwandikira e-mail amusaba gukemura ikibazo yagejejweho n’umukozi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ wasabaga kwishyurwa amafaranga y’ibiruhuko atabonye byo kuva mu mwaka wa 2002 - 2014 (Recovert oft he payment of all
1 “La faute grave du salarié est un fait ou un ensemble de faits imputables au salarié qui constituent une violation des obligations découlant du contrat de travail ou des relations de travail d’une importance telle qu’elle rend impossible la maintien du salarié pendant la durée du préavis“. La faute grave est celle qui rend impossible la maintien du salarié dans l’entreprise“.Par Guilles Auzero na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇,
«Droit du Travail», 30 ème édition, Dalloz, Paris, 2016, p. 612.
2“Le salarié ne peut, en principe, refuser d’exécuter une injonction de son employeur visant à accomplir une tâche relevant de son contrat de travail. A défaut de respecter les directives de son employeur, le salarié pourrait être sanctionné et faire l’objet d’une mesure de licenciement pour faute, voire d’un licenciement pour faute grave dans certains cas. Il a notamment été jugé que constituait une faute et donc un licenciement pour faute, voir un licenciement pour faute grave : Le refus réitéré d’un salarié d’exécuter les tâches relevant de son contrat de travail (Cass. Soc., 16 oct. 1996, n° Z 94-45.593), par Me ▇▇▇▇▇, Avocat en droit du Travail à Paris, ▇▇▇.▇▇▇▇▇▇-▇▇.▇▇, consulté ce 13/07/2017.
vacation days balance-Total Rwanda Sarl/ ENGEN RWANDA Ltd (financial years 2002-2014), ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yabimusabye muri ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ y’icyongereza (I have issued you with a clear instruction to settle this matter and asked for an update as to whether it's been executed without a reply), anaha kopi Umuyobozi Mukuru wa ENGEN sarl witwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (General Manager).
[25] Ku wa 14/03/2014, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yasubije Umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko yasuzumanye ubushishozi ikibazo kiri hagati y’impande zombi, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu kaga yubahiriza amabwiriza yahawe anyuranyije n’amategeko y’umurimo y’u Rwanda, ▇▇▇ ENGEN ikorera, na éthique ye, ko ahubwo gishobora gukemurwa mu bwumvikane babifashijwemo n’Umugenzuzi w’umurimo.(As you have been informed, the case of this former employee has been handled properly (…) I cannot compromise myself by executing an order that is contrary to the ethics and to the law of the country where the company is operational. Hence, any dispute between the parties must be settled by the competent jurisdiction according to the labour law and labour officer), anagenera kopi abayobozi banyuranye barimo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (General Manager), ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ wa ENGEN.
[26] Ku wa 17/03/2014, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (General Manager) nk’Umuyobozi Mukuru wa ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd – International Business Developpement (IBD) yandikiye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran e-mail amusaba gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko ikibazo cyo guhemba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’amafaranga y’ibiruhuko atahembwe byo kuva mu mwaka wa 2002-2014 cyarangije gusuzuma no kwemezwa n’abagize HCD (the issues you raise have been considered, as well as the impact of a legal dispute by ▇▇▇▇▇▇▇▇. i believe the risk of not settling the outstanding leave outweighs the other risks involved, but strongly advise that you execute the instruction from your manager with immediate effect. this issue has been vetted by HCD and all is in agreement to execute the leave payment), anagenera kopi abayobozi banyuranye barimo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ariko muri dosiye ntihagaragaramo igisubizo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yahaye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, Umuyobozi Mukuru wa ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd.
[27] Inyandiko yo ku wa 17/03/2014, yateguwe ▇▇ ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd iri muri dosiye, igaragaza ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yasabwe kwitaba Akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi bayo kazateranira muri Afurika Yepfo ku wa 27/03/2014 kayobowe na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kugira ngo yiregure ku makosa akomeye aregwa n’umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ajyanye n’uko atubahirije amategeko agenga ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd yatumye imutakariza icyizere ku mwanya w’ubuyobozi wa Managing Director in Rwanda yakoraga, no kuba atarubahirije amabwiriza yahawe n’umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yerekeranye no guhemba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’amafaranga yasabaga. (Gross misconduct in that
you have acted in gross breach of the position of trust and confidence which your employment with ▇▇▇▇▇ Petroleum Limited is a Managing Director in Rwanda, as a consequence of following: That you contrary to Company Policy and Procedure and/or accepted Company practice you failled to carry out a lawfull and reasonable instruction from your Manager (▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇) to pay ▇▇▇▇▇▇▇ HABIMANA outstanding leave days).
[28] Ku wa 20/03/2014, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yahagaritswe by’agateganyo (suspension of duties) n’umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa yaregwaga yavuzwe haruguru, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd ibikoresho byose yamuhaye birimo mudasobwa, telefoni igendanwa n’ibindi, ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ guhembwa umushahara we muri icyo gihe. (The reason of suspension is that the company is intending to convene an investigation in respect of serious allegations of your interference with the current ongoing operational investigation).
[29] Ku wa 20/03/2014, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nk’umuyobozi wa ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yamushyikirije inyandiko (Important Notes) imumenyesha ko igihe azitaba Akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi, afite uburenganzira bwo kuzazana Avoka uzamwunganira, kuzana abatangabuhamya bamushinjura n’ubwo kubaza abamushinja, no kwiyambaza umusemuzi bibaye ngombwa. (You have the right to be represented/assist by a employee of your choice, from your own work place; You have the right to question witnesses giving evidence against you; You have the right to call witnesses to give evidence in your favour; You have the right to an interpreter who will be provided by the company. Please advise your supervisor well before hearing if you require an interpreter).
[30] Naho inyandikomvugo y’Akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi ▇▇ ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd, (Disciplinary Hearing) kateraniye i Nairobi ku wa 04/04/2014, kayobowe na ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ afatanyije n’impuguke (Expert) yitwa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, igaragaza ▇▇▇▇▇ ▇▇ amakosa ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yaregwaga n’umuyobozi we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ajyanye n’uko atakoraga mu nyungu za sosiyete, kubana nabi n’abakozi bagenzi be, no kudakurikiza amabwiriza yahawe n’abamukuriye mu kazi, cyane cyane iyo hari ibyo batumvikanaho (▇▇▇▇▇ can’t be trusted to do what is in the best interest of the company. He is bad with interpersonal relationships and does not take instructions well. He actively sabotages and undermines the authority of his line Manager when he doesn’t agree with something).
[31] Iyo nyandikomvugo igaragaza ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yisobanuye kuri ayo makosa, avuga ko atakoze ikosa ubwo yangaga gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga n’abamukuriye mu kazi kuko kudahemba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇
amafaranga yasabaga bitari bigamije kubangamira inyungu z’umukoresha we ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd, ko ahubwo yari agamije kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda. (▇▇▇▇▇ pleaded not guilty to the charge of gros misconduct in that he failed to carry out a lawful and reasonable instruction from his Manager to pay ▇▇▇▇▇▇▇▇ outstanding leave days. As defence he stated that: he didn’t see what policy he broke; the instruction was not lawful in Rwanda; It was unreasonable for ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ to expect the MD to follow the instruction since it would hamper his management of the business).
[32] Nyuma yo kumva impande zombi, ako Kanama kafashe umwanzuro ku wa 07/07/2014, kemeza ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yakoze amakosa akomeye yavuzwe haruguru ku buryo ahagije kugira ngo amasezerano y’akazi yagiranye ▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd aseswa.
[33] Ku wa 11/04/2014, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ashingiye kuri uwo mwanzuro w’ako Kanama, ▇▇▇ kasanze yarakoze amakosa akomeye (gross misconduct|) kuko atubahirije ibyo yasabwaga n’abamukuriye mu ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’akazi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yagiranye ▇▇ ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd, anamumenyesha ko afite iminsi itanu (5) yo kujuririra icyo cyemezo mu gihe atacyishimiye, ▇▇▇▇▇ ▇▇ iyo minsi itangira kubarwa uhereye umunsi aboneyeho iyo baruwa, cyangwa akakijuririra ku Rwego rushinzwe kubumvikanisha (Comité de négociation) mu gihe cy’iminsi 30 ibazwe guhera ku munsi yayiboneyeho. (We refer to the disciplinary hearing that took place on Friday, 4 April 2014 and in the course of which ▇▇ found guilty of gross misconduct in that you failed to action a direct request from your line manager, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ and supported by the General Manager ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇. In order to do so, you need advice your Line Manager ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ in writing within five (5) working days of receiving this letter, setting out the grounds of your appeal. You are also entitled to refer the matter to the Bargaining Council within thirty (30) days of receiving this letter).
[34] Ku wa 07/04/2014, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yandikiye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ imbabazi (apology) z’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
[35] Urukiko rurasanga n’ubwo ingingo ya 54, igika cya 3, y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, iteganya ko uburenganzira bwo gusaba ikiruhuko buzima nyuma y’imyaka ibiri (2), ibi bidasobanura ko umukoresha adafite uburenganzira bwo kuba yagiha umukozi cyangwa akakimuhembera n’ubwo haba harabaye ubuzime, bityo kuba abakuriye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran barasuzumye ikibazo cya ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ bagasanga agomba guhemberwa ibiruhuko atafashe mu gihe cy’imyaka irenga 10 bakabimenyesha ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran,
uyu ntabwo yagombaga kwanga kumuhemba ayo mafaranga yitwaje ko habaye ubuzime, kuba rero yaranze kubahiriza icyo cyemezo cyafashwe n’abayobozi be kitanyuranyije n’amategeko bikaba byafatwa nko kwigomeka ku murongo wafashwe n’abamukuriye mu kazi.
[36] Urukiko rurasanga kandi ibyo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran aburanisha by’uko atakoze ikosa rikomeye kuko atarimenyeshejwe ngo anirukanwe mu gihe cy’amasaha 48 nta shingiro bifite, kuko habanje kubaho procédure iteganyijwe muri «Delegation authorities» no kuri Disciplinary procedure bya ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd, yo kureba niba iryo kosa ryarabayeho koko, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ gashinzwe imyitwarire y’abakozi bayo kasanze yararikoze, iryo kosa ribanza kumenyeshwa abayobozi bakuru ▇▇ ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd, abona kwirukanwa ku ▇▇▇▇ ▇▇’uko byasobanuwe haruguru.
[37] Hashingiwe ku mategeko no ku bisobanuro bimaze kuvugwa haruguru, Urukiko rurasanga ibikorwa ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yakoze byo kwanga gushyira mu bikorwa amabwiriza yahawe n’abayobozi be barimo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nka Business Manager) na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ (General Manager) wa ▇▇▇▇▇ PETROLEUM Ltd, yo guhemba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirarane by’ibiruhuko by’imyaka irenga 10 atafashe, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ akomeye yagombaga gutuma amasezerano y’umurimo aseswa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28, igika cya 2, y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryavuzwe haruguru.
2. Kumenya niba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran agomba gusubiza ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd amafaranga yamuhembwe igihe yari yarahagaritswe ku kazi by’agateganyo
[38] Uburanira ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 75 y’Itegeko nᵒ 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, iteganya ko umushahara ari ikiguzi cy’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran akwiye kuyisubiza amafaranga yamuhembye igihe yari yarahagaritswe by’agateganyo ku kazi kuko icyo gihe atakoraga, ni ukuvuga kuva ku wa 20/03/2014 kugeza ku wa 31/05/2014, asobanura ko ayo mafaranga ari: 9.117.960 Frw yamuhembye ku wa 31/05/2014; 11.260.601 Frw yamuhembye ku wa 01/03/2014 na 7.600.000 Frw yamuhembye muri ▇▇▇▇ 2014, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ akaba 27.978.561 Frw.
[39] Ababuranira ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran bavuga ko atasubiza ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd ayo mafaranga kuko mu ibaruwa yayo yo ku wa 20/03/2014, ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd yiyemereye ubwayo ko izakomeza kumuhemba mu gihe yahagaritswe by’agateganyo.
Uko Urukiko rubibona
[40] Ingingo ya 4 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko “Ikiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi. Ibisabwa bigaragazwa n’inyandiko itangiza ikirego n’imyanzuro yo kwiregura. Mu iburanisha umuburanyi ntashobora guhindura ikirego ababuranyi bose batabyemeye. Ikiburanwa ntigishobora guhindurwa na gato mu rukiko rwajuririwe“. Naho ingingo ya 168 y’iryo Tegeko, igateganya ko “Ku rwego rw’ubujurire ntihashobora kuregerwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu rukiko rw’ubujurire“.
[41] Inyandiko itanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, igaragaza ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yareze ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd asaba ko yamuha indishyi zinyuranye zishingiye ku iseswa ry’amasezerano y’akazi bagiranye, urwo rukiko rumugenera 135.627.212 Frw y’indishyi z’uko yirukanwe nta mpamvu na 16.760.694 Frw ya “retirement fund”. Ibyo byatumye ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd ijuririra urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, isaba ko atahabwa izo ndishyi kuko yamwirukanye hashingiwe ku ikosa rikomeye yakoze, no kuba barumvikanye ko azajya akatwa amafaranga ya retirement fund akoherezwa muri Afurika Yepfo, urwo rukiko rwemeje ko inkiko zo mu Rwanda nta bubasha zifite bwo kuburanisha uru rubanza. ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd yajuririye urwo rubanza muri uru rukiko, rwemeza ko inkiko zo mu rwanda zibifitiye ububasha, maze mu iburanisha ryo ku wa 13/06/2017, ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd isaba ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yayisubiza amafaranga yamuhembye igihe yamuhagarika ku kazi by’agateganyo.
[42] Hashingiwe ku ngingo ya 4 na 168 z’Itegeko n° 21/2012 no ku bisobanuro bimaze kuvugwa haruguru, Urukiko rurasanga, haba mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, haba no mu Rukiko Rukuru, ENGEN RWANDA Ltd itarigeze isaba ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yayisubiza amafaranga yamuhembye igihe yamuhagarikaga ku kazi by’agateganyo, ahubwo yabisabiye bwa mbere muri uru rukiko, bigaragara ko ari ikirego gishya gitangiwe bwa mbere mu rwego rw’ubujurire, bityo kikaba kitagombwa kwakirwa hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 168 y’Itegeko ryavuzwe haruguru, bivuze rero ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran atayisubiza 27.978.561 Frw yamuhembye igihe yari yaramuhagaritse ku kazi by’agateganyo.
3. Kumenya niba ababuranyi bahabwa indishyi basaba
[43] Uburanira ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd asaba ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran yayiha 2.000.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.
[44] Ababuranira ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran bavuga ko bataha ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd indishyi isaba kuko nta shingiro zifite, ko ahubwo ariyo igomba kumuha 2.000.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka yo mu Rukiko Rukuru na 2.000.000Frw yo kuri uru rwego, yose hamwe akaba 4.000.000 Frw.
Uko Urukiko rubibona
[45] Ingingo ya 258 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko y’imbonezamubano, iteganya ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse“.
[46] Hashingiwe ku biteganywa n’iyo ngingo, Urukiko rurasanga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran atahabwa indishyi asaba kuko atsinzwe, ahubwo agomba guha ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd 500.000 Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka agenwe n’urukiko mu bushishozi bwarwo kuko ayo isaba itayatangira ibimenyetso.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[47] Rwemeje ko ubujurire bwa ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd ku rubanza n° RSOC 0023/15/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 15/10/2015 bufite ishingiro.
[48] Rwemeje ko imikirize y’urubanza n° RSOC 0023/15/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 15/10/2015 ihindutse kuri bimwe.
[49] Rwemeje ko ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd itagomba guha ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran 135.627.212 Frw y’indishyi z’uko yirukanwe nta mpamvu yari yaraciwe ku rwego rwa mbere, ariko ikamuha 16.760.694 Frw ya retirement fund yategetswe kumuha ku rwego rwa mbere.
[50] Rwemeje ko nta mafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran agomba guhabwa muri uru rubanza.
[51] Rutegetse ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran agomba guha ▇▇▇▇▇ RWANDA Ltd
500.000 Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.
[52] Ruvuze ko ingwate y’amagarama yatanzwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Niangoran ahwanye n’ibyakozwe muri uru rubanza.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 14/07/2017.
Sé NYIRINKWAYA Immaculée
Perezida
Sé Sé
▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇
Umucamanza Umucamanza
▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇▇▇▇
Umwanditsi w’Urukiko