Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE RURI I HUYE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA MU RWEGO RWA MBERE, MU RUHAME NONE KUWA 29/9/2015, RUKIJIJE URUBANZA RP 0117/15/TGI/Hye MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE buhagarariwe n’umushinjacyaha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇.
NA
▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ SEMAFARA ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ NYIRASINAMENYE wavutse mu 1962 mu mudugudu wa BWUMBA Akagari ka MARANGARA Umurenge wa RUGERA Akarere ka NYABIHU Intara y’Uburengerazuba. Atuye mu mudugudu w’Umunara Akagari ka RUBIRIRZI umurenge wa KANOMBE Akarere ka KICUKIRO Umujyi wa KIGALI. Umunyarwanda, arubatse, yashakanye na NYANGENZI ▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ k’ubuganga (Medecin Directeur wa Hopital ya KIBIRIZI). Yunganirwa na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇.
▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mwene ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ mu 1989 avukukira mu mudugudu w’AGATARE akagari ka UMUNINI umurenge wa KANSI Akarere ka GISAGARA Intara y’Amajyepfo. Atuye mu mudugudu wa BURASHI Akagari ka KIRIRIZI Umurenge wa KIBIRIZI Akarere ka GISAGARA Intara y’Amajyepfo. Umunyarwanda, electrician. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me MULISA ▇▇▇▇.
Icyaha baregwa : Kuba Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ wari umuyobozi w’ibitaro bya KIBIRIZI afatanyije na BARAHIRA Innocent wari warashinzwe maintenance muri ibyo bitaro anashinzwe gukora ibikoresho bifite ikibazo, bafatanyije bararigishije “echographe” ebyiri z’ibyo bitaro . Iki gikorwa kikaba kigize icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeho ▇▇▇▇▇.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA Innocent icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Busobanura ko bagikoze ubwo BARAHIRA yafataga Echographe ebyiri z’ibitaro bya KIBIRIZI akazisohora muri stock abisabwe na Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ wari muganga mukuru w’ibi bitaro, akazimushyirira kuri Hotel Barthos yari acumbitsemo, akaza kuzigurisha Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille ufite ibitaro byigenga “Clinique du Mont NYAMAGUMBA”, nyuma yuko bimenyekanye akazana imwe n’ubundi akoresheje BARAHIRA Innocent akaza kuyifatanwa bashaka kuyinjiza mu bitaro ku
buryo butazwi. Ubushinjacyaha buvuga ko bubashinja bushingiye ku mvugo zabo, n’imvugo z’abatangabuhamya harimo n’iya ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ wemeye ko yagurishijwe izi echographe.
2. Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA Innocent ntibemera icyaha. Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko izo echographe atashatse kuzigurisha nkuko abishinjwa ahubwo ko yari yazijyanye kwa Docteur DUSENGAMUNGU ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ expertise de manipulation kuko abazisuzumye bari baremeje ko zapfuye, ibyo akaba abifitiye ibimenyetso bigizwe na raporo ebyiri zakozwe n’abatekenisiye b’ibitaro bya KIBIRIZI, ikindi akaba yarabikoze nk’umuyobozi nkuko yari asanzwe agira initiative no ku bindi bikoresho by’ibitaro abatekenisiye ba MINISANTE bavugaga ko byapfuye kandi ari bizima bashaka kubiteza cyamunara ngo bazabigure, yakwizanira umutekenisiye wo kubikora bikaba bizima bigakoreshwa. Yemera ko uburyo ibyo bikoresho byasohotse mu bitaro atari bwo, ariko akaba atemera icyaha kuko ibikigize bituzuye kuko ari nta mugambi wo gukora icyaha yakoranye ibyo aregwa.
3. BARAHIRA we yiregura avuga ko ibikorwa byose yakoze yabitegetswe na Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta bufatanyacyaha yagiranye nawe kuko bibaye bityo atari gukora raporo agaragaraza ▇▇▇ echographe ▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mu itwarwa ry’izo echographe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta ruhare yayagizemo, ikindi akaba atari kuba umufatanyacyaha ngo atange amakuru yose yagejeje ku ikurikiranwa ry’icyaha. Arasaba ko yagirwa umwere.
• ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ rugomba gusuzuma muri uru rubanza nukumenya niba imvugo z’abaregwa n’iz’abatangabuhamya zashingiraho mu guhamya Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA icyaha baregwa, kumenya niba raporo zakozwe na BARAHIRA zaba ikimenyetso kibaregura ku byaha bashinjwa, no kumenya niba kuba BARAHIRA yaravuze ▇▇▇ Echographe ziherereye mbere yuko ikurikirana ritangira byamubera impamvu yatuma ahanagurwaho icyaha, no kumenya ibihano bigomba gutangwa kuri buri wese.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
- Kumenya niba imvugo z’abaregwa n’iz’abatangabuhamya zashingiraho mu guhamya Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA icyaha baregwa, kumenya niba raporo zakozwe na BARAHIRA zaba ikimenyetso kibaregura ku byaha bashinjwa, no kumenya niba kuba BARAHIRA yaravuze ▇▇▇ Echographe ziherereye mbere yuko ikurikirana ritangira byamubera impamvu yatuma ahanagurwaho icyaha.
4. Ubushinjacyaha bukurikiranye Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA Innocent icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Busobanura ko mu kwezi kwa 11/2013 ku matariki atazwi neza aribwo umuyobozi w’ibitaro bya KIBIRIZI Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ umugambi wo kunyereza Echographe ebyiri zari muri stock y’ibitaro maze aha amafaranga uwitwa BARAHIRA Innocent wari ushinzwe maintenance muri ibyo bitaro anashinzwe gukora ibikoresho bifite ikibazo, amusaba kuvana echographe ebyiri muri stock akazimujyanira iwe aho acumbitse kuri Hotel Barthos. Bukomeza busobanura ko nyuma yo kuzigerezwa ku icumbi na BARAHIRA Innocent yazijyanye iwe I KIGALI, hanyuma yongera agahamagara BARAHIRA ngo aze I Kigali aze gufata za machine azimujyanire mu RUHENGERI aho Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille akorera kuri Clique du Mont NYAMAGUMBA, BARAHIRA ajya I KIGALI afata izo machine afata taxis voiture ajyana imashini imwe mu RUHENGERI indi isigara I Kigali, hashize iminsi nibwo mu bitaro bya KIBIRIZI bashatse guteza cyamunara ibikoresho bitagikora, maze uwitwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ maintenance muri ibyo bitaro akora urutonde rwabyo arushyira Docteurr NDAGIJIMANA ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ arushyireho umukono nawe ahita yongeraho echographe kandi nta yiri muri stock. Buvuga ko MIHIGO yamubwiye ko ntayo iri muri stock maze Docteur NDAGIJIMANA akamubwira ngo bazabiganiraho, akaba aribwo byatangiye guhwihwiswa mu bitaro, Docteur NDAGIJIMANA abyumvise abwira BARAHIRA ngo azajye kuyizana i Kigali, BARAHIRA arangenda azana imwe indi ntiyayizana kuko atari ▇▇▇ ▇▇▇ iherereye, ageze i HUYE ahita afatwa n’inzego za police batangira gukurikiranwa.
KURI Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇
5. Ubushinjacyaha busobanura ko ibimenyetso bushingiraho arukuba mu ibazwa rya BARAHIRA kuri Cote ya 22 asobanura neza ko docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuvana machine 2 za echographe muri stock akazimushyira ▇▇▇ ▇▇▇▇ acumbitse muri Hotel Barthos , agasobanura neza ko yazigejeje ▇▇▇ ku icumbi rye hari saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Buvuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ BARAHIRA akomeza asobanura ko izo machine zaje kugezwa I KIGALI ku buryo atamenye , nyuma yo kugezwa I KIGALI Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akamuhamagara ▇▇▇ ▇▇ cyumweru akamutegera taxi voiture akazijyana kuri Clinique du Mont NYAMGUMBA mu Ruhengeri.
6. Busobanura ▇▇▇▇▇ ▇▇ BARAHIRA ari imbere y’ubugenzacyaha kuri cote ya 21 yasobanuye neza ko ari nawe ubwe Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yahamagaye ngo ajye gufata machine echographe imwe I Kigali, akavuga ko Docteur yari yamubwiye kuyinyuza kuri Techinician witwa ▇▇▇▇▇▇▇ kugira ngo bitamenyekana kuko ngo yabitwaye ari ntawe abibwiye. Buvuga ko iyi mvugo ya BARAHIRA igaragaza neza ku buryo budashidikanywaho, ibyo Docteur
NDAGIJIMANA yireguza avuga ko echographe yazitwaye agiye kuzikoreha nkuko abivuga, akaba atari kuzitwara ku mugaragaro ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ no kuzigarura yihishe.
7. Bushingira ▇▇▇▇▇ ▇▇ mvugo ya Docteur NDAGIJIMANA ▇▇▇ mu ibazwa rye yemeye ko ariwe wabwiye BARAHIRA Innocent gukura izo mashini muri stock akazimujyanira mu icumbi kuri Hotel Barthos, akanemera ko izo echographe zombi yazohereje kwa Docteur DUSENGAMUNGU ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ akorera mu RUHENGERI ngo azimusuzumire niba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇, nyamara ukaba wakwibaza uburyo yasohoye ibikoresho by’ibitaro nta nyandiko abikoreye kandi akabikora nta wundi muyobozi ubizi uretse we na BARHIRA ndetse akabijyana no mu bindi bitaro bitari ibya Leta, ibi bikaba bigaragaza ko yari ashaka kubirigisa.
8. Bushingira ▇▇▇▇▇ ▇▇ kwivuguza kwa Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇, ▇▇▇ mu bugenzacyaha yavuze ko izo echographe yari yazitije Docteur DUSENGAMUNGU ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ biri kuri cote ya 9 ageze mu bushinjacyaha we n’umwunganizi we avuga ko izo echographe yari yazijyanye kwa ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ageze ▇▇▇▇▇▇ ▇’▇▇▇▇▇▇▇ ku ifungwa ry’agateganyo avuga ko yazijyanyeyo agiye kuzikoresha expertise. Buvuga ko izi mvugo ze zivuguruzanya busanga zigaragaza ukuri kuko yatwaye izi echographe agamije kuzirigisa kuko iyo azijyana mu buryo buri bwo yari kuzuza impapuro zisaba expertise, ikindi ibikoresho bya Leta bikaba bikoreshwa binyuze mu ipiganwa, ikindi umukozi witwa BARAHIRA yatumaga kuzikoresha akaba atarigeze amusinyira urupapuro rw’ubutumwa bw’akazi rumwohereza gutwara izo mashini, ikindi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ Docteur NDAGIJIMANA yikoraga ku mufuka agatanga amafaranga yo gutwarisha izo ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ibitaro ayobora bitari byabuze amafaranga yo kubitegera, ibi bikaba bigaragaza umugambi we wo kubirigisa.
9. Bushingira ▇▇▇▇▇ ▇▇ mvugo y’umutangabuhamya Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Cyrille uvuga ko hari echographe Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yari yamuzaniye ngo ayigure ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ idakora neza , akavuga ko iyo echographe ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuwa 23/4/2015 mu musaa cyenda nkuko biri kuri cote ya 43 (iyi echographe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yafatanwe ayigaruye ku bitaro bya KIBIRIZI), nkuko bivugwa ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ umuhungu wa Docteur NDAGIJIMANA wemera ko hari ibintu byabikijwe iwe ▇▇▇ akorera kwa RUBANGURA mu muryango wa 214 bifunze muri emballage, ariko ngo atazi umuntu wabihazanye kuwa 23/4/2015, bikaba ngo byaranahavuye uwo munsi nko mu ma saa cyenda. Ibi bikaba bihura n’imvugo ya BARAHIRA nawe wemeza ko kuri iyo tariki aribwo yavuye gufata iyo mashini yafatanwe kwa RUBANGURA mu cyumba cya 214.
10. Bushingira ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ we ubwe yivugira ko ariwe wibwirije kugarura izo echographe nyamara akaba ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yavuze ko yayigaruye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ izo Echographe zagiye, ikindi uretse echographe BARAHIRA yafatanwe ayigaruye, indi ikaba yarafatiwe kwa
Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille adatekereza kuyigarura, bikaba bigaragara ko yari yamaze kuyigurisha kuko atanayishyize no ku rutonde rw’ibyagombaga gutezwa cyamunara, kuko igihe yahabwaga urwo rutonde ngo arusinye yashyizeho echographe imwe kandi yari yatwaye ebyiri.
11. Bushingira ▇▇▇▇▇ ▇▇ buhamya bwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ uvuga ko yabajije ▇▇▇ echographe yasize muri stock zagiye, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ Innocent ariwe wari wahawe akazi k’ikiraka cyo kumusigariraho mu gihe yari yagiye kwiga, agarutse mu mpera za 2014 arazibura, yabaza Docteur NDAGIJIMANA ▇▇▇ zagiye akamubeshyabeshya amubwira ko azabikurikirana, akaba aribwo yagiye kubaza BARAHIRA wari wamusigariyeho akamubwira uko izo machine zatwawe, ibi bikaba bigaragza neza ko machine yagarutse atari ku bushake bwa Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
12. Bushingira no ku buhamya bwa KAMUZINZI ▇▇▇▇ Administrateur Gestionaire mu bitaro bya KIBIRIZI usobanura neza uburyo izo Echographe zabitswe ariko akavuga ko uburyo zasohotse atabuzi, bikaba bitumvikana rero uburyo ibikoresho bya Leta byari gusohoka mu bitaro bigiye gukoreshwa ngo ushinzwe ibikoresho n’imari abure kubimenya kandi ariwe wagombaga kwishyura facture bibaye ngombwa.
13. Docteur NDAGIJIMANA yiregura avuga ko izo machine ebyiri za Echographe zari mu mugambi wo gutezwa cyamunara kuko zari zimaze imyaka ine zidakoreshwa . Avuga ko izo echographe zari zibikanwe n’ibindi bikoresho ▇▇▇ ▇▇▇▇ bagiye gushyira cantine, maze buri gikoresho gishyirwa mu ma service. Avuga ko izo echographe zagiye gukorerwa expertise. Avuga ko uko ibyo bikoresho byavuye muri stock byakorewe raporo, kandi ikaba ihari, ko ibyo bikoreho byagiye muri expertise de manipulation abatechnicien ▇▇▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
14. Yabajijwe kugaragariza urukiko niba ibyo bikoresho mu gihe byasohokaga byaba byaranyuze mu nzira zisobanutse , niba izo nzira byanyujijwemo ari nazo bari basanzwe bakoresha mu byo bakoranaga na ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ , no kugaragaza uko bigenda mu gihe hari igikoresho cya Leta gisohotse, niba gisohoka ku ▇▇▇▇ ▇▇▇ cyangwa niba hari uburyo ibitaro bikoresha asubiza ko procedure zitandukanye. Avuga ko ibyo byuma bashakaga kureba ko bikora. Avuga ko Docteur ▇▇▇▇▇ suivi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bakaba bari babizi, ibi ▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba abyemeza ndetse akaba yarabikoreye raporo ko hari ibizakorerwa experise de manipulation, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akabijyana kwa Docteur ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇. Avuga ko yemera ko procedure yabisohoyemo itemewe ariko akaba atari icyaha cyakurikiranwa mu nshinjabyaha.
15. Yabajijwe igihe ibyo bikoresho byari gusuzumwamo asubiza ko byagombaga guhita bigaruka abajijwe icyo abivugaho kuba byaramaze ▇▇▇ yabijyanye hafi imyaka ibiri avuga ko raporo y’ibyo bikoresho yakozwe kuko byari bimaze imyaka irenga ine bidakora, kandi n’abatekinisiye bakaba bari bazi ko byapfuye. Avuga ko imvugo ya MIHIGO atayitindaho kuko byose yari abizi, imvugo ya BARAHIRA we akaba yari asanzwe azi ko ibyo bikoresho bidakora, akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ mpamvu bari bagennye ko bizatezwa cyamunara, ikindi hakaba hari n’ibindi yagiye akora muri “initiative” ze , harimo imodoka ya cente de Sante ya KIRARAMBOGO, hakaba hari n’ibindi bikoresho yagiye afatamo initiative nka radiographie, ubu ikora iha service abaturage, akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ urwo rwego yashakaga kumenya ko izi echographe zakora cyangwa zitakora kugira ngo bamenye niba zatezwa cyamunara. Avuga ko zitari kuri liste provisoire y’ibizatezwa cyamunara kuko zari zikigeragezwa. Avuga ko kuba MIHIGO yarabafatishije ari abihishe inyuma yabyo bashakaga umwanya kuko raporo y’akarere igaragaza ko hari abashakaga kumugirira nabi.
16. Docteur NDAGIJIMANA yabajijwe icyo avuga ku kuba yarashyize echographe kuri liste y’ibizatezwa cyamunara kandi idahari asubiza ko kwari ukugira ngo nubwo yagenda bazamenya ▇▇▇ ziri, akaba yarababwiye ko zizatezwa cyamunara niziba zaraje. Yabajijwe impamvu kuri iyo liste yashyizeho echographe imwe kandi yaratwaye ebyiri asubiza ko aruko yari yarangije kumenya ko imwe ariyo idakora. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko imwe yayitindanye kuko yabonaga manipulation yayo yashoboka. Yabajijwe noneho impamvu mu kuzigarura yagaruye iyapfuye asubiwa ko zose zari zarapfuye uretse ko ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ imwe indi ngo akaba yari akiyikorera “manipulation”.
17. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Docteur NDAGIJIMANA avuga ko yari agiye gukoresha expertise de manipulation izo mashini atari ukuri kuko MINISANTE ifite ikigo gikora maintenance y’ibikoresho byayo, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta handi ibyo bikoresho byagombaga kujyanwa uretse ▇▇▇. Buvuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ atari umutekenisiye , ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ umuganga wize medicine générale nkuko yabyivugiye mu ibazwa rye, iyo mashini akaba yari ayizaniwe kugira ngo ayigure nkuko yabyivugiye.
18. Ku bya atelier de maintenance, Docteur NDAGIJIMANA yemera ko yageze ku bitaro bya KIBIRIZI ikavuga ko izo echographe zidakora, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ atelier akaba ayifiteho ikibazo kuko yigeze kuvuga ko radiographie yapfuye nyamara ashatse umutekenisiye ukorera mu bitaro bya gisirikare I KANOMBE arayikora bakora raporo ibitaro biramwishyura akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ urwo rwego initiative y’umuyobozi ari ngombwa. Avuga ko kuvuga ko Cyrille yavuze ko bari bagiye kugura iyo machine atari byo, imvugo ze ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ibinyoma , ahubwo ubushinjacyaha bukaba bwagaraza amasezerano bagiranye n’amafaranga yari kuyigura kuko kugeza ubu cyrille atabaza amafaranga yaba yarabishyuye. Ku kuba ngo ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇
umutekenisiye, asubiza ko izo echographe yazikoresheje cyane, bakaba barazimujyaniye atari ukuzikora ahubwo ari manipulation gusa. Ku byo BARAHIRA avuga ko ngo byakozwe mu buryo butagombaga kumenyekana, avuga ko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yakoraga atabwiye ▇▇▇▇▇▇▇ techincien w’ibitaro, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ari no kuzigarura byose akaba yarabimubwiye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇. Avuga ▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ babiganiriyeho, ndetse na raporo ▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba yarayikoze. Avuga ko iyo ashaka kunyereza yari kujyana echographe nshya yasinyiye atari kujyana izishaje, naho kuvuga ko nta transparance yabayeho avuga ko ari nta bundi buryo yari gukoresha kuruta uko yabiganiriyeho n’abatekenisiye, no kuba yarabibukije ko zigomba gushyirwa kuri liste y’ibizatezwa cyamunara.
19. Me MATIMBANO ▇▇▇▇▇▇ wunganira ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ibigize icyaha bituzuye kubera ko hatarimo ubushake bwo gukora icyaha, ibyo bakabihera igihe imashini zasohokeye muri stock saa munane z’amanywa, ko iyo aba ari ukunyereza zari gusohorwa nijoro. Avuga ko kuba imashini zaratwawe muri expertise yabisabwe n’umutekenisiye nkuko bigaragazwa n’ibaruwa yakiriwe n’ibitaro, izo echographe zikaba zari mu byagombaga kugenzurwa. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ hari raporo y’umutekenisiye BARAHIRA ugaragaraza ▇▇▇ izo mashini zari ziherereye, icyo nacyo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ikimenyetso kigaragaza ko nta mugambi wo gukora icyaha yari afite. Avuga ko icya nyuma aruko ubunararibonye bwa Docteur NDAGIJIMANA nka medecin Directeur w’ibitaro, initiatives ze zari zigamije kurengera inyungu za rubanda nkuko yabigaragaje ko yakoresheje radiographie ubu ikaba ikora kandi ibyo akaba atarabikurikiranweho, ibi akaba yarabikoraga kuko abatekenisiye boherejwe na Leta babaga bavuze ko igikoresho cyapfuye, kandi ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ bagamije kugira ngo bazabigure muri cyamunara, ibi nabyo bikaba bigaragaza ko nta mugambi yari afite wo gukora icyaha.
20. Me MATIMBANO ▇▇▇▇▇▇ yabajijwe gusobanura impamvu uburyo bavuga bwakoreshejwe kuri iyo radiographie ataribwo bwakoreshejwe kuri izi echographe barega uwo yunganira asubiza ko we abona procedure zidatandukanye uretse ko radiographie yo iba iri fixée, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ubunini bwayo kuyitwara bikaba byagorana cyane. Avuga ko mu gihe badasanze igikoresho ▇▇▇ cyagombaga kuba bitakwitwa kunyereza umutungo, ahubwo uwo kibarwaho yahabwa igihano cyo mu rwego rw’akazi ▇▇▇ gukurikiranwaho icyaha. Bemera ko ikitarubahirijwe ari procedure ibikoresho byasohotsemo.
21. Ku mvugo za Docteur DUSENGAMUNGU Cyrille avuga ko bazigereranije n’ibiteganywa n’ingingo ya 65 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo basanga yivuguruza cyane kuko mu mabazwa ye avuga ko izo echographie ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ubundi akavuga ko yahawe imwe, ubundi ngo bazizanye ngo azigure ubundi akavuga ko yahawe ebyiri kuri cote 51. Bavuga ko iperereza bo bakoze rigaragaza ko yashyizweho igitutu,
ubuhamya bwe bakaba batabwemera ahubwo bakaba basaba ko urukiko rwamutumiza hakabaho ivuguruzanya.
22. Ku mvugo ya MIHIHO ▇▇▇▇▇▇▇, avuga ko batayemera kuko ngo bemeza ko ibi byose byabaye kubera ko imashini zatinze kuza. Ku byerekeranye na transparance mu gukoresha izo mashini, avuga ko Docteur NDAGIJIMANA atari ashinzwe ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, Docteur ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarifashishijwe atari mu buryo bw’amasoko. Naho ku byo ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko Docteur NDAGIJIMANA yari afite umugambi wo gukora icyaha bavuga ko bitumvikana kuko we ubwe yakoze raporo y’ibyo bikoresho agaragaza ▇▇▇ ▇▇▇▇.
23. Me MATIMBANO avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ kuri yo raporo itarakiriwe n’ibitaro ubushinjacyaha bwagombye kwerekana ko atariyo yakozwe ngo buyivuguruze, bakaba basaba ko ingingo ya 86 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yakubahirizwa. Arasaba ▇▇▇▇▇ ▇▇ urukiko rwazareba niba icyo kimenyetso gisobanutse, ikindi uwakoze iyo raporo akaba ayemera. Avuga ko izo mashini uwo yunganira atazigize ize kuko ubushinjacyaha butabigaragaza , ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta cyaha cyabayeho.
24. Urukiko rurasanga ibimenyetso byose ubushinjacyaha bushingiraho bifite ishinhingiro, imyiregurire ya Docteur NDAGIJIMANA ikaba nta shingiro ifite kubera impamvu zikurikira:
-Kuba yarasohoye ibikoresho bya Leta mu buryo butemewe (abitegetse) kuko nta nyandiko zibisohora muri stock y’ibitaro yigeze ikorwa, ibi urukiko rukabishingira ku byo BARAHIRA agaragaza mu iburana rye kuko niba yarakoraga raporo y’ibikoresho biri muri stock ntiyagombaga kubura gukora raporo y’ibikoresho bisohotse. Bishimangirwa kandi n’uburyo BARAHIRA asobanura uko yabisohoye ku buryo butabashije kumenyekana n’inzira zose byanyuzemo kugira ngo bigere kwa ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇. kuba avuga ko yabisohoye saa munane sibyo bisobanura ko byasohowe ku mugarararo. Ubu buryo butemewe echographe zasohotsemo kandi na Docteur NDAGIJIMANA arabwemera bityo urukiko rushingiye ku ngingo ya 110 y’itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera atsindisha uwayavuze, ubu buryo butemewe bwo gusohora ibikoresho bukaba bumuhama.
-Kuba avuga ko bi bikoresho yari yagiye kubikoreshereza expertise de manipulation ngo yasanga bikora akazabigarura, urukiko rurasanga iyi mvugo ya Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta gaciro rwayiha kuko we abazwa mu bugenzacyaha kuri cote ya 9 yivugiye ko yari yabitije. Gutiza bikaba bitandukanye no guha umuntu ikintu ngo akikugeragereze arebe ko gikora kuko utiza umuntu igikoresho ngo agikoreshe nyuma azakikugarurire, nyamara ibi bikoresho
yita ko yatije bikaba bitaragaruwe mu bitaro kuko n’icyitwa ko cyagaruwe (echographe yafatanwe BARAHIRA) nticyari kizima, ahubwo ikizima cyasigaye ku wo yita ko yari yagitije kandi gikora. Nubwo we avuga ko byari byarapfuye, anemeza we ubwe ko iyo echographe yasigaye kwa ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yari ifite ikibazo cya souris akaba yarayiguze igakora. Urukiko kandi rurasanga igihe byamaze kwa ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nabyo bitafatwa nk’uburangare nkuko Docteur NDAGIJIMANA abivuga ahubwo kuba bitaragarutse nuko byari byaragurishijwe.
-Kuba byaragurishijwe kandi biramuhama nkuko byemezwa na Docteur NSENGAMUNGU Cyrille abimushinja ko izo mashini bazimuzaniye ngo azigure. Mu ibazwa rye ntaho yigeze agaragaza ko bazimuzaniye ngo azikorere expertise de manipulation. Ibyo ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ n’abunganizi be bavuga ko ari igitutu bamushyizeho, urukiko rurasanga bitashingirwaho kuko babivuga nta kimenyetso babitangira kandi ingingo ya 3 y’itegeko no 15/2004 ryavuze iteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana.
-Ku byerekeye raporo z’abatekenisiye ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ashingiraho avuga ko bari bazi ▇▇▇ biherereye, urukiko rurasanga iyi raporo yakozwe na BARAHIRA yo kuwa 02/12/2013 ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’ibitaro itashingirwaho nk’ikimenyetso kigaragaza ko techicien ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ izo mashini ziherereye kuko iyo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ariko bimeze Docteur NDAGIJIMANA mu gihe yabazwaga mu bugenzacyaha ntiyari kuvuga ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ muri conge akamubaza ▇▇▇ echographe yasize muri stock ziherereye ngo amubwire ko bazabiganiraho, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ bakaba batarabiganiriyeho. Kuba batarabiganiriyeho, agashyira imwe kuri liste y’ibizatezwa cyamunara kandi idahari, agashaka kuyigarura muri stock rwihishwa, nayo ipfuye hasigaye iyakoraga, bigaragaza ko yari yarazinyereje akazigurisha, kuko iyo aza kuba atarazigurishije yari kuzana iyo yakoraga igakoreshwa mu bitaro ubwo yari afite umutima mwiza wo kubungabunga ibikoresho by’ibitaro nk’ushinzwe kubicunga nkuko abivuga, ipfuye igatezwa cyamunara ariko mu buryo buboneye.
Kuri BARAHIRA Innocent
25. Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa yakoze byerekana ko yakoze icyaha. Busobanura ko ibimenyetso bushingiraho arukuba imbere y’inzego zose yemera ko ubwo yakoraga mu bitaro bya KIBIRIZI mu gihe icyaha cyakorwaga yemera ko ariwe ubwe wasohoye izo echographe ebyiri mu bubiko akazijyana ku icumbi rya Docteur NDAGIJIMANA , kandi azi neza uburyo ibikoresho bya Leta bisohorwa mu bubiko bwabyo. Buvuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ yemera ko ariwe wajyanye echographe imwe kwa ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ mu Ruhengeri avuye I BUTARE ku cyumweru, akanasobanura ko ariwe wavuye kugarura machine yafatanwe. Buvuga ko kuba Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yarahamagaye BARAHIRA ku cyumweru akava I BUTARE akaba ariwe ujya mu RUHENGERI , BIGARAGAZA ko yari afatanyije na Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, kuko iyo bataza ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bafatanyije atari kubura undi muntu atumayo, cyane ko atabikoraga nk’uri
mu kazi kuko atigeze ahabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi. Buvuga ko ikindi kigaragaza ko BARAHIRA yafatanyije na Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ babiziranyeho, bitandukanye n’ibyo avuga ko ibyo yakoraga yabitegekwaga na Docteur NDAGIJIMANA kiko no mu gihe atari akiri mu kazi , yafashe amafaranga ye aratega ajya I KIGALI kugarura echographe Docteur NDAGIJIMANA yari amuhamagariye kuza gufata.
26. BARAHIRA yiregura avuga ko mu kwezi kwa 11/2013 Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yari muri tours mu bitaro, amusaba gukingura stock abonamo echographe amubaza uburyo zagiyemo asubiza ko atabizi ko ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ amubwira uko Docteur NDAGIJIMANA yamubajije amubwira ko zapfuye. Akomeza avuga ko nyuma habaye inama mu bitaro, bemeza ko stock yimurwa hagashyirwa cantine, mu gihe cyo kuyimura Docteur aza ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ babirimo amubwira ko izo echographe aza kuzishyira ku ruhande, amuha mafaranga 5000 ngo aze kuzimushyirira ku icumbi rye kuri Hotel Barthos, akazi KARANGIYE agura emballage azishyiramo ajya kuri moto akaba yari yamuhaye nomezo z’uwo ari bubihe kuri hotel, ahageze amubwira ko yazizanye.
27. Akomeza asobanura ko mu kwezi kwa cumi n’abiri 2013 yaje guhamagarwa na Docteur NDAGIJIMANA ngo ajye gukora assemblage ya machine ngo yongere ayiteranye. Avuga ko ngo yasaye uruhushya ▇▇▇▇▇▇▇, ajya I KIGALI Docteur NDAGIJIMANA amusanga muri gare ya NYABUGOGO ari kumwe na Docteur Cyirille bajya iwe, machine barayizana bayishyira mu modoka ya Docteur NDAGIJIMANA wahamagaye taxi voiture ibajyana mu Ruhengeri, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ n’umukozi we bayishyira muri Clinique du mont NYAMAGUMBA maze arayiteranya. Avuga ko nyuma yo kuyiteranya yayicometse ikanga kwaka, yishyura taximan bahita bagaruka I KIGALI. Avuga ko ibyo yakoraga byose yabaga abitegetswe na Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ amasezerano yasinye akaba agaragaza ko ariwe wari umukoresha we. Avuga ko ngo atari azi icyo Docteur NDAGIJIMANA agamije kuri izo echographe. Avuga ko MIHIGO arangije kwiga yaje ku kazi agasanga hari ibyahindutse, akamuha raporo ya stock, akanamubwira ko echographe Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇. Avuga ko mu gihe bateguraga cyamunara, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ impamvu echographe zatinze kugaruka amusubiza ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ Docteur, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ amubwira ko ngo bazabiganiraho. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ kuri liste y’ibyagombaga gutezwa cyamunara Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ machine imwe, abikoze abwira ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ bategereza bakareba igihe cyamunara izabera ko izo machine zaba zagarutse, cyamunara ▇▇▇ ▇▇▇▇ izo machine zitaraza. Avuga kuwa 23/4/2015 aribwo Docteur NDAGIJIMANA yamuhamagaye saa saba z’amanywa aramubwira ngo ajye kuzana machine I KIGALI, ahamagara ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, bukeye ajya I KIGALI ▇▇▇ Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yari yamurangiye kwa RUBANGURA mu muryango wa 214 ahakura echographe imwe umuhungu yahasanze amuha 20.000frw yo kuyitegera. Avuga ko yazaga ari kuvugana ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, amusanga I TUMBA amusaba ko yamusigira iyo
machine akayimujyanira I KIBIRIZI, kuko yari afite ikizamini arayisiga aragenda, police imufatira ku MUKONI. Avuga ko ibyo yakoraga nubwo byateraga amakenga, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.
28. Ubushinjacyaha buvuga ko kuri BARAHIRA ugaragaza ko nta ruhare afite muri iki cyaha, bushimangira ko yatwaye izo mashini kuri Barthos mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba ▇▇▇ ▇▇▇▇ moto ▇▇▇▇▇ ibitaro bifite imodoka, bukaba bubona ko iyo nzira yakoreshejwe kwari uguhishira ibimenyetso. Buvuga ko nubwo BARAHIRA avuga ko yashyizweho iterabwoba, hagereranijwe uko abahanga basobanura iterabwoba icyo aricyo, iryo terabwoba avuga ritagaragara. Buvuga ko yari azi ko ibyo yakoraga ari ukunyereza hakurikijwe ibikubiye mu mvugo ye yo kuri cote 23 ku kibazo cya kabiri.
29. Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ingingo ya 71 y’igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ iteganya ko mu gufata ibihano habanza kurebwa mbere yuko icyaha kiba, icyaha kiba na nyuma yuko kiba . Avuga ko kuba barimuye stock ari initiative y’ibitaro ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ akaba yemera ko ariwe wabwiye BARAHIRA ngo asohore ibikoresho abimushyire muri Hotel, ibi akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ ubushinjacyaha bwabivuze mu mwanzuro wabwo mu gihe bwaregeraga ifungwa ry’agateganyo, kuba ubushinjacyaha buvuga ko BARAHIRA yafatanyije na Docteur NDAGIJIMANA urukiko rukazabyitaho. Avuga ko bashingiye ku ngingo ya 103 na 104 z’igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, ibyo BARAHIRA yakoze yabitegetswe n’umukoresha we bityo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta cyaha yakoze. Avuga ko iyo baza kuba bafatanyije atari gukora raporo avuga ko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ NDAGIJIMANA watwaye ibikoresho. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ amakuru BARAHIRA yatanze mbere yuko afatwa nayo ubushinjacyaha bukwiye kuyemera kuko bwemera imvugo ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ akaba ariwe uvuga ko yabibwiwe na BARAHIRA. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ BARAHIRA ari nawe wabwiye police ▇▇▇ ibikoresho biri mu RUHENGERI, bityo akaba ataba umufatanyacyaha ngo yongere atange n’amakuru yaho ibikoresho biri, ibyo bikaba bikuraho uburyozwacyaha.
30. Akomeza avuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko bari bafatanyije atari byo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akitaba, ikindi kuba financement y’iki gikorwa ari nta ruhare yayigizemo nacyo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ikimenyetso cyuko batari bafatanyije. Ku bikorwa byo kuba yarayisohoye akayijyana no mu RUHENGERI ngo ntiyari kuvuga ko atajyayo kandi ari umukozi . Avuga ko ibikorwa byose BARAHIRA yakoze nta cyaha abibonamo kuko byose yabitegetswe n’umuyobozi we. Ku kuba Docteur ▇▇▇▇▇ ko habaho ivuguruzanya ku batanze ubuhamya, nabo barasaba ko MIHIGIO yakwitaba urukiko akavuga niba BARAHIRA ataramuhaga amakuru yose. Arasaba ko ibyo barega uwo yunganira Docteur NDAGIJIMANA yabyirengera wenyine.
31. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo uwunganira BARAHIRA avuga atari byo kuko igikorwa gitegetswe n’umuyobozi kidakurikije amategeko kidakuraho uburyozwacyaha. Buvuga ko igikorwa gikuraho uburyozwacyaha ari igitegetswe n’amategeko, icyo kikaba kijyanye na “théorie de la baillenette inteligente” , kandi iyi principe ikaba ishyigikira ibyo bavuga. Buvuga ko ibikorwa byose bya BARAHIRA bitubahirije iyi principe bavuga. Buvuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ BARAHIRA yaragiye kuzana iyo machine atabyibwirije ahubwo aruko bari batangiye gukurikirana bagasaba ko bajya kuzana imwe igafatirwa mu nzira. Buvuga ko raporo yatanzwe na Docteur NDAGIJIMANA iriho cashe y’ibitaro bayemera ariko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yakozwe na BARAHIRA itariho cashe bakaba bayifata nka simple déclaration umuntu yakwiyandikira.
32. Ingingo ya 103 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, iteganya ko Umuntu wakoreshejwe icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato adashobora kwigobotora, ataryozwa ibyo yakoze. Iya 104 igateganya ko Umuntu ukora igikorwa gitegetswe cyemewe n‟itegeko ntabiryozwa. Ni kimwe n‟umuntu ukora igikorwa ategetswe n‟umuyobozi wemewe n‟amategeko, uretse igihe icyo gikorwa bigaragara ko kinyuranye n‟amategeko. Imyiregurire ya BARAHIRA ishingiye kuri izi ngingo, urukiko rurasanga ari nta shingiro ifite kuko nta ngufu cyangwa agahato adashobora kwigobotora yaba yarashyizweho na Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇. Kuvuga ko yasohoye izo echographe abitegetswe n’umuyobozi we, nabyo urukiko rurasanga bitamukuraho uburyozwacyaha, kuko nkuko urukiko rwabigaragaje haruguru mu gusobanura uburyo ibikoresho byasohotse mu nzira zitemewe, ntiyari ayobewe ko mu nshingano ze harimo gukora raporo y’ibikoresho biri muri stock n’ibisohotsemo, ariko mu gusohora izi echographe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nta raporo izisohora yakoze. Ibyo avuga ko yabikoreye raporo, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ nkuko n’ubundi haruguru rwabigaragaje, raporo yo kuwa 02/12/2013 ntiyashingirwaho kuko ntaho bigaragara ko hari uwo yayimenyesheje, ikindi muri yo nubwo avuga ko le 03/11/2013, echographe (2) zidakora (declasses) Directeur yazohereje kwa Docteur ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ expertise de manipulation bityo zibone kuzatezwa cyamunara bizwi ko zidakora, ntaho ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yigeze amusinyira ko azijyanye.
33. Kuba avuga ko icyaha cyamenyekanye ariwe biturutseho ahaye amakuru ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nawe watanze ikirego muri police, urukiko rurasanga kuba ariwe wasigiwe stock izo echographe zirimo nyuma uwo yasimbuye agasanga zidahari, ntiyagombaga kubura gutanga ibisobanuro by’▇▇▇ zagiye, ariko urukiko rugasanga bitamukuraho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo.
- Kumenya ibihano bigomba gutangwa kuri Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA Innocent.
34. Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, burasaba ko buri wese yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 8.000.000 frw.
35. Docteur NDAGIJIMANA n’ umwunganizi we bavuga ko nta cyaha cyabayeho, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’umwunganizi bagasaba ko ingingo ya 71 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ yakubahirizwa kuri ibi bikorwa bye byo kumenyekanisha amakuru, urukiko kandi rugashingira no ku ngingo ya 165 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha akagirwa umwere.
36. Ingingo ya 325 y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, iteganya ko Umukozi wese:
“1° urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇; ahanishwa igifungo kuva ku ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe”.
37. ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ibimenyetso bihamya ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ BARAHIRA Innocent icyaha baregwa, urukiko rurasanga buri wese agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, naho ihazabu urukiko rukaba ari ntaho rwahera ruyigena kuko ari nta gaciro k’ibyanyerejwe kagaragajwe n’ubushinjacyaha muri uru rubanza.
38. Ingingo ya 76 y’iri tegeko ngenga rimaze kuvugwa iteganya ko Umucamanza ubwe aha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ cyangwa izagikurikiye. Inateganya ▇▇▇▇▇ ▇▇ Kwemeza impamvu zoroshya uburemere bw‟icyaha bigomba gusobanurwa. ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yaratanze amakurukuri ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu kumenya ▇▇▇ izi Echographe ziherereye kandi aburana akaba yaremeye ibikorwa byose yakoze (uretse ko atemera ko bigize icyaha), urukiko rurasanga byamubera impamvu nyoroshyacyaha, bityo akaba yagabanyirizwa ibihano. Ingingo ya 78, 3o y’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryavuzwe iteganya ko Iyo hari impamvu zoroshya uburemere bw‟icyaha, igihano cy‟igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitageze ku myaka icumi (10) gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy‟umwaka umwe (1). Hashingiwe ku bisobanura bimaze gutangwa, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ Innocent agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.
39. Ariko kandi, ▇▇▇▇ ▇▇▇ ubwa mbere akoze icyaha kandi igihano ahanishijwe kikaba kitarengeje imyaka itanu, urukiko rurasanga agomba gufungwa umwaka umwe, undi mwaka ugasubikwa
mu gihe cy’imyaka ibiri hashingiwe ku ngingo ya 85 na 86 z’itegeko ngenga no 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana1.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
40. Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro.
41. Rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gihama Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA Innocent.
42. Ruhanishije Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ igifungo cy’imyaka irindwi.
43. Ruhanishije BARAHIRA Innocent igifungo cy’imyaka ibiri, umwaka umwe akaba agomba kuwurangiriza muri gereza undi mwaka ugasubikwa mu gihe cy’imyaka ibiri.
44. Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherezwa ku isanduku ya Leta kuko Docteur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BARAHIRA Innocent basanzwe bafunzwe.
NUKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 29/9/2015 N’URUKIKO
RWISUMBUYE RWA HUYE RUGIZWE TWAMBAJIMANA ▇▇▇▇ (UMWANDITSI). | N’UWAMARIYA | DAPHROSE (UMUCAMANZA) NA |
UMUCAMANZA | UMWANDITSI | |
UWAMARIYA Daphrose | TWAMBAJIMANA ▇▇▇▇ | |
sé | sé |
1 Ingingo ya 85 : Muri iri Tegeko Ngenga, isubikagihano ni icyemezo cy‟umucamanza gihagarika irangizarubanza ku gihano cy‟igifungo kitarengeje imyaka itanu (5) iyo uwagikatiwe atigeze ahanishwa mbere mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy‟igifungo cyangwa igihano nsimburagifungo cy‟imirimo ifitiye igihugu akamaro kirenze ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ (6).
Icyemezo cy‟umucamanza gisubika igihano kigomba kuba gisobanuwe kandi gifatwa mu rubanza rumwe n‟urw‟icyaha aburanisha. Gishobora gusubika igihano cyose cyangwa igice cyacyo kandi gishobora gutangwa ku bihano by‟iremezo cyangwa by‟umugereka.
Ingingo ya 86 al 1 : Igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, niba mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y‟umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5) uwakatiwe atongeye guhamwa n‟icyaha cy‟ubugome cyangwa gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo cyahagaritse irangizarubanza kitagishoboye gusubirwaho.