Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA, RUBURANISHA IMANZA Z’UBUCURUZI, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA Nº RCOMA 0115/12/CS, NONE KU WA 14/07/2017, MU BURYO BUKURIKIRA:
▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ wajuriye, mwene Buzana Nicodème na Mukaburoro.
Na
1. DUNIA Bakarani, mwene Bakarani na Uwamwiza, utuye Rubavu-Gisenyi
2. Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (EAR SARL), en la personne de son représentant.
3. KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, wagobotse.
IKIBURANWA:
- Annulation de la vente des parcelles n° 2974 Remera II ainsi que la parcelle n° 3518 Remera II de la société EAR SARL.
- Opposition à la mutation de ces parcelles comme mésure provisoire.
- Divers dommages et intérêts.
- Frais de procédure et de recouvrement/Kujuririra urubanza RCOM 0010/1O/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ku wa 08/06/2012.
I. IMITERERE Y’URUBANZA.
(1) Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, MAJYAMBERE ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (EAR SARL) na DUNIA Bakarani, asaba iseswa ry’amasezerano y’ubugure bw’ibibanza bibiri bifite n° 2974 na n° 3518 yabaye hagati ya BEMBA SAOLONA (wari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya EAR SARL) na DUNIA Bakarani ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko yakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
(2) Asobanura ko sosiyete EAR SARL yashinzwe ku wa 28/09/1990, n’abitwa BEMBA SAOLONA, BEMBA GOMBO, MULUMBA LUKOJI, société SOGETTI SARL na NGENDAHIMANA Ezéchiel wapfuye mu 1991.
(3) Ku wa 23/07/1993, inama idasanzwe ya EAR SARL yemeje ko imigabane ya NGENDAHIMANA Ezéchiel yeguriwe umunyamuryango BEMBA SAOLONA wayisabye kubera ko yapfuye atarayishyura kandi abazungura ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Ezéchiel bakaba batarigeze bagaragaza ubushake bwo kuyizungura.
(4) BEMBA SAOLONA mu izina rya EAR SARL yari ahagarariye, yagurishije ibibanza bibiri bifite n° 2974 na n° 3518 biri i Remera II, bigurwa na DUNIA BAKARANI ▇▇▇▇▇▇▇. ▇▇▇▇▇ ▇’▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’umuryango wa NGENDAHIMANA Ezéchiel yemeje ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ azunguye imitungo, ndetse n’imyenda yose ya nyakwigendera, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ nk’umuzungura wa NGENDAHIMANA Ezéchiel yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi asaba ko ubugure bw’ibibanza bibiri byavuzwe haruguru bukurwaho.
(5) KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ nawe yagobotse muri uru rubanza avuga ko ari umunyamuryango wa EAR SARL, asaba ko amasezerano y’ubugure bw’ibibanza byavuzwe yateshwa agaciro kuko bwakozwe mu rwego rwo kwigabiza umutungo wa EAR SARL kandi nk’umunyamuryango ndetse akaba na Administrateur gérant wa EAR SARL ubwo bugure butari gukorwa atabizi.
(6) Mu iburanisha ry’urubanza muri urwo Rukiko, DUNIA BAKARANI yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya MAJYAMBERE kuko adafite ububasha, nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko mu rubanza rubanziriza urundi, rwemeza ko MAJYAMBERE afite ububasha hashingiwe ku ngingo ya 82 igika cya 2, y’Itegeko ryerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, kuko urukiko rwasanze ibyakozwe n’inama y’umuryango wa nyakwigendera NGENDAHIMANA Ezéchiel bifite ishingiro, cyane cyane ko na mbere y’uko apfa, muri ″procuration″ yo ku wa 13/03/1990 yari
yarasigiye umuvandimwe we ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ububasha busesuye ku mutungo we wose. Rwemeza ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ afite uburenganzira bwo gusaba isesa ry’ubugure bwavuzwe haruguru kuko bwakozwe adahari, ▇▇▇▇▇ ▇▇ nta buzime bw’ikirego burabaho.
(7) Nyuma yo gufata icyo cyemezo urubanza rutegereje kuburanishwa mu mizi, habaye ubwihane bw’umucamanza wagifashe, umucamanza nawe arwivanamo, hashyirwamo indi nteko nshya isimbura iyari yarafashe icyemezo, ifata icyemezo cyo kongera gutangira urubanza bundi bushya, maze ku wa 08/06/2012, icyemezo cyari cyafashwe Inteko nshya ikigira impfabusa, hemezwa kutakira ikirego cya MAJYAMBERE kuko atariwe muzungura wa NGENDAHIMANA Ezéchiel, hemezwa ▇▇▇▇▇ ▇▇ ukugoboka kwa KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ kutakiriwe kuko ikirego kwari gushamikiyeho kitakiriwe.
(8) ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko umucamanza wa kabiri wasuzumye uru rubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi nta burenganzira yari afite bwo kuvanaho icyemezo cyari cyafashwe na mugenzi we cyo kwakira ikirego cye, no kwemeza ko ari umuzungura wa NGENDAHIMANA Ezéchiel.
(9) Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 14/04/2015, Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇ ahagarariye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ DUNIA BAKARANI ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ EAR SARL ndetse akunganira na KAYITANA IMANZI Emmanuel wagobotse mu rubanza, kuri iyo tariki Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ inzitizi yuko Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ adakwiye guhagararira icyarimwe EAR SARL na KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ inyungu zitandukanye mu rubanza rumwe, Urukiko rufata icyemezo mu ntebe cyemeza ko nta “conflit d’intérêts” ihari, cyane ko itagaragajwe haba mu Rukiko rubanza no mu nama ntegura rubanza yabaye muri uru Rukiko.
(10) Iburanisha ryarakomeje, MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ impamvu zatumye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ajuririra Urukiko rw’Ikirenga, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kwemeza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yari afite ububasha bwo kurega mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi no gusubiza ku ngingo zose mu rubanza mu mizi.
(11) Ku wa 22/05/2015, uru Rukiko rwaciye urubanza rubanziriza urundi, rwemeza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ afite uburenganzira busesuye bwo kuburana imigabane ya nyakwigendera NGENDAHIMANA Ezéchiel afite muri sosiyete EAR SARL.
(12) Ku wa 21/07/2015, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yatanze ikirego cyo kugoboka ku bushake muri uru rubanza, avuga ko ikirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ kitagomba kwakirwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ inyungu, anavuga ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwakwemeza ko ubugure bw’ibibanza n° 2974 na n° 3518 biri Remera II n’amasezerano y’ubwo bugure yaba yarabaye hagati ya EAR SARL na nyakwigendera BEMBA SAOLONA na DUNIA BAKARANI ▇▇▇▇▇▇▇ ntabyabayeho, uwo munsi iburanisha ry’urubanza ryimuriwe ku wa 06/10/2015 kugirango DUNIA BAKARANI ▇▇▇▇▇▇▇ ahamagazwe, ashake na avoka wujuje ibyangombwa mu gihe Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ azaba atarakemura ikibazo cye kijyanye n’ihazabu yari yaciwe kuko atashoboraga kuburana atarayishyura.
(13) Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 06/10/2015, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ahagarariwe na Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇, BAKARANI Dunia ahagarariwe na Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, EAR ihagarariwe na Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me BASOMINGERA ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, uwo munsi ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibirebana no kugoboka kwa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ BEMBA ▇▇▇▇▇, ni ukuvuga inyungu afite yo kugoboka muri uru rubanza, n’ibirebana n’inyungu n’ububasha byo kurega ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaba afite muri ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇,
kuko nyakwigendera NGENDAHIMANA Ezéchiel atari akiri umunyamigabane nkuko byazamuwe na ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ BEMBA ▇▇▇▇▇ mu myanzuro ye yo ku wa 21/07/2015, na DUNIA BAKARANI ▇▇▇▇▇▇▇ igihe cy’iburanisha. Rwasuzumye kandi ibirebana n’inzitizi yatanzwe na Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yo guhuza uru rubanza n’urubanza RCOM 481/15/TC/NYGE ruri mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, asobanura ko zifite isano n’inzitizi y’iburabubasha bwa KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ hamwe na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
(14) Ku wa 27/11/2015, Urukiko rwemeje mu rubanza rubanziriza urundi, ko mbere yo guca urubanza burundu, iburanisha rigomba kongera gupfundurwa kugirango ababuranyi bazabanze bagire icyo bavuga ku nzitizi y’iburabubasha bwa KAYITANA IMANZI Emmanuel yatanzwe na Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, iburanisha ry’urubanza rishyirwa ku wa 19/01/2016, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ BEMBA ▇▇▇▇▇ batanze ikirego kiregera ko inyandiko ari impimbano.
(15) Ku wa 19/01/2016, iburanisha ryimuriwe ku wa 08/03/2016, kugirango abatanze ikirego kiregera ko inyandiko ari impimbano, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ inyandiko zose bashaka gukoresha bitarenze ku wa 22/01/2016 hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko agenga iburanisha.
(16) Ku wa 08/03/2016 urubanza rwaraburanishijwe ababuranyi bose bahari, Urukiko rusuzuma ikirego cya ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ BEMBA ▇▇▇▇▇ kiregera inyandiko mpimbano, isomwa ryarwo rishyirwa ku wa 24/03/2016, ariko ryimurirwa ku wa 08/04/2016 no ku wa 15/04/2016 kubera ko isuzumwa ryarwo ryari ritararangira.
(17) Ku wa 15/04/2016, Urukiko rwaciye urubanza rubanziriza urundi rwemeza ko ikirego kigamije kuregera inyandiko ko ari impimbano kitakiriwe, rwemeza ko KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ afite ububasha bwo kuburana uru rubanza, rutegeka ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 21/06/2016.
(18) Mu iburanisha ryo ku wa 21/6/2016, Urukiko rwongeye kuburanisha ku nzitizi yo guhuza urubanza RCOM 481/15/TC/NYGE rwo mu Rukiko rw’Ubucuruzi n’Urubanza RCOMA 0115/12/CS rwo mu Rukiko rw’Ikirenga yabyukijwe na Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ Damascène uhagarariye EAR SARL, akunganira KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ rwanzura ko ruzabifataho icyemezo ku wa 29/07/2016.
(19) Ku itariki 29/07/2016, Urukiko rwemeje ko ntaho rwahera ruhuza urubanza RCOM 481/15/TC/NYGE rwo mu Rukiko rw’Ubucuruzi n’Urubanza RCOMA 0115/12/CS rwo mu rukiko rw’Ikirenga, kubera ko ababuranyi atari bamwe, ikiburanwa kikaba atari kimwe, kandi zidahujwe nta ngaruka rumwe rwateza urundi, iburanisha rishyirwa ku wa 25/10/2016, uwo munsi, iburanisha ryimuriwe ku wa 22/12/2016, kubera ko habayeho ikibazo cy’amasaha, rukaba rudashobora kuburanishwa ngo rurangire.
(20) Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 22/12/2016, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ahagarariwe na Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ BAKARANI ahagarariwe na Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, EAR SARL ihagarariwe na Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ahagarariwe na Me BASOMINGERA ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, iburanisha rirapfundikirwa ababuranyi bamenyeshwa ko urubanza ruzasomwa ku itariki 03/02/2017, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇, isomwa ryimuriwe ku wa 17/02/2017, kubera ko umwe mu bacamanza bagize inteko yari afite umurwayi ubabaye, isomwa ryimurirwa ku wa 24/02/2017, na none isomwa ryimurirwa ku wa 01/03/2017 kubera ko iyandikwa ryarwo ryari ritararangira.
(21) Ku wa 01/03/2017, Urukiko rwaciye urubanza rubanziriza urundi, rwemeza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ BEMBA ▇▇▇▇▇ nta bubasha n’inyungu bafite muri uru rubanza.
(22) Ku wa 15/03/2017 Me MUNDERERE Léopold, mu izina rya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yatanze ikirego gisaba gusobanura icyemezo cyafashwe n’uru Rukiko ku wa 22/05/2015, ▇▇▇ rwemeje ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ afite uburenganzira busesuye bwo kuburana imigabane ya nyakwigendera NGENDAHIMANA Ezéchiel yari afite muri sosiyete EAR SARL, kuko rwaje gufata ikindi cyemezo ku wa 01/03/2017, rwemeza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ nta bubasha n’inyungu afite muri uru rubanza.
(23) Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye icyo kirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ mu mwiherero ku wa 21/03/2017, rwemeza ku wa 24/03/2017 ko akomeza kuba umuburanyi muri uru rubanza.
(24) Nyuma y’icyo cyemezo Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ uhagarariye EAR akunganira KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ikirego ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bw’uru Rukiko bwanga kucyakira, anakijuririye Perezida ▇’▇▇▇▇▇▇▇ rw’Ikirenga amusubiza ko nta shingiro ryacyo.
(25) Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 31/05/2017, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ahagarariwe na Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ BAKARANI ahagarariwe na Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, EAR SARL ihagarariwe na Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
II. IBIBAZO BIGIZE URU RUBANZA N’ISESENGURA RYABYO.
1. Kumenya niba amasezerano y’ubugure yo ku wa 04/05/2007 hagati ya BEMBA SAOLONA na DUNIA BAKARANI akwiye guseswa.
(26) Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yajuriye ari ukubera ko uburenganzira bwe ku bibanza biburanwa butubahirijwe, bikagurishwa n’umuntu utari ubifite uburenganzira. Avuga ko amategeko shingiro ya EAR SARL n’amategeko agenga
amasosiyete y’ubucuruzi yakurikizwaga icyo gihe agomba kubahirizwa, Urukiko rukemeza ko amasezerano y’ubugure yo ku wa 04/05/2007 ateshejwe agaciro.
(27) Asobanura ko ingingo ya 13 y’Itegeko ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi ryo muri 1988 ryakurizwaga igihe ubugure bwakorwaga, ivuga ko sosiyete ikora ikintu icyo aricyo cyose ibinyujije ku nama y’ubutegetsi yayo ″la société agit par l’intermédiaire de son Conseil d’Administration″, ingingo ya 17 y’amategeko shingiro ya EAR SARL ikavuga ko inama y’ubutegetsi igizwe n’abantu batatu, ko kandi ariya masezerano ari BEMBA SAOLONA wenyine wayakoze, ko rero amasezerano y’ubugure yakoze atubahirije ibiteganywa n’amategeko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ yo mpamvu akwiye guseswa. Ikindi ashingiraho avuga ko amasezerano y’ubugure akwiye guteshwa agaciro ni ingingo ya 17, igika cya 2 y’amategeko shingiro ya EAR SARL ivuga ko ″mandat″ y’inama y’ubutegetsi ari imyaka itandatu, ko basanga DUNIA BAKARANI yaraguze n’utabifitiye uburenganzira kuko igihe cya ″mandat″ ye cyari cyararangiye.
(28) Avuga na none ko ingingo ya 23 y’amategeko shingiro (statuts) ya EAR SARL ivuga ko inama y’ubutegetsi ishobora gukora ″délégation de pouvoir ″ bikozwe n’abantu babiri, ko kandi BEMBA SAOLONA wasinye kuri ayo masezerano nta ″délégation de pouvoir″ yahawe.
(29) Akomeza avuga ko ingingo ya 42 y’amategeko shingiro ya EAR SARL ivuga ko mu gihe cyo gusesa (liquidation) sosiyete kugurisha umutungo wa sosiyete bikorwa n’Inteko rusange (Assemblée Générale), ko n’inama y’ubutegetsi ubwayo nta burenganzira yari ifite bwo kugurisha umutungo wa nyuma wa sosiyete, ko rero DUNIA BAKARANI yagombye kuba yarasomye amategeko shingiro ya sosiyete yatangajwe mu Igazeti ya Leta akamenya ▇▇▇ ububasha bwa BEMBA SAOLONA bugarukira.
(30) Yongeraho ko amategeko y’u Rwanda avuga ko ibintu byose bikorewe hanze y’igihugu bisinyirwa imbere ya Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ko kandi amasezerano
asabirwa guseswa atigeze yubahiriza ibyo biteganywa n’amategeko, ko byongeye kandi ingingo ya 48 n’iya 276 z’Igitabo cya gatatu cy’amategeko mbonezamubano ivuga ko ubugure bw’umutungo w’undi ari impfabusa (la vente du bien d’autrui est nulle) zitubahirijwe.
(31) Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko kugirango abahagararira (les représentants) sosiyete bamenyekane bireberwa mu mategeko shingiro yayo, ko nta muntu wakwitwaza ko ari ″administrateur″ wa sosiyete ngo agurishe ibintu byayo, ko ingingo ya 17 na 23 z’amategeko shingiro ari zo zivuga umubare w’abantu batatu bagize inama y’ubutegetsi cyangwa bashobora gukora ″délégation de pouvoir″ y’abantu babiri bakabona kugurisha.
(32) Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mu gusubiza ku bujurire bwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ avuga ko mu miburanire ye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yagize DUNIA BAKARANI umunyamigabane wa EAR SARL kuko amubaza ibitamureba. Asobanura ko iyo harebwe uburenganzira bw’umunyamigabane muri sosiyete usanga atari intebe, imodoka, cyangwa ibibanza, ko ahubwo itegeko rivuga neza ko ubwo burenganzira ari imigabane, ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ uru rubanza atari imigabane iburanwa, ahubwo haburanwa gusesa amasezerano y’ubugure bw’ibibanza.
(33) Avuga ko ingingo ya 28 y’Itegeko n° 6/1988 ryerekeye amasosiyete ivuga ko uburenganzira bw’umunyamigabane wa sosiyete bugaragazwa n’imigabane ayifitemo, ko rero uburenganzira bwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ akura ku muvandimwe we bwareba imigabane, ▇▇▇ ▇▇▇▇ ibibanza bya sosiyete EAR SARL byagurishijwe kuko bitari ibya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇.
(34) Ku kibazo cyo kumenya niba DUNIA BAKARANI yaraguze n’umuntu wari ufite ububasha, Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ingingo ya 37 y’Itegeko ryagengaga amasosiyete ryo mu 1988 ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ibyo uhagarariye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ avuga kuko ivuga ko ibyakozwe n’abahagarariye sosiyete bigira agaciro imbere y’abandi (vis-à-vis des tiers).
(35) Asobanura ko DUNIA BAKARANI atari gusaba BEMBA SAOLONA inyandikomvugo y’inteko rusange ya sosiyete, ko we icyo areba ari ukumenya niba BEMBA SAOLONA yari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya EAR SARL, ko abo baburana badashobora kugaragaza inyandikomvugo y’inteko rusange yavanyeho BEMBA SAOLONA igatangazwa mu igazeti ya Leta. Avuga ko kandi n’iyo ayo mategeko shingiro yaba yaratangajwe mu Igazeti ya Leta, abandi bantu bitabareba (les tiers sont entièrement protégés).
(36) Asobanura ko ingingo ya 13 y’iryo Tegeko ivuga ko ″ la société agit par l’intermédiaire de ses représentants″, ▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ SAOLONA yari ″représentant ″ wa EAR SARL, bityo akaba yaragurishije abyemerewe.
(37) Ku bijyanye n’amasezerano y’ubugure bw’ibibanza yakorewe hanze ngo afite inenge, avuga ko mu nama rusange yo ku wa 23/07/1993, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yanditse avuga ko adashoboye kwishyura imigabane ye yemera ko yafatwa n’undi, ko ▇▇▇ ▇▇▇▇ iyo nama hemejwe ko imigabane ya NGENDAHIMANA ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ iguzwe na BEMBA SAOLONA, ko rero bitari bikenewe gusinyisha inyandiko y’amasezerano y’ubugure muri
″Ambassade″ y’u Rwanda.
(38) Avuga ko kuba BEMBA SAOLONA ari we wari ufite 99% y’imigabane ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we wagurishije, ari sosiyete yagurishije, ko ubugure bwabaye kuko DUNIA BAKARANI na BEMBA SAOLONA bumvikanye ku giciro no ku kigurishwa na sosiyete ikaba yarabonye amafaranga yayo, ko iby’uko amasezerano yakorewe i Kinshasa ntacyo byaba bitwaye.
(39) Ku bijyanye n’ingingo ya 276 y’Igitabo cya gatatu cy’amategeko mbonezamubano, avuga ko nayo idakwiye gukoreshwa, kuko ibyagurishijwe na sosiyete ari ibyayo ntabwo ari ibya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇ ▇▇▇▇▇ ingingo ya 263 y’Igitabo cya gatatu cy’uerwunge rw’amategeko mbonezamubano ivuga ko ″la vente peut être faite par acte authentique ou sous seing privé″.
(40) Ku byerekeye ingingo ya 48 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano yavuzwe na mugenzi we, avuga ko itera urujijo, kuko hamwe aburanira ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ahandi ugasanga aburanira Sosiyete EAR SARL, ko ariko iyi ngingo itajyanye n’uru rubanza ruburanwa kuko iteganyijwe gukoreshwa iyo abantu bagiye gukora ″mutation″.
(41) Me MUKAMAZIMPAKA Hilarie nawe uburanira DUNIA BAKARANI yongeraho avuga ko amasezerano yumvikanyweho, ikiguzi kirishyurwa, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ kuri nyiracyo. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ nubwo muri 1995 inama y’ubutegetsi yaba yaremeje ko kugirango habe kugurisha cyangwa gutanga (alienation) bigomba gukorwa n’abantu babiri, ariko ibyo byemezo bitareba ″les tièrces personnes″. Akomeza avuga ko bitumvikana uko hamwe barega BEMBA SAOLONA bakanarega DUNIA BAKARANI, ko rero ibigomba kubahirizwa ari ingingo zikubiye mu masezerano y’ubugure.
(42) Me BUHURU ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ bavuga ko batazi uwahaye KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ bwo guhagararira EAR SARL kuko nta nyandikomvugo y’inama rusange yasohotse mu igazeti ya Leta, ko ahubwo muri dosiye hari icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyemeza ko nta burenganzira afite ku byo yasabaga ▇▇▇▇▇ ▇▇ BEMBA SAOLONA yapfuye mu 2009 ▇▇▇▇▇ ▇▇ igashira.
(43) Bavuga ko muri dosiye hari inyandiko ya KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko ibibanza biburanwa ari ibya BEMBA SAOLONA ▇▇▇▇▇ ▇▇ iyo nyandiko itigeze ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ imbere ya Notaire, ko ndetse na KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ akavuga ko yayanditse ku gitugu. Bakomeza bavuga ko procuration yatanzwe BEMBA SAOLONA atarapfa, noneho akaza gupfa, Urukiko rwazita ku ngingo ya 544 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano.
(44) Basoza bavuga ko ubujurire bwa KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’ubwa EAR SARL bushamikiye ku bujurire bwa MAJYAMBERE, butagombye kwakirwa kuko ▇▇▇ ▇▇▇▇
mbere bavuze ko KAYITANA afite 40 % y’imigabane muri EAR SARL. Ku byerekeye indishyi EAR SARL isaba DUNIA, bavuga ko bitumvikana uburyo izisaba mu kirego kitari icyayo.
(45) Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ahereye ku bireba EAR SARL muri dosiye hari ″procuration spéciale″ iha KAYITANA ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇. Ku bijyanye n’iseswa ry’ariya masezerano avuga ko yemeranywa ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇ ingingo ya 17 n’iya 23 zigaragaza ko ibyo BEMBA SAOLONA yakoze yabikoze mu buryo budakurikije amategeko.
(46) Avuga ko, urugero ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ amasezerano yakozwe hagati ya SULFO na EAR SARL akorwa n’abantu babiri bari bahawe ububasha n’inama y’ubutegetsi, ko rero ariya masezerano aburanwa atagombaga gukorwa n’umuntu umwe. Ikindi avuga ni uko amasezerano yo kugurisha atigeze ajyanwa kwa noteri, bityo akaba agomba guteshwa agaciro kuko atubahirije amategeko.
(47) Ku kibazo cyo kumenya iyo amasezerano ateshejwe agaciro usubizwa ibintu, avuga ko bisubizwa uwari ubifite ▇▇▇▇▇ ▇▇ byari bifitwe na EAR SARL, na Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇ nawe avuga ko ariko abibona kuko iyo asaba ko umutungo ugarurirwa EAR SARL aba abungabunga inyungu za ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ aburanira nk’umunyamigabane wa EAR SARL kubera ko ibintu bya EAR SARL nibigaruka uwo ahagarariye arasubirana uburenganzira bwe ku migabane afite muri sosiyete.
Uko Urukiko rubibona.
(48) Mu gukemura ikibazo kijyanye n’iseswa ry’amasezerano y’ubugure bw’ibibanza biburanwa yakozwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa sosiyete EAR SARL BEMBA SAOLONA, Urukiko rurabanza kugaragaza uburyo EAR SARL yashinzwe n’abanyamigabane bari basigaye igihe iryo gurisha ryakorwaga.
(49) Sosiyete EAR SARL yashinzwe ku itariki 28/09/1990 na BEMBA SAOLONA, MULUMBA LUKOJI, BEMBA ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na sosiyete SOGETTI nkuko bigaragara mu ngingo ya 6 y’amategeko shingiro ayishyiraho.
(50) Nyuma y’uko umwe mu banyamigabane ba EAR NGENDAHIMANA Ezéchiel apfuye, na sosiyete SOGETTI ikagaragaza ko ifite ibibazo byo kwishyura imigabane yayo, inama rusange ya sosiyete yarateranye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ banyamigabane bombi muri sosiyete kubera kutishyura imigabane bari basezeranye kwishyura, maze imigabane yabo igurwa na BEMBA SAOLONA wari Perezida w’inama y’ubutegetsi wa EAR SARL, abanyamigabane basigara ari BEMBA SAOLONA, MULUMBA LUKOJI na BEMBA ▇▇▇▇▇.
(51) Kubera ko hagati ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ LUKOJI nawe yaje gupfa na BEMBA ▇▇▇▇▇ akagaragaza ubushake bwo kuva muri sosiyete kubera impamvu ze bwite, indi nama rusange ya sosiyete yarateranye ku itariki 20/08/1997 yemeza ko imigabane ya BEMBA ▇▇▇▇▇ iguzwe na BEMBA SAOLONA, imigabane ya MULUMBA LUKOJI ikazafatwa n’abazungura bitarenze igihe cyo gutegereza cy’iminsi 30, iyo nama ininjiza KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ nk’umunyamigabane mushya anahabwa kuyobora sosiyete (Administrateur délégué) nk’uko na mbere yaho ku itariki 13/08/1997 ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na BEMBA SAOLONA ubutumwa bwo guhagararira sosiyete (procuration spéciale).
a) Ku birebana n’ibyo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ asaba ko amasezerano yaseswa.
(52) Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje ko ikirego cye kigamije gusaba ko amasezerano y’ubugure bw’ibibanza bibiri bivuzwe haruguru yaseswa kitakiriwe kuko atari we muzungura w’umuvandimwe we NGENDAHIMANA Ezéchiel.
(53) Ku birebana n’agaciro k’ibyemezo bifatwa n’inzego nkuru za sosiyete EAR SARL, ingingo ya 31 y’amategeko shingiro yayo, iteganya ko ibyemezo by’inama rusange ya sosiyete bifite uburemere busumba ubw’ibindi byemezo byose bireba sosiyete muri rusange n’abanyamigabane bayo by’umwihariko.
(54) Ku bijyanye n’uko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaba afite imigabane muri EAR SARL akomora ku muvandimwe we nyakwigendera NGENDAHIMANA Ezéchiel wari umunyamigabane w’iyo sosiyete, dosiye y’urubanza igaragaza ko ku itariki 23/07/1993 inama rusange ya EAR SARL yemeje ko uyu atakiri umunyamigabane wayo kuko yapfuye atarishyura imigabane yari yarayifashemo nkuko bigaragazwa n’inyandikomvugo z’iyo nama rusange.
(55) Urukiko rurasanga, hashingiwe ku cyemezo cy’inama rusange ya sosiyete EAR SARL yo ku wa 23/07/1993, cyavanye NGENDAHIMANA Ezéchiel mu banyamigabane ba EAR SARL kubera kutishyura imigabane yari yayifashemo, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ adashobora kuzungura ibyo umuvandimwe we atari afite nkuko ihame ry’uko ntawe utanga ibyo adafite ribiteganya (nul ne peut transférer plus des droits qu’il n’en a), bityo no gusaba ko amasezerano y’ubugure aseswa bikaba bitashoboka kuko ntaho ahurira n’umutungo wagurishijwe, ubujurire bwe rero bukaba nta shingiro bwahabwa.
(56) Ku bijyanye n’ibyo Me MUNDERERE ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ afite uburenganzira bwo gusaba iseswa ry’amasezerano y’ubugure, abishingiye ko umuvandimwe we NGENDAHIMANA Ezéchiel yari umunyamigabane wa EAR SARL, Urukiko rusanga nabyo nta shingiro byahabwa, kuko bigaragara muri dosiye ko abanyamigabane bayo bagaragazwa n’Igazeti ya Leta yasohotse ku wa 15/10/1993 ari abo mu 1990, mu gihe NGENDAHIMANA Ezéchiel yavanywe muri EAR SARL n’inama rusange yabaye ku wa 23/07/1993 inyandikomvugo yayo igashyirwaho umukono na Noteri.
(57) Urukiko rukaba rusanga ibyo bigaragaza neza ko NGENDAHIMANA atari akiri umunyamigabane kuko nubwo iyo gazeti yasohotse nyuma, yagaragazaga ibyakozwe n’abanyamigabane mbere yuko bongera guterana bakabihindura kandi babyemererwa n’amategeko agenga sosiyete yabo, bikaba byumvikana rero ko ntaho ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇
▇▇▇▇▇ yahera asaba iseswa ry’amasezerano yabaye hagati y’abantu bagurisha umutungo adafiteho uruhare.
b) Ku birebana n’ibyo KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko amasezerano yaseswa.
(58) Ku birebana nuko KAYITANA IMANZI ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’ubugure bw’ibibanza biburanwa, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje ko ikirego cye nk’uwari wagobotse ku bushake nacyo kitakiriwe kuko ikirego gishamikiyeho kitakiriwe.
(59) Uru Rukiko rurasanga ariko, ingingo ya 23 y’amategeko shingiro ya sosiyete EAR SARL iteganya ko igikorwa cyose gituma sosiyete yiyemeza (engagement) kigomba kubanza gusinyirwa n’abantu babiri bamaze guhabwa ububasha n’inama y’ubutegetsi ya sosiyete.
(60) Urukiko rurasanga, kuba BEMBA SAOLONA wagurishije umutungo wa sosiyete yarabikoze ari umwe, nta bubasha yahawe n’inama y’ubutegetsi, yaranyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 23 y’amategeko shingiro ya EAR SARL ivuzwe haruguru, ibyo KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ rero ko amasezerano y’ubugure bw’imitungo iburanwa aseswa bikaba bikwiye guhabwa agaciro, cyane ko ari we ubifitiye uburenganzira nk’uhagarariye sosiyete.
(61) Ku birebana n’ inyandiko KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mu 2003 yemeza ko ibibanza nº 2974 na nº 3518 ari ibya BEMBA SAOLONA, ko imigabane yari yaramuhaye ku buntu muri sosiyete ingana na 40% ntacyo ayivugaho, ko n’ibibazo byabo bari bafite muri sosiyete birangiye, Urukiko rurasanga, iyo nyandiko nta gaciro yahabwa kuko kuva muri sosiyete bikorwa hakurikijwe amategeko shingiro yayo, hagakorwa inama rusange igakorerwa inyandikomvugo igaragaza ko umunyamigabane wayo avanywemo.
2. Ku byerekeranye n’indishyi zisabwa.
(62) Me BARAGONDOZA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ asabira EAR indishyi zingana na 20.000.000 Frw z’igihombo yatewe na DUNIA BAKARANI, akaba asabira KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ cya avoka cya 1.000.000 Frw yiyongeraho 1.000.000 Frw asabira EAR SARL, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ akaba 2.000.000 Frw.
(63) Ababuranira DUNIA BAKARANI bavuga ko nta ndishyi zikwiye guhabwa EAR SARL na KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ uwo baburanira yaguze nta buryarya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ n’umuntu ubifitiye ububasha.
Uko Urukiko rubibona.
(64) Ku byerekeye indishi za 20.000.000 Frw z’igihombo EAR isaba DUNIA BAKARANI, Urukiko rurasanga ntazo ikwiye kuko, uretse ko nta n’igihombo igaragaza yayiteje, ariko nta n’amakosa igaragaza yayikoreye;
(65) Ku byerekeye amafaranga y’igihembo cya avoka EAR SARL isaba, Urukiko rurasanga iyakwiye, kuko ari mu rugero.
(66) Ku byerekeye amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ nawe ayakwiye, kuko ari mu rugero.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO.
(67) Rwemeje ko ubujurire bwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ku bijyanye n’urubanza mu mizi nta shingiro bufite;
(68) Rwemeje ko ubujurire bwa KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇;
(69) Rwemeje ko amasezerano y’ubugure bw’ibibanza nº 2974 na n° 3518 biri i Remera II yo ku wa 04/05/2007 asheshwe;
(70) Rutegetse ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na DUNIA BAKARANI gufatanya guha KAYITANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ 1.000.000 Frw y’igihembo cya avoka;
(71) Rutegetse ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na DUNIA BAKARANI gufatanya guha EAR SARL
1.000.000 Frw y’igihembo cya avoka;
(72) Ruvuze ko amagarama yatanzwe ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.