Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUSIZI, RURI I RUSIZI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO MU RWEGO RWA MBERE, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RC 0154/15/TGI/RSZ NONE KUWA 11/02/2016 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA: BAKUNDUKIZE ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ na NYIRANSHUTI ▇▇▇▇▇, wavutse mu 1954, utuye Avenue de Roovere 4/10: 1080 Bruxelles, BELIQUE, EUROPE ahagarariwe na Me HABANIMFURA Michel;
UREGWA: NIYONAGIZE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ BUTAZA Laurent na MUSABENDE Adrie, wavutse mu mwaka wa 1975, utuye mu mudugudu wa NDUBA, Akagari ka KARENGERA, Umurenge wa KIRIMBI, Akarere ka NYAMASHEKE, Intara y’Uburengerazuba, muri Repubulika y’u Rwanda;
IKIBURANWA: Kumutegeka kumvira mu masambu n’inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka 14.000.000frw yigabije; indishyi zihwanye n’amafaranga 6.000.000frw (lacrum cessans at damnum emergens);
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ uhagarariwe na Me HABANIMFURA Michel avuga ko mu mwaka wa 1987 yaguze muri cyamunara umutungo wa Butaza Laurent watejwe cyamunara kubera umwenda yari afitiye Banki y’Abaturage y’icyahoze ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ Rwamatamu, akaba yaraguzemo imitungo iherereye mu murenge wa Kirimbi igizwe n’amasambu atatu ndetse n’inzu y’ubucuruzi; ngo mu 1994 Bakundukize n’umuryango we bavuye mu gihugu ntawe bayisigiye maze NIYONAGIZE Pierre yaje kuyigabiza atangira gukodesha inzu, asarura n’ikawa ndetse arimburamo ibiti 400 ahahindura imirima yo kubyazamo umusaruro; ngo mu mwaka wa 2011 akaba aribwo yatahuye ko imitungo ye bayigabije atuma uwitwa UGIRAMAHIRWE ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ kuyimwandikishaho ▇▇▇ ariko hasigara isambu ifite no 768 uregwa yiyandikishijeho, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kumutegeka kuva mu mutungo we kandi rukemeza isambu ifite no 768 imwandikwaho, kandi akamuha indishyi;
[2] NIYONAGIZE Pierre avuga ko impamvu aba muri uwo mutungo uburanwa ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ uwa se Butaza Laurent, ngo ubwo se yahungiraga muri Congo akaba yarayisubijwe n’inzego z’ubuyobozi kubera abantu bari barayibohoje, ndetse ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaraje kuyimwandikishaho mw’ibarura ry’ubutaka, ngo inyandiko zivuga ko byatejwe cyamunara akaba ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuko bashaka kuwugurisha kuko Butaza Laurent yahakanye ko ari umwana we akamwemezwa n’Urukiko ngo uwo mutungo akaba awufiteho uburenganzira;
[3] Me NDAGIJIMANA Pierre avuga ko basanga Butaza Laurent yagobokeshwa mu rubanza kugirango asobanure ukuntu yatanze iyo mitungo, kuko basanga harimo uburiganya, bitewe n’uko batumva ukuntu yabitanga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umuzungura utemera ukuntu byatanzwe, akaba yemerewe gutambamira igurishwa ryayo kuko hari n’indezo yagombaga kujya ahabwa, byongeye bakaba batagaragaza igihe cyamunara byagurishijwemo yabereye, bityo bakaba basanga iyo mitungo itarigeze iba iya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇;
[4] Mbere y’uko urubanza rucibwa, Urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza cyo kubanza gukora iperereza rukagera ku biro by’umwanditsi bw’ubutaka mu Karere ka Nyamasheke, kureba niba ibyemezo by’ubutaka n’umutungo uburanwa hari ibyaba byanditse kuri Butaza Laurent cyangwa kuri Niyonagize Pierre no kuri Bakundukize Elie, nyuma rufata icyemezo gisaba umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka amakuru y’abantu banditswe kubutaka buburanwa, urubanza rukaba rwarasubukuwe maze ababuranyi babwirwa ibyavuye mw’iperereza;
⮚ Muri uru rubanza harasuzumwa niba Butaza ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; harasuzumwa niba ibyemezo by’ubutaka by’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, n’inyandiko Butaza Laurent
yanditse yemeza ko imitungo ye yagurishijwe mu cyamunara, byashingirwaho nk’ibimenyetso bigaragaza ko imitungo iburanwa ari iya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇; ▇▇▇▇▇▇▇▇ niba ubuhamya bw’abatangabuhamya babajijwe mu Rukiko b’impande zombi bwashingirwaho; gusuzuma niba Niyonagize Pierre afite uburenganzira bwo kuguma gutunga imitungo iburanwa cyangwa niba yategekwa kuyivamo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ isambu ifite no 768 yakwandikwa kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇; no gusuzuma ibijyanye n’indishyi zisabwa n’ababuranyi bombi muri uru rubanza;
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
⮚ Kumenya niba Butaza Laurent yagobokeshwa mu rubanza;
[5] Me NDAGIJIMANA Pierre avuga ko basanga Butaza Laurent yagobokeshwa mu rubanza kugirango asobanure ukuntu yatanze iyo mitungo, kuko basanga harimo uburiganya; Rusanga Me Habanimfura Michel asobanura ko basanga nta nyungu BUTAZA Laurent afite mu rubanza yatuma agobokeshwamo nk’umuburanyi ahubwo yatumizwa nk’umutangabuhamya;
[6] Urukiko rusanga ingingo ya 117 y’Itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko guhatirwa kugoboka mu rubanza bikorwa ku muntu wese utaburana urubanza akaba ategereje ko rucibwa ngo arutambamire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umuburanyi ushaka kumufatanya n’uwo baburana ngo abatsindire mu rubanza rumwe;
[7 Urukiko rushingiye rero ku biteganywa n’iyi ngingo imaze kuvugwa rusanga ibisabwa na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, nta shingiro bifite kuko Butaza Laurent atigeze agaragaza ko hari inyungu afite ku mitungo iburanwa muri uru rubanza, hakaba nta bimenyetso bigaragaza ko ategereje ko rucibwa ngo arutambamire;
[8] Urukiko rusanga rero kuba avuga ko basanga Butaza Laurent yagobokeshwa mu rubanza kugirango asobanure ukuntu yatanze iyo mitungo, kuko basanga harimo uburiganya, rusanga ataribyo byatuma agobokekwa mu rubanza; byongeye kuba Niyonagize Pierre atemera uburyo imitungo yatanzwemo bikaba bitatuma avuga ko uwayitanze agobokewa mu rubanza mu gihe agaragaza ko nta nyungu afite ku mitungo iburanwa; byongeye rusanga ibivugwa na Me Habanimfura Michel uvuga ko bibaye ngombwa Butaza Laurent yahagamazwa nk’umutangabuhamya nabyo nta shingiro bifite kuko ntawigeze asaba ko ahamagazwa, bityo iyi nzitizi ikaba nta shingiro ifite;
⮚ Ibijyanye no kumenya niba ibyemezo by’ubutaka by’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, n’inyandiko Butaza Laurent yanditse yemeza ko imitungo ye yagurishijwe mu cyamunara, byashingirwaho nk’ibimenyetso bigaragaza ko imitungo iburanwa ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇;
[9] Urukiko rusanga ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me HABANIMFURA Michel avuga ko imitungo asaba ko uregwa yategekwa kuvamo igizwe n’inzu y’ubucuruzi iri mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi yubatse muri pareclle ifite no 7439/NYA/KIR ifite agaciro ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ cumi n’imwe nk’uko bigarazwa na expertise y’umutungo uburanwa yo kuwa 15/07/2015 ▇▇▇ ▇▇▇▇ milioni 14000.000frw nk’uko byanditswe mu kirego; isambu ifite no 1811/NYA/KIR n’isambu ifite no 768, akaba yemeza yabaye ▇▇▇▇▇ iyo mitungo kuva mu mwaka wa 1987 ayiguze muri cyamunara ubwo umutungo wa Butaza Laurent watezwaga kubera umwenda yari afitiye Banki y’Abaturage y’icyahoze ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ Rwamatamu;
[10] Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ urega akomeza avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko iyo mitungo ariye bigizwe n’ibyemezo by’ubutaka byanditseho ko uwo mutungo umubaruyeho we n’umugore we witwa UZAMUKUNDA Rose; ashingira ▇▇▇▇▇ ▇▇ nyandiko yanditswe na BUTAZA Laurent kuwa 15/04/2003 yise icyemezo gisimbura impapuro z’icyamunara zatakariye I Bukavu
muri Congo (Zaire) BAKUNDUKIZE ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yaraguriyeho muri cyamunara yakozwe na Banki y’abaturage imitungo ye irimo inzu y’i Karengera, ikawa z’i Rubona akaba yarasobanuye ko iyo mitungo ntacyo ayivugaho kuko yaguzwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇;
[11] Urukiko rusanga kandi Me HABANIMFURA Michel avuga ko banashingira ku nyandiko yo kuwa 01/11/2014 yandikiwe i Nairobi muri ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ Butaza Laurent asobanura ko ntaho ahuriye n’inzu iri i Karengera, hamwe n’ikawa ziri i ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’umuhanda no hejuru yawo kuko byaguzwe na BAKUDUKIZE ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ cyamunara yo mu mwaka 1987, akaba yaranasobanuye ko inyandiko yoherereje uhagarariye Bakundukize avuga ko iyo nzu n’ikawa ari ibya Bakundukize ariwe wazanditse; ndetse agashingira no ku nyandiko BUTAZA Laurent yamwandikiye ku butumwa bwa e- mail (▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ (▇▇▇▇▇▇▇▇@▇▇▇▇▇.▇▇▇) yo kuwa 05/01/2015 asobanura ko uwo mutungo wagurishijwe na Huissier wa Banque populaire witwaga Maitre Nsabagasani ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ muri Komini Kagano, inzu ikaba yaragurishijwe amafaranga 240.000frw, ikawa z’i Rubona zigurishwa amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000frw) aba amafaranga 280.000frw, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ icyo gihe n’ideni rikaba ritarangiye kuko asigaye yagiye ayishyura akorera i Cyangugu amafaranga ayanyujije muri Banki y’abaturage ishami rya Kamembe;
[12] NIYONAGIZE Pierre avuga ko impamvu aba muri uwo mutungo uburanwa ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ uwa se Butaza Laurent kuko ubwo uyu se yahungiraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abantu baraje barayibohoza yandikira inzego zitandukanye, barayimusubiza bigaragazwa n’inyandiko zo kuwa 12/07/2000 yandikiye Prefe wa Prefegitura ya Kibuye asaba gusubizwa amazu yari yarabohojwe, hakaba n’iyo kuwa 07/09/2000 Prefe wa Perefegitura ya Kibuye yandikiye Burugumesitiri wa Komini Rwamatamu amusaba gukemura ikibazo cy’izo zari zarabohojwe na Rutayomba ▇▇▇▇▇▇▇▇;
[13] NIYONAGIZE Pierre akomeza avuga ko nyuma yo gusubizwa ayo mazu yahatunganyije, ndetse ubwo igikorwa cy’ibarura ry’ubutaka cyabaga akaba yarayanditse kuri se n’ubwo ngo nta byemezo by’ubutaka afite; avuga ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nyandiko bavuga z’uko habayeho cyamunara arizo bahimba kuko hari inyandiko yo kuwa 10/10/2000 igaragaza ko Butaza Laurent yanditse ko iyo mitungo ari iye harimo ikawa z’i Rubona, bityo akaba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuko bashaka kuwugurisha kandi awufiteho uburenganzira nk’umwana wa Butaza Laurent n’ubwo yamuhakanye akamwemezwa n’urukiko;
[14] Urukiko rusanga Me NDAGIJIMANA Pierre avuga ko hazashingirwa ku ngingo ya 9 y’Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi kuko iyo cyamunara ari baringa batagaragaza igihe yabereyemo (ukwezi), uburyo yabayemo, bakwerekana urubanza rwari rugiye kurangizwa, bakwerakana uwo mwenda bavuga wishyurwaga, ngo umuturage ntabwo afite ububasha bwo guteza cyamunara; ▇▇▇ ▇▇▇▇ avuga ko cyamunara yabaye mu mwaka wa 1987 ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yo gutsindwa urubanza rwo gushaka umubyeyi, akaba afite uburenganzira bwo gutambamira igurishwa ryayo kuko muri urwo rubanza rwavugaga ko hari indezo yagombaga kujya atanga, bityo basanga ingingo ya 6 y’Itegeko rirengera umwana yamurengera;
[15] Urukiko rusanga Me NDAGIJIMANA Pierre akomeza avuga ko batazi ukuntu ibyo byagombwa by’ubutaka byasohotse ku wundi muntu, yagombaga gutanga procuration spécial iciye kuri ambassade nk’uko ingingo ya 11 y’Itegeko ry’ibimenyetso ibiteganya; avuga ko na none bashingiye ku nyandiko yo kuwa 10/10/2000 yakorewe i Bukavu yibaza icyo bashingiraho, ngo nigute ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ harabayeho cyamunara bakongera bakavuga ukuntu amasambu azacungwa; ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ izo nyandiko zikaba zihura n’izatanzwe n’ubuyobozi baziha ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇; ▇▇▇ ▇▇’umuntu wabihawe 1987 kuki kugeza 2000 yicecekeye icyo gihe cyose; ku bijyanye n’inyandiko Butaza Laurent yandikiye Me Habanimfura ▇▇▇▇▇▇ avuga ko ngo correspondence yafatwa gute mu bimenyetso, ▇▇▇ ▇▇▇▇ inyandiko irenga imipaka ishyirwaho umukono na noteri wa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ Minisiteri y’ubutabera cyangwa ambassade;
[16] Urukiko rusanga ingingo ya 13 y’Itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko “inyandikomvaho ikemura impaka kuri bose mu
byerekeye ibiyivugwamo umukozi wa Leta ubigenewe yabereye umuhamya cyangwa yakoze ariko atarengeje iyo yari ashinzwe gukora. Ibivuzwe muri iyo nyandikomvaho ntawe ushobora kubihakana, keretse biramutse bikurikiranywe mu rubanza rushinja icyaha cyo kubeshya mu nyandikomvaho cyangwa umuburanyi aregeye ko iyo nyandikomvaho ari impimbano. Ku byerekeye ibindi ihamya, ibyo ivuga n‟ukuri kw‟ababuranyi, inyandikomvaho yemerwa iyo itavugurujwe n‟ikindi kimenyetso cyanditswe cyangwa cyunganiwe n‟ikimenyetso cyanditse kituzuye, iyo ihakanwa n‟umuburanyi, naho iyo ihakanwa n‟undi muntu ashobora kubitangira ikindi kimenyetso cyose cyemerwa n‟amategeko”;
[17] Urukiko rusanga kandi ingingo ya 23 y’ Iteka rya Minisitiri n° 002/2008 ryo ku wa 01/4/2008 rigena uburyo iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa iteganya ko “icyemezo cy‟iyandikisha cyerekana nta mpaka uburenganzira ku mutumgo bwite w„ubutaka, ku bukode bw‟ubutaka cyangwa uburenganzira ku mutungo cyangwa ibiwubangamira byanditse kuri icyo cyemezo;”
[18] ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku bivugwa muri izi ngingo zimaze kuvugwa, rusanga nk’uko Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ umutungo asaba ko uregwa yategekwa kuvamo umwe muri wo yawanditsweho akaba afite ibyemezo byawo by’iyandikisha ry’ubutaka bigaragaza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na UZAMUKUNDA ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ banditswe ku butaka bufite numero 1811 (UPI: 3/07/09/02/1811), buherereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi, akarere ka Nyamasheke, bananditswe ku butaka bufite numero 7439 (UPI: 3/07/09/02/7439) bubarizwa mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi akarere ka Nyamasheke, rusanga bigize ibimenyetso byerakana ko uwo mutungo ▇▇▇ ▇▇▇;
[19] Urukiko rusanga kandi ibyo bishimangirwa no kuba Butaza Laurent mu nyandiko zinyuranye yarivugiye ko uwo mutungo waguzwe na Bakundukize ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ cyamunara yo mwaka wa 1987, bigaragazwa n’inyandiko yo kuwa 15/04/2003 yise icyemezo gisimbura impapuro z’icyamunara zatakariye I Bukavu muri Congo (Zaire) BAKUNDUKIZE ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yaraguriyeho muri cyamunara yakozwe na Banki y’abaturage imitungo ye irimo inzu y’i Karengera, ikawa z’i Rubona ▇▇▇ yasobanuye ko iyo mitungo ntacyo ayivugaho kuko yaguzwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇; hamwe nyandiko yo kuwa 01/11/2014 yandikiwe i Nairobi muri ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ Butaza Laurent asobanura ko ntaho ahuriye n’inzu i Karengera, hamwe n’ikawa ziri i Rubona munsi y’umuhanda no hejuru yawo kuko byaguzwe na BAKUDUKIZE ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ cyamunara yo mu mwaka 1987, akaba yaranasobanuye ko inyandiko yoherereje uhagarariye Bakundukize avuga ko iyo nzu n’ikawa ari ibya Bakundukize akaba ariwe wazanditse;
[20] Urukiko rusanga n’ubwo NIYONAGIZE Pierre avuga ko impamvu aba muri uwo mutungo uburanwa ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ uwa se Butaza Laurent akaba ariwe wayigaruje ikuwe mu maboko y’abari bayibohoje ndetse akayimwandikishaho ubwo igikorwa cy’ibarura ry’ubutaka cyabaga, rusanga ibi aburanisha nta shingiro bifite kuko nubwo yaba yarawugaruje nk’umutungo wa Butaza Laurent uyu we yivugira ko utakiri uwe, kandi n’ubwo avuga ko yawumwandikishijeho nabyo bikaba bidafite ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ by’ubutaka bigaragaza ko wanditswe kuri Bakundukize Laurent n’umugore we, kandi mu makuru yatanzwe n’umwanditsi w’inyandikompamo z’ubutaka yagaragaje ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, byongeye hakaba hari uwo NIYONAGIZE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ufite numero 768 (3/07/09/04/768), bigaragaza ko ahubwo ashaka kuwugira ▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇;
[21] Urukiko rusanga na none ibyo NIYONAGIZE Pierre avuga ko hari inyandiko yo kuwa 10/10/2000 igaragaza ko Butaza Laurent yanditse ko iyo mitungo ari iye harimo ikawa z’i Rubona; rusanga ibi avuga nta shingiro bifite kuko rusanga inyandiko yo kuwa 10/10/2000 yanditswe na Butaza Laurent ari i Bukavu yandikiye Nsabimana na Mukagakwerere abashinga gucunga ibye, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ atarigeze avugamo ayo mazu ari Karengera, uretse ko yavuzemo i Kawa z’i Rubona hakaba nta kigaragaza ko yavugaga izimo kuburanwa mu rubanza, bityo iyi nyandiko ikaba itagaragaza ko umutungo uburanwa ari uwa Butaza Laurent;
[22] Urukiko rusanga nanone ibyo NIYONAGIZE Pierre avuga ko izo nyandiko bavuga z’uko habayeho cyamunara arizo bahimba kuko bashaka kuwugurisha kandi awufiteho uburenganzira
nk’umwana wa Butaza Laurent n’ubwo yamuhakanye akamwemezwa n’urukiko; rusanga nta shingiro bifite kuko Butaza Laurent wakabaye afite uburenganzira ku mutungo ariwe ugaragaza ko nta burenganzira akiwufiteho, akaba rero ntaho yahera avuga ko bashaka kuwugurisha kandi awufiteho uburenganzira, kuko uwo mutungo wagurishijwe kugirango Butaza Laurent yishyure ideni yari afitiye Bank kandi byongeye akaba atariwo mutungo wonyine Butaza Laurent afite kuko mu nyandiko yo kuwa 10/10/2000 yagaragarije Urukiko hagaragaramo indi mitungo y’amasambu n’amazu, byongeye akaba rero atakwitwaza ko ari umwana wa Butaza ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ avuge ko awufiteho uburenganzira kuko nta wigeze awumuha;
[23] Urukiko rusanga na none ibivugwa na Me NDAGIJIMANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇ hazashingirwa ku ngingo ya 9 y’Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi kuko iyo cyamunara ari baringa batagaragaza igihe yabereyemo (ukwezi), uburyo yabayemo, bakwerekana urubanza rwari rugiye kurangizwa, bakwerakana uwo mwenda bavuga wishyurwaga, ngo umuturage ntabwo afite ububasha bwo guteza cyamunara; rusanga nta shingiro bifite kuko rusanga badashobora guhakana ko cyamunara yabayeho mu gihe ufite uburenganzira busesuye ku mutungo uburanwa yiyemerera ko umutungo we watejwe cyamunara yishyura ideni rya Banki y’abaturage ya Komini Rwamatamu;
[24] Urukiko rusanga na none ibyo Me NDAGIJIMANA Pierre avuga ko ▇▇▇ ▇▇▇▇ Butaza Laurent avuga ko cyamunara yabaye mu mwaka wa 1987 ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yo gutsindwa urubanza rwo gushaka umubyeyi, akaba afite uburenganzira bwo gutambamira igurishwa ryayo kuko muri urwo rubanza rwavugaga ko hari indezo yagombaga kujya atanga, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ingingo ya 6 y’Itegeko rirengera umwana yamurengera; rusanga nta shingiro byahabwa kuko nk’uko byavuzwe Butaza Laurent afite indi mitungo, byongeye niba bavuga ko hari indezo yaciwe nta nahamwe bagaragaza ko iyo mitungo ariyo yaba yarahindutse izo ndezo bavuga, bityo n’ibyo aburanisha ko itegeko rirengera umwana ryashingirwaho bikaba nta shingiro byahabwa kuko Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ umuntu mukuru akaba atari umwana urengerwa n’iryo tegeko;
[25] Urukiko rusanga na none ibivugwa na Me NDAGIJIMANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ batazi ukuntu ibyo byagombwa by’ubutaka byasohotse ku ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, yagombaga gutanga procuration spécial iciye kuri ambassade nk’uko ingingo ya 11 y’Itegeko ry’ibimenyetso ibiteganya; rusanga nta shingiro bafite kuko ibyangombwa by’ubutaka Me Habanimfura ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu rubanza byatanzwe n’urwego rubifiteye ububasha kandi bikaba bifite agaciro, ibijyanye n’ukuntu byaba byaratanzwe bikaba atari ikibazo cyatuma bishidikanywaho kuko rusanga ubutaka bwaranditswe kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ n’umugore we Uzamukunda ▇▇▇▇ ▇▇’uko bigaragazwa n’icyemezo gihamya uwanditse ku butaka cyo kuwa 22/12/2015 cyatanzwe n’umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka wungirije mu Natara y’Uburengerazuba;
[26] Urukiko rusanga kandi ibivugwa na Me NDAGIJIMANA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ na none bashingiye ku nyandiko yo kuwa 10/10/2000 yakorewe i Bukavu yibaza icyo bashingiraho, ngo nigute ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ harabayeho cyamunara bakongera bakavuga ukuntu amasambu azacungwa ▇▇▇ ▇▇’umuntu wabihawe 1987 kuki kugeza 2000 yicecekeye icyo gihe cyose; rusanga nk’uko byavuzwe muri iyo nyandiko Butaza Laurent yanditse uko amasambu ye azacungwa akaba atarigeze avuga ibijyanye n’amazu y’ I Karengera bigaragaza ko yari azi neza ko atari aye, byongeye n ikawa z’i Rubona yavuze nabyo rusanga nta kigaragaza ko yavugaga irizi mw’isambu iburanwa; ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Bakundukize Laurent ntacyo ngo yigeze avuga kuva 1987 kugaza mu 2000 ntabwo bivuga ko uburenanzira yari afite ku mutungo we yabwambuwe, bikaba bitatuma uregwa avuga ko aribye;
[27] Urukio rusanga ku bijyanye n’ibyo Me NDAGIJIMANA Pierre avuga ku nyandiko Butaza Laurent yandikiye Me Habanimfura Michel avuga ko ngo correspondence yafatwa gute mu bimenyetso, ▇▇▇ ▇▇▇▇ inyandiko irenga imipaka ishyirwaho umukono na noteri wa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ Minisiteri y’ubutabera cyangwa ambassade; rusanga nabyo nta shingiro byahabwa kuko ubwo butumwa bufatwa nk’ikimenyetso hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 6 y’Itegeko no 18/2010 ryo kuwa 12/05/2010 ryerekeye ubutumwa koranabuhanga, umukono koranabuhanga, n’ihererekanya koranabuhanga (Law nº 18/2010 of 12/05/2010 relating to electronic messages, electronic signatures and electronic transactions) ku bijyanye n’iyemerwa ry’inyandiko koranabuhanga no
kuba yatangwa nk’ikimenyetso, iteganya ko mu buryo ubwo aribwo bwose bw’amategeko, inyandiko koranabuhanga yemerwa kandi ihabwa agaciro nk’ikimenyetso hatitawe ko (1°) ari inyandiko koranabuhanga gusa, (2°) itari umwimerere mu gihe uyerekana agaragaje ko ari cyo kimenyetso kiruta ibindi ashoboye kubona. Mu kugenzura uburemere bw’inyandiko koranabuhanga hitabwa ku kureba ko uburyo inyandiko koranabuhanga yakozwe, yabitswe cyangwa yasakajwe bwizewe ndetse n’icyizere ko itashoboraga guhindurwa; bityo rusanga ibikubiye mu butumwa BUTAZA Laurent yandikiye Me Habanimfura ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ butumwa bwa e-mail (Laurent balume (▇▇▇▇▇▇▇▇@▇▇▇▇▇.▇▇▇) yo kuwa 05/01/2015 asobanura uko uwo mutungo wagurishijwe nabyo bifite agaciro k’ibimenyetso mu rubanza, bikaba bigaragaza ko Butaza Laurent yemera ko umutungo uburanwa atari uwe;
⮚ Ibijyanye no gusuzuma niba ubuhamya bw’abatangabuhamya b’ibimpande zombi babajijwe mu Rukiko bwashingirwaho nk’ibimenyetso;
[28] Urukiko rusanga ibindi bimenyetso Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ avuga ko ashingiraho bigizwe n’ubuhamya bw’abatangabuhamya bwerekana ko cyamunara yabayeho, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Lasare wabajijwe n’Urukiko wahamije ko Butaza Laurent yari afite umutungo i Karengera ugizwe n’amazu yo gucururizamo n’amasambu, akaba yaraje gufata amafaranga ya Banki ngo amuhomberaho hatezwa cyamunara bikaba byarabaye ahari, ▇▇▇ ▇▇▇▇ akaba atibuka umwaka byabereyemo akaba atibuka n’amafaranga yatanzwe; umutangabuhamya Buranga Boaz nawe wabajijwe n’Urukiko yavuze ko Butaza Laurent yari afite umutungo i Karengera ▇▇▇ ▇▇▇▇ atuye n’▇▇▇ yacururizaga ngo akaba yari afite amafaranga ya Banki noneho bateza iyo nzu cyamunara hagurwa na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ariko bateza cyamunara akaba atari ahari ariko yaje kumenya ko yahaguze, ngo bikaba byarabye mu myaka ya za 1980 n’imisago;
[29] NIYONAGIZE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ n’umwunganira ariwe Me NDAGIJIMANA Pierre bavuga ko ubwo buhamya nta gaciro bwahabwa kuko nka Boaz avuga ibyo atiboneye ahubwo yabwiwe kuko ibintu biba atari ahari hakaba harebwa ingingo ya 62 y’Itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo; Lazare nawe ngo ntabwo azi igihe byabereye ndetse n’amafaranga yatanzwe ntayazi, ngo ubuhamya bwe bukaba nta shingiro bwahabwa;
[30] NIYONAGIZE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ bavuga ko ku ruhande rwabo hari abatangabuhamya bazi ko nta cyamunara yabayeho, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ko umutungo wa Butaza Laurent ufitwe na Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko habayeho cyamunara akaba ntabyo azi kuko mu mwaka wa 1987 yahabaga akaba nta mutungo azi Bakundukize yaguze; umutangabuhamya Manirabona Godefroid nawe avuga ko imitungo ya Butaza Laurent ifitwe na Niyonagize Pierre kuko yayisigiwe na se wahunze, ngo mbere yo guhunga ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ▇▇▇▇ bavuga ko iyo mitungo yagurishijwe muri cyamunara akaba ntabyo azi, akaba atazi ibya Bakundukize kuko i Karengera yahabaye kuva mu mwaka wa 1985;
[31] Me HABANIMFURA Michel avuga ko ubuhamya bwa Mukamunana nta gaciro bwahabwa kuko nta bintu azi, ngo akaba ashobora kuba atazi Bakundukize kuko yari atuye mu Bugarama; kuri Manirabona nawe ngo ntabwo avugisha ukuri kuko avuguruzanya na Niyonagize ▇▇▇ avuga ko ngo imitungo yayisigiwe na Se ariko Niyonagize we akavuga ko yayibonye kubera ubuyobozi;
[32] Urukiko rusanga ingingo ya 62 y’Itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko “ubuhamya ari ibivugwa mu rukiko bivuzwe n’umuntu wabibonye cyangwa wabyumvise ubwe ku byerekeye ikiburanwa”, naho ingingo ya 65 y’iryo tegeko igateganya ko “Urukiko ari rwo rwonyine rupima ko imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikaba ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa, rukaba rutitsitsa ku mubare w’abatangabuhamya, ahubwo rwita cyane cyane ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye, no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira;
[33] ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku biteganywa n’izi ngingo zimaze kuvugwa rusanga nk’uko Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ abivuga abatangabuhamya yatanze aburana harimo Munyandamutsa Lasare na Buranga Boaz babajijwe n’Urukiko bahuriza ku kuba Butaza Laurent yari afite umutungo i Karengera ugizwe n’amazu yo gucururizamo n’amasambu, akaba
yaraje gufata amafaranga ya Banki ngo amuhomberaho hatezwa cyamunara; rusanga rero ubu buhamya batanze bugaragaza ukuri kw’ibyabaye kuko bahuza n’ibivugwa na Butaza Laurent wemeje ko umutunggo we watejwe cyamunara;
[34] Urukiko rusanga n’ubwo NIYONAGIZE Pierre wunganirwa na Me NDAGIJIMANA Pierre, bavuga ko ubwo buhamya nta gaciro bwahabwa kuko nka Boaz avuga ibyo atiboneye ahubwo yabwiwe ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ we ▇▇▇ akaba atazi igihe byabereye ndetse n’amafaranga yatanzwe ntayazi, rusanga nta shingiro byahabwa kuko rusanga ibyo bahamije ari ukuri kw’ibyabaye n’ubwo bwose Boaz atari ahari bateza cyamunara ariko yamenye ko hatejwe cyamanara; ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ atibuka umwaka n’amafaranga yatanzwe bikaba bitakwambura agaciro ubuhamya yatanze kuko yavuze ibyo yibuka dore ko hakurikijwe igihe byabereye ashobora kutibua buri kantu uko kagenze;
[35] Urukiko rusanga ku bijyanye n’ubuhamya bw’abatangabuhamya b’uruhande rwa NIYONAGIZE Pierre, nta gaciro bukwiye guhabwa kuko rusanga nta kuri kuri mu byo bavuga ▇▇▇ nka ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yiyemerera ko atazi niba umutungo wa Butaza Laurent waratejwe cyamunara; naho umutangabuhamya Manirabona Godefroid we ibyo avuga akaba anyurana n’ibivugwa na Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ yemeza ko Butaza Laurent ariwe wasigiye Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ mitungo kandi Niyonagize we avuga ko yayihawe n’ubuyobozi ayikuye mu maboko y’abantu bari barayibohoje; bityo rushingiye ku bimenyetso byatazwe rukaba rusanga Niyonagize Pierre atsindwa n’Urubanza akaba agomba kuzibukira imitungo ya BAKUNDUKIZE Alias;
⮚ Ibijyanye no gusuzuma niba Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ afite uburenganzira bwo kuguma gutunga imitungo iburanwa cyangwa niba yategekwa kuyivamo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ isambu ifite no 768 yakwandikwa kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇;
[36] Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Bakundukize ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kwemeza ko NIYONAGIZE Pierre ategekwa kuva mu mitungo ye igizwe n’ubutaka bufite numero 1811 (UPI: 3/07/09/02/1811), buherereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi, akarere ka Nyamasheke, n’inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ cumi n’imwe nk’uko bigarazwa na expertise y’umutungo uburanwa yo kuwa 15/07/2015, yubatse ku butaka yabarujweho we n’umugore we bufite numero 7439 (UPI: 3/07/09/02/7439) bubarizwa mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi akarere ka Nyamasheke; n’isambu ifite no 768 kuko ariwe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; asaba ko kandi n’isambu ifite no 768 yamwandikwaho ▇▇▇ kwandikwa kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇;
[37] NIYONAGIZE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko basanga ikirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ nta shingiro cyahabwa kuko nta bimenyetso afite, ndetse n’isambu ifite no 768 akaba atarigeze ayandikwaho ahubwo yayandikishije kuri se Butaza ▇▇▇▇▇▇▇;
[38] Urukiko rusanga ingingo ya 2 igika cya 17o y’Itegeko no 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira ku butaka isobanura ko ubutavogerwa ku mutungo w’ubutaka bufitwe n’umuntu bwerekeranye no kububona, kubutunga no kubukoresha mu bwisanzure, mu gihe ibibukorerwaho bitabangamira uburenganzira bw’abandi; rushingiye ku bivugwa muri iyi ngingo rusanga nk’uko Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ abivuga kuba umutungo ugizwe n’ubutaka n’inzu y’ubucuruzi ari ibye mu buryo budashidikanwa niwe ufite uburenganzira busesuye bwo kuwutunga no kuwubyaza umusaruro bityo NIYONAGIZE ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇;
[39] Urukiko rusanga ingingo ya 20 y’Itegeko no 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda itegenaya ko “kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko, iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze rigena uburyo iyandikisha ry‟ubutaka rikorwa imihango ijyanye naryo n‟uburyo iteshagaciro ry‟iyandikisha ry‟ubutaka rikorwa”;
[40] Urukiko rushingiye ku bivugwa muri iyi ngingo imaze kuvugwa rusanga isambu ifite no 768 igomba kwandikwa kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ n’umugore we UZAMUKUNDA ▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuri Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇’▇▇▇▇ avuga ko atariwe uyanditsweho ahubwo yayandishikije kuri se Butaza Laurent nta bimenyetso abasha kubigaragariza ahubwo
bigaragara ko ariwe uyanditsweho wenyine nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ubukode bw’igihe kirekire cy’isambu ifite 768 (UPI: 3/07/09/04/768) buherereye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, akarere ka Nyamasheke bwanditse kuri NIYONAGIZE Pierre cyashyizwe muri dosiye kuwa 21/01/2016 dore ko mw’iburanisha ry’urubanza abarega bavugaga ko yayiyandikishijeho we akabihakana akaba ariyo mpamvu mw’iburanisha ryo kuwa 12/01/2016 bari bavuze ko mbere y’uko urubanza rusomwa bazazana icyemezo cy’agateganyo ariko bagaragaza icyemezo cya burundu, rukaba rusanga n’ubwo cyaje muri dosiye nyuma kigomba gushingirwaho kuko ababuranyi bari babigiyeho impaka, bityo kuba Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ iyi sambu mu buriganya kuko nta burenganzira yari yifiteho, bityo iki cyemezo cy’ubutaka kikaba kigomba guteshwa agaciro;
[41] Urukiko rusanga ibimaze kuvugwa ▇▇▇ ▇▇▇▇ bibonwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza RCAA 0018/13/CS rwaciwe n’urwo Rukiko kuwa 24/12/2014 ▇▇▇ rwagaragaje ko icyemezo cy’ubutaka cy’ubukode burambye gishobora guteshwa agaciro iyo bigaragaye ko ugifite yakibonye mu buryo bw’uburyarya; rusanga rero kuba Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ubutaka bufite no 768 (UPI: 3/07/09/04/768) buherereye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, akarere ka Nyamasheke mu buriganya, ariyo mpamvu iki cyemezo cy’iyandikisha ry’ubukode bw’igihe kirekire cy’isambu ifite no 768 (UPI: 3/07/09/04/768) bwanditswe kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kikandikwa kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ n’umugore we UZAMUKUNDA ▇▇▇▇;
⮚ Ibijyanye no gusuzuma indishyi zisabwa n’ababuranyi bombi muri uru rubanza;
[42] Urukiko rusanga Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Bakundukize ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ gutegeka Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (50.000frw) y’igarama yatanze arega, n’indishyi z’amafaranga 6.000.000frw z’igihombo yamuteje (Lucrumu cessans et damnum emergens) hamwe n’indishyi kubw’inyungu yavukijwe n’ibikorwa bya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ byo kuba yarigabije imitungo ye; kumutegeka kumusubiza amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (500.000frw) y’igihembo cya Avocat, no kumuha amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ (400.000frw) y’ikurikiranarubanza;
[43] Urukiko rusanga NIYONAGIZE Pierre wunganirwa na Me NDAGIJIMANA Pierre avuga ko izo ndishyi urega asaba nta shingiro zahabwa, ahubwo basanga ariwe wategekwa kumwishyura indishyi zihwanye n’amafaranga ibihumbi 145.000frw kubera kumusiragiza mu manza; kumutegeka kumwishyura amafaranga 25000frw y’amagarama yatanze mu Rukiko rw’ibanze mu rubanza RC 0193/14/TB/KG kandi akamwishyura amafaranga 500.000frw y’igihembo cya Avocat; mw’iburanisha ryo kuwa 12/01/2016 yavuze ko iyo nzu y’ubucuruzi yayivuguruye akayishyiraho igisenge n’amadirishya kuko yari yarangijwe n’umutingito, ngo ibyo yazitanzeho bikaba byaravaga mu bukode bwazo;
[44] Urukiko rusesenguye ibivugwa n’ababuranyi bombi, rusanga indishyi zisabwa na Me HABANIMFURA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ishingiro kuri bimwe nk’ibijyanye n’igihembo cya avocat n’ikurikiranarubanza gusa, naho ibijyanye n’indishyi z’amafaranga 6.000.000frw z’igihombo yamuteje, (Lucrumu cessans et damnum emergens) hamwe n’indishyi ku bw’inyungu yavukijwe n’ibikorwa bya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ byo kuba yarigabije imitungo ye, akaba ntazo yagenerwa kuko iyo mitungo n’ubwo Niyonagize Pierre yasigaranye ayibyaza umusaruro nawe hari ibyo yayitanzeho ayivugurura anayikorera neza kugirango itangirika, bityo akaba nta ndishyi z’ibyo yakuyemo cyangwa ibyo yamubujije kuyikuramo (igihombo) yacibwa;
[45] Urukiko rusanga ingingo ya 258 y’Itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 - Itegeko urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano, ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano (CCL III), iteganya ko “igikorwa cyose cy'umuntu cyangirije undi gitegeka ▇▇▇▇▇ ugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse”, rushingiye ku bivugwa muri iyi ngingo rusanga kugirango uru rubanza rubeho byaratewe na Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ kuva mu mitungo ya Bakundukize ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇, akaba yaratumye ajya mu manza, kuba atsindwa bikaba bituma agomba kumuha indishyi z’igihembo cya Avocat wamuburaniye zihwanye n’amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (500.000frw); rusanga kandi
agomba kumwishyura indishyi z’ikurikiranarubanza zihwanye n’amafranga y’u Rwanda ibihumibi ijana (100.000frw) agenwe mu bushishozi bw’Urukiko kuko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, indishyi zose hamwe zikaba 600.000frw; rusanga indishyi zisabwa na Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ kuko atsindwa n’urubanza;
[46] Urukiko rurasanga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaratanze ingwate y’amagarama nk’uko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yo kuwa 11/05/2015 yayishyuriyeho, rusanga Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’ingwate y’amagarama 50.000frw yatanze ▇▇▇▇▇ ▇▇’uko biteganywa n’ingingo ya 2 niya 3 z’Iteka rya minisitiri n° 002/08.11 ryo kuwa 11/02/2014 rigena amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi;
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[47] Rwemeje ko ikirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ gifite ishingiro;
[48] Rwemeje ko NIYONAGIZE Pierre ategetswe kuva mu mutungo wa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ugizwe n’ubutaka bufite numero 1811 (UPI: 3/07/09/02/1811), buherereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi, akarere ka Nyamasheke, n’inzu y’ubucuruzi yubatse ku butaka bufite numero 7439 (UPI: 3/07/09/02/7439) bubarizwa mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi akarere ka Nyamasheke bwanditse kuri BAKUNDUKIZE n’umugore we UZAMUKUNDA Rose; hamwe n’ubutaka bufite no 768 (UPI: 3/07/09/04/768) buherereye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, akarere ka Nyamasheke;
[49] Rwemeje ko icyemezo cy’iyandikisha ry’ubukode bw’igihe kirekire cy’isambu ifite 768 (UPI: 3/07/09/04/768) bwanditswe kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ (100%) ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kikandikwa kuri ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ n’umugore we UZAMUKUNDA ▇▇▇▇;
[50] Rwemeje ko indishyi zisabwa na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ishingiro kuri bimwe, Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ indishyi zihwanye n’amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ (600.000frw) zikubiyemo indishyi z’igihembo cy’avocat cy’amafaranga ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (500.000frw) n’indishyi z’ikurikiranarubanza zihwanye n’amafaranga ibihumbi ijana (100.000frw);
[51] Rwemeje ko indishyi zisabwa na Niyonagize ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇;
[52] Rwemeje ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ amafaranga ibihumbi 50.000frw yatanzeho ingwate y’igarama arega, atabikora ku neza urubanza rukimara kuba indakuka agakurwa mu mutungo we ku ngufu;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME KUWA 11/02/2016
(Sé) (Sé)
▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Pascal
UMUCAMANZA UMWANDITSI