Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA, RURI I KIGALI RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA Nº RCOM A 0139/11/CS KU WA 26/05/2017, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UWAJURIYE: ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, utuye mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.
UREGWA: STRABAG INTERNATIONAL GMBH / Kigali, mu izina
ry’Umuyobozi wayo.
ABAGOBOKESHEJWE:
- ASSOCIATION MOMENTANEE (EUR – EMP)
- LETA Y’U RWANDA (Minisiteri y’Ibikorwa remezo /MININFRA).
IKIBURANWA: Kutubahiriza amasezerano ahwanye na 15.000.000 Frw, indishyi z’akababaro zingana na 5.000.000 Frw, igihembo cya Avoka gihwanye na 3.000.000 Frw, yose hamwe ni 23.000.000 Frw.
IKIREGERWA: Kujuririra urubanza No RCOM 0123/10/HCC rwaciwe ku wa 03/10/2011 n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Ku wa 25/7/2006 STRABAG na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ amasezerano, bumvikana ko STRABAG ikodesheje ubutaka bwe kugira ngo ibucukuremo “latérite” yo gukoresha umuhanda, nyuma EUR–EMP yaje kwandikira STRABAG iyisaba gukodesha icyo kirombe, inayizeza ko nirangiza gucukura izagisubiranya.
2. Ku wa 14/11/2007, MININFRA yandikiye STRABAG iyisaba kwemerera ASSOCIATION MOMENTANEE (iri bukomeze kwitwa EUR- EMP muri uru rubanza), igakomeza gucukura “latérite” mu kirombe cya SHEMA cyakodeshejwe na STRABAG, ▇▇▇▇▇ ▇▇ EUR–EMP ariyo izasubiranya ubwo butaka (doit prendre en charge la remise en état).
3. Ku wa 10/02/2010, EUR-EMP yandikiye Leta y’u Rwanda/ MININFRA iyimenyesha ko ishingano yari ifite yo gusubiranya ▇▇▇ yakuye igitaka
(latérite) yayubahirije, yahasubiranyije nk’uko yabyemereye STRABAG na MININFRA, isaba ko ubuyobozi bubishinzwe bwakwemeza ko yarangije imirimo neza (réception définitive), iyisubiza mu ibaruwa yo ku wa 05/03/2010, iyibwira ko igomba kubanza igasubiranya ▇▇▇ yacukuye latérite. ▇▇▇▇▇ y’▇▇▇ ku wa 12/03/2017, EUR-EMP yandikiye Leta y’u Rwanda/ MININFRA iyibwira ko ibyo yagombaga gukora yabirangije, naho ibyo gusubiranya ▇▇▇ hantu hakamera nk’ikibanza bitari mu masezerano.
4. ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ n’uburyo icyo kirombe cyasubiranyijwe, arega STRABAG mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, iyi ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Urukiko kugobokesha EUR-EMP na Leta y’u Rwanda MININFRA, birakorwa, maze ruca urubanza No RCOM 0123/10/HCC, ku wa 03/10/2011, rwifashishije amafoto, y’ahavugwa ko ariho hacukuwe latérite, rwemeza ko ikirego cya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, kuko EUR –EMP yakoze inshingano zayo.
5. ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ urwo rubanza muri uru Rukiko, avuga ko Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwavuze ko ahacukuwe “latérite” hasubiranyijwe hashingiwe ku bigaragara ku mafoto y’▇▇▇ hantu ▇▇▇▇▇ atari byo kuko amafoto aterekana uko ibintu biri, yifuza ko Urukiko rwagera ▇▇▇ ikiburanwa kiri rukabaza n’abatangabuhamya, akagenerwa n’indishyi.
6. STRABAG, EUR-EMP na Leta y’u Rwanda batanze inzitizi bavuga ko ikirego cya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuko yajuriye atinze, Urukiko rubanza kuyisuzuma, rufata icyemezo ku wa 14/10/2016, mu rubanza rubanziriza urundi, ko iyo nzitizi nta shingiro ifite, ko SHEMA ajurira yubahirije ibihe biteganywa n’amategeko.
7. Leta y’u Rwanda na EUR-EPM batanze indi nzitizi y’uko batakagombye guhamagarwa muri uru rubanza kuko urubanza rujuririrwa rwemeje ko ukugoboka kwabo kutemewe, ku wa 28/12/2016, Urukiko rufata na none icyemezo mu rubanza rubanziriza urundi, ko baguma mu rubanza, iburanisha rirakomeza, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me GABIRO ▇▇▇▇▇, STRABAG ihagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, EUR-EMP ihagarariwe na Me
NKURUNZIZA ▇. ▇▇▇▇▇▇, naho Leta y’u Rwanda (MININFRA) ihagarariwe na Me CYUBAHIRO Fiat. Nyuma yo kumva icyo impande zose zivuga ku kiburanwa rwapfundikiye iburanisha, ariko igihe rwihereraga ngo ruruce rusanga ari ngombwa ko rubanza kugera ▇▇▇ ikiburanwa kiri, bikorwa ku wa 22/02/2017, iburanisha ryongera gufungurwa ku wa 04/04/2017, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me MBARUSHIMANA Aimé na Me GABIRO ▇▇▇▇▇, STRABAG ihagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, EUR-EMP ihagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ y’u Rwanda /MININFRA ihagariwe na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, bahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku iperereza ryakozwe.
IBIBAZO BIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO
1. Kumenya niba Association Momentannée EUR-EMP yarasubiranyije ahacukuwe “latérite” nk’uko byari byumvikanweho mu masezerano ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yagiranye na STRABAG.
8. Me GABIRO ▇▇▇▇▇ avuga ko umucamanza w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi yaciye urubanza ashingiye ku mafoto, yemeza ko ikibanza cya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ cyasubiranyijwe, nyamara ibyo bitakwemezwa ugendeye ku mafoto ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ atagaragara neza, kuko uko ayo mafoto ahagaragaza bitari gutuma yemeza ko ahantu hasubiranyijwe cyangwa hatasubiranyijwe, ko ahubwo Urukiko rwagombaga kubaza abatangabuhamya cyangwa rukigerera ▇▇▇ ikiburanwa kiri (descente sur terrain). Avuga ko hari indi expertise bakoresheje igaragaza amafoto “en couleur” kugira ngo Urukiko ruyahuze n’ibyo asobanura.
9. Me GABIRO ▇▇▇▇▇ asobanura ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, avuga ko ifoto ibanza igaragaza ahantu hatagiye hasubiranywa, naho ifoto ya nyuma igaragaza ahantu hameze nk’ikibuye, hakaba hagaragara ahantu havanywe itaka rihingwa kugira ngo babone iryo hasi, iryo taka rikaba kugeza ubu rikirunze ritarasubizwa ▇▇▇ ryavuye, n’ibyobo byinshi, bigaragaza ko STRABAG itigeze ikora ibyo bari baremeranyijwe mu masezerano, ariyo mpamvu bayisaba kuhasubiranya. Asobanura ko
n’ubwo nta mafoto bafite y’uko hari hameze mbere yuko hacukurwa, STRABAG yari ifite inshingano zo kuhasubiza uko hari hameze kuko hose hari haringaniye, ko kandi mu mafoto batanze biramutse bigaragaye ko Urukiko rutahabona neza, hakorwa iperereza hakabazwa abaturage bazi uko hari hameze mbere y’uko hacukurwa “latérite”.
10. Me GABIRO ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ niba mu masezerano yo gucukura mu isambu ya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, asubiza ko cyarimo, abajijwe niba gusubiranya ubutaka mu masezerano bivuga gusubiza ▇▇▇ itaka ryari riri cyangwa ▇▇▇▇ ▇▇▇ ukorosa, asubiza ko bagomba kuhasubiza nk’uko bahasanze, ko niba barasanze ikibanza kiringaniye bagomba kukiringaniza ahari ibyobo byagiye bisigara bacukura “latérite” bakahasubiranya. Avuga ko ingingo ya 4 y’amasezerano ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yagiranye na STRABAG ivuga ko STRABAG izahatunganya hakavamo ibibanza byo guturamo, ko SHEMA Josephadasaba ko “latérite”▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ahubwo asaba ko itaka bakuyeho bakuramo “latérite” risubizwa ▇▇▇ barikuye rigasiba ibyobo, kuko bitigeze bikorwa ▇▇▇ ▇▇▇▇ mpamvu asaba ko hakorwa iperereza, ko kuba inyandiko y’umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko bageze ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, atari byo, ko raporo nyinshi zikorerwa mu biro.
11. Ku bijyanye n’ibyagaragaye mu iperereza, Me GABIRO ▇▇▇▇▇ na Me MBARUSHIMANA Aimé bahawe ijambo ngo bagire icyo babivugaho, bavuga ko abacukuye babanje gukuraho itaka ryo hejuru kugira ngo bagere kuri latérite, bararisunika rikora ikirundo Urukiko rwabonye, ari naho ubu hahingwa, ko rero iryo taka ariryo ryagombaga kugarurwa ahacukuwe bikaba bitarakozwe; ko hakurikijwe ingingo ya 4 y’amasezerano yo ku wa 25/07/2006 ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yagiranye na STRABAG, ▇▇▇ hantu hagombaga gusubiranywa ku buryo hakurwamo ibibanza byo guturwamo, ko kandi inyandiko y’umuhanga (expert) yerekana ubusumbane, ikanagaragaza ko kugira ngo hongere hareshye nk’uko hari mbere bisaba ubutaka bungana na 2500m3. Bavuga ko indishyi zo gusubiza ahaburanwa uko hari hameze mu myanzuro ya mbere basabaga 15.000.000 Frw, ariko ko hari
icyahindutse nk’uko inyandiko ya kabiri batanze y’umuhanga ibyerekana, ko ubu basaba 18.000.000 Frw.
12. Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ avuga ko STRABAG yemeranyijwe ▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ izasubiranya ubutaka ariko ikaba itari gusubizaho ibitaka yakoresheje. Avuga ko ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ rwagendeye ku mafoto yatanzwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na EUR-EMP, ▇▇▇▇▇ ▇▇ mu masezerano yakozwe igitaka cyaguzwe, gusubiranya bikaba byari ugusubizaho cya gitaka gihingwa atari uguzubizaho igitaka cyakoreshejwe, ko ibyo SHEMA asaba byakozwe, ko raporo yakozwe mu mwaka wa 2010 yatanzwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇ hantu hasubiranye, kuba hashize imyaka10 bakaba basanga ahacukuwe harahindutse ibintu byinshi, ko ntawamenya niba imvura yaratwaye ubutaka cyangwa niba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yarabugurishije.
13. Me MUGENI ▇▇▇▇▇ akomeza avuga ko uko ahacukuwe “latérite” hari hameze mbere yuko hacukurwa bitazwi, ko mbere hari ubutaka buhingwa nk’uko SHEMA abivuga, STRABAG ikaba yarishingiye kuhasubiranya ariko itishingiye kuhasubiza ubutaka yahacukuye, ko ariko Urukiko rubibonye ukundi, nabwo rwazirikana ko hari abandi bari bishingiye kuhasubiranya, kubera ko STRABAG yari ifitanye amasezerano na Leta nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 14/11/2007, ▇▇▇ yandikiye STRABAG iyibwira ko ihagaritse gutiza ahacukurwa “latérite” ▇▇▇▇▇ ▇▇ muri iyo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yavugaga ko Association Momentanée EUR-EMP izahasubiza uko hari hameze, iyi nayo ikaba yarandikiye STRABAG iyisaba kubahiriza ibyo Leta yategetse ndetse inavuga ko izasubiza ▇▇▇▇▇ ubutaka uko ahantu he hari hameze.
14. Me MUGENI ▇▇▇▇▇ avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ nyuma y’inyandiko EUR-EMP yanditse ku wa 5/3/2010 isaba « remise de travaux », ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kubanza gutunganya ibijyanye na «remise en état du terrain», ko nyuma Leta y’u Rwanda yahaye EUR-EMP «certificat de bonne fin d’exécution de travaux» imaze kubona ko ibyo isabwa byakozwe, ko kandi amafoto agaragaza ko nta byobo bihari. Asobanura ko batamenya impamvu ku mafoto “latérite” igaragara hejuru, ko batazi niba SHEMA yarakomeje kuhacukura “latérite” kuko imihanda
yakomeje kubakwa kandi ubutaka bukaba bwari mu maboko ye, ▇▇▇▇ inyandiko Leta yanditse zigaragaza ko ibyagombaga gukorwa byakozwe ndetse n’ingwate yasubijwe.
15. Ku bijyanye n’uko babibonye bageze ▇▇▇ ikiburanwa kiri, yavuze ko ▇▇▇ hantu hasubiranyijwe byemeranyijwe nk’uko mu masezerano, atari nk’uko SHEMA abyifuza, ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, nta n’ibitaka bikoze umusozi yabonye. Naho ku bijyanye n’inyandiko y’umuhanga, avuga ko SHEMA ashaka ko STRABAG imusiziriza ibibanza kandi atari byo bumvikanye, ko ▇▇▇ hantu STRABAG yahafashe ari ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, hatigeze ikibanza, ko kandi STRABAG yasimbuwe na EUR-EMP.
16. Me NKURUNZIZA avuga ko ubujurire bwatanzwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nta shingiro bufite, ko nk’uko bigaragara mu gika cya gatandatu (6) cy’urubanza rwajuririwe, Urukiko rutashingiye ku mafoto gusa ahubwo rwashingiye no ku buryo ahantu hari hameze, ▇▇▇▇▇ ▇▇ amafoto yashingiweho yatanzwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇, nyuma yo kuyasuzuma umucamanza ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, akaba ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nta amafoto afite y’uko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ mbere yuko ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko ibyo asaba bitakozwe.
17. Me NKURUNZIZA avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yagombaga kureba niba ahantu harasubijwe uko hari hameze ikaba yarabikoze, ndetse ikabitangira n’ibyagombwa igasubiza n’ingwate yari yatanzwe, ko rero bitumvikana ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ nyuma y’imyaka icumi avuga ko bitakozwe. Avuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ no gutsindagira ubutaka bugahinduka ikibanza, binyuranye n’ibiri mu masezerano, kuko gusubiza ahantu uko hari hameze bivuga gusiba ibinogo, ▇▇▇ ▇▇▇▇ mpamvu umucamanza yashingiye ku ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.
18. Me NKURUNZIZA akomeza avuga ko mu Rukiko umuntu agomba gutanga ibimenyetso by’ibyo avuga, SHEMA akaba nta kimenyetso yerekana kigaragaza ko ahaburanwa hari hashije, hatsindagiye, haringaniye, ko hakurikijwe ingingo ya 9 y’Itegeko no 21/2012 ryo ku
wa 14/06/2012, biruhije kugendera gusa ku mvugo z’umuntu. Avuga ko EUR-EMP imaze kuzuza ibyo yasabwaga yahawe ibyangombwa ko yarangije imirimo neza, ko n’urwego rubishinzwe rwatanze ibimenyetso by’▇▇▇ ▇▇▇ hantu hasubiranyijwe nk’uko amategeko abiteganya.
19. Me CYUBAHIRO Fiat avuga ko “latérite” imaze gukurwaho Leta yasabye EUR-EMP gusubiranya ubutaka, bigaragara ko byakozwe kuko nyuma yo kubigenzura yatanze icyemezo cy’uko ubutaka bwasubiranyijwe, akaba asanga Leta yarakoze inshingano zayo, ahubwo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ asaba ibirenze ibyari biteganyijwe mu masezerano kuko atasaba ko hakorwa “compactage” y’ahantu hakuwe ubutaka yagurishije. Asoza avuga ko Urukiko ruramutse rusanze hari ibitarakozwe, rwakwibuka ko uwagombaga kubikora ari Association Momentené EUR –EMP, Leta ikaba ntacyo yasabwa gusubiza.
20. Yasobanuye ko mbere yo gusubiza ingwate Leta yabanje koherezayo abantu bo kureba uko ibintu bimeze, ko abakozi b’Akarere ka Bugesera na Kicukiro, n’aba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bagiye kuhareba, STRABAG na SHEMA bahari, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ y’iryo sura itaboneka, ko ibyo avuga abishingira ku ibaruwa itumira abantu muri izo nzego kujya kuhasura, kuko bigaragara ko SHEMA na STRABAG batumiwe kandi nka nyiraho akaba atari kuhabura, nyuma yo kureba uko hameze akaba aribwo «certificate de bonne exécution» yatanzwe.
21. Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ mu iburanisha ryo ku wa 04/04/2017, yabwiye Urukiko ko yemeranya na Me ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ahantu haburanwa hasubiranyijwe, ▇▇▇▇▇ ▇▇ na mugenzi we (Me CYUBAHIRO Fiat) wageze ▇▇▇ ikiburanwa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yamubwiye, ko kandi MININFRA nta nshingano yari ifite yo gusubiranya ▇▇▇ hantu.
UKO URUKIKO RUBIBONA
22.Ingingo ya 33 y’ Itegeko ryo ku wa 30 Nyakanga 1888 rishyiraho Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano ryakoreshwaga igihe amasezerano yo gucukura “laterite” mu murima wa ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇
yakorwaga, iteganya ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko, aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa ▇▇▇ ▇▇▇ babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buryarya”. Naho ingingo yaryo ya 34 iteganya ko “Amasezerano adategeka icyemejwe ahubwo akubitiraho n'ingaruka ubutabera, imigenzereze cyangwa amategeko byageneye inshingano bikurikije kamere yayo”.
23.Ingingo ya 83 y’Itegeko ryo ku wa 27Mata 1971 rihindura Itegeko ryo ku wa 30 Mutarama 1967 rigenga ubucukuzi bwa kariyeri, ryakurikizwaga igihe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na STRABAG bagiranaga amasezerano yo gucukura kariyeri ku butaka bwe, iteganya ko uhawe uruhushya cyangwa ucukura mine afite inshingano yo gusubiranya ibyo imirimo ye yangirije ▇▇▇▇▇ ubutaka cyangwa ku bundi bushakashatsi n’ubucukuzi bumwegereye.
24.Inyandiko ziri muri dosiye zigaragaza ko ku wa 25/7/2006, habaye amasezerano y’ubukode bw’ubutaka hagati ya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na STRABAG kuri PK 21+700 ku giciro cya 1.000.000 Frw, ku butaka bufite ubuso bungana na 5830m2, STRABAG yiyemeza kuzasubiranya ubutaka (remise en état) imirimo yo kubaka umuhanda KICUKIRO- NYAMATA- NEMBA irangiye (to reinstate the site at the end of the works).
25.Dosiye igaragaramo na none ibaruwa yo ku wa 14/11/2007 Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo yandikiye STARABAG iyisaba gutanga ikirombe yatijwe icukura igitaka cya “latérite” (céder l’emprunt de latérite) igihe yubakaga umuhanda Kicukiro-Nyamata-Nemba, giherereye PK 21+800, kikegurirwa EUR- EMP, ifite ishingano yo kuzagisubiza uko kimeze (doit prendre en charge la remise en état des emprunts qui lui sont cédés par votre entreprise); ibaruwa (itagaragaza igihe yandikiwe) EUR –EMP yandikiye STRABAG iyisaba kuyiha icyo kirombe cya “laterite” (demande de la cession d’une ▇▇▇▇▇▇▇▇ de la latérite) nk’uko yabisabwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA); ibaruwa (itagaragaza itariki yandikiweho) EUR –EMP yandikiye Umuyobozi wa STRABAG, yiyemeza gusubiranya ahacukuwe “laterite” hagendewe ku masezerano STRABAG yagiranye na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇; ibaruwa yo ku wa 22/10/2009, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇
Umuyobozi Mukuru wa STRABAG, amusaba kubahiriza amasezerano bagiranye; ibaruwa yo ku wa 04/2/2010, STRABAG yandikiye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ imumenyesha ko inshingano zo gusiba ibyobo biri mu kirombe cyacukuwemo « latérite » bari batijwe, zeguriwe EUR-EMP nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo; ibaruwa yo ku wa 10/03/2010, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yandikiye EUR-EMP, igenera kopi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, iyimenyesha ko nta yakirwa rya burundu ry’imirimo yakozwe ryaba, batarakora neza ikirombe uko cyari kimeze1, inayimenyesha ko hari Komisiyo idahoraho izasura ikirombe ku wa ▇▇▇▇ tariki ya 11/03/2010, saa yine, igizwe na CEPEX, Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Kicukiro.
26.Dosiye igaragaza ▇▇▇▇▇ ▇▇ ku wa 12/03/2010, EUR-EMP yandikiye Minisitiri w’ibikorwa remezo imumenyesha ko bamaze kuvana mu kirombe ibyo bari bakeneye mu kubaka, banagisubiranyije uko cyari kimeze, ko ibijyanye no gusiza ikibanza bitagaragara mu masezerano bashyikirijwe na STRABAG. Dosiye igaragaza ▇▇▇▇▇ ▇▇ EUR-EMP yahawe icyemezo cy’uko imirimo yo gusana (umuhanda) yayirangije ku wa 07/2/2010, naho ku wa 28/05/2010, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, yandikiye EUR-EMP ayimenyesha ko yagana Banki ya Kigali igafata amafaranga yari yatanzeho ingwate.
27.Raporo y’umuhanga MBAYIHA Thierry, yo ku wa 12/12/2016, igaragaza uko ikibanza cya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ cyacukuwemo “latérite” kimeze ubu, igaragaza ko nyuma yo kureba imiterere y’ikibanza akoresheje ibyuma byabugenewe ( topographie) asanga kitaringaniye kuri 0.9m, ko kugira ngo kiringanizwe kandi gitsindagirwe gisubire uko cyari kimeze hakenewe 2500m3 z’ibitaka, bihwanye na 18.700.400 Frw.
28.Ku wa 22/02/2017, Urukiko rwageze ▇▇▇ ikiburanwa kiri, mu Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, n’ababuranyi bose bahari, rwerekwa ubutaka bwacukuwemo “latérite”. Rwabonye ahantu ▇▇▇▇▇▇ ▇▇’▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko ariho STRABAG yabanje gushaka gucukura ikuyeho itaka ryo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ isanga hasi ari urutare irahihorera ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ rya taka yahavanye, rubona ahandi hafatanye n’▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ibyobo, ariko hafite «niveau» yo hasi
1 La remise en état de cette ▇▇▇▇▇▇▇▇ avant de prononcer la réception définitive
ugereranyije n’▇▇▇ hameze nk’urutare, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko ariho hacukuwe « latérite », hakaba haragombaga gusubiranywa ku buryo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇’ikibanza cyo guturamo; rwabonye kandi hirya yaho ahantu hatumburutse (higiye hejuru ugereranyije n’ahavuzwe mbere), bigaragara ko baharunze itaka hanyuma bararisanza ku buryo ubu hahingwamo imyaka inyuranye, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ «niveau» yo hasi, bikaba bitarakozwe.
29.Ku bijyanye no gusubiranya ahacukuwe “latérite”, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko bisobanura kuhasubiza uko hari hameze mbere ku buryo havamo ibibanza byo guturamo. Nyamara iyo harebwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye no gusubiranya ahacukuwe amabuye y’agaciro, Ingingo ya 83 y’Itegeko ryo ku wa 27 ▇▇▇▇ 1971 rihindura Itegeko ryo ku wa 30 Mutarama 1967 ryavuzwe haruguru, iteganya ko uhawe uruhushya cyangwa ucukura mine afite inshingano yo gusubiranya (réparer) ibyo imirimo ye yangirije ▇▇▇▇▇ ubutaka cyangwa ubundi bushakashatsi n’ubucukuzi bumwegereye. Urukiko rurasanga gusubiranya ubutaka (to reinstate) bwacukuwemo «latérite» bivugwa mu masezerano ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yagiranye na STRABAG, ari nta kindi bisobanura kitari ugusiba ibyobo byacukuwemo «latérite » ariko gufunga ahacukuwe kariyeri, kuko ari byo bijyanye n’inshingano uwahawe uruhushya rwo gucukura kariyeri yahawe n’Itegeko, naho iby’uko ari ugusubiranya ahacukuwe hakamera nk’ikibanza cyo guturamo, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ubivuga ntagaragaza ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ icyo gisobanuro.
30.Urukiko rurasanga amasezerano yakozwe hagati ya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na STRABAG ku wa 25/7/2006 n’amabaruwa yagaragajwe haruguru, cyane cyane ibaruwa yo ku wa 10/3/2010, n’iyo ku wa 28/5/2010, bigaragaza ko Association Momentanée EUR –EMP yasimbuye STRABAG, yakoze ibyari byateganyijwe muri ayo masezerano, kubera ko raporo y’umuhanga yatanzwe na ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ubwe igaragaza ko, uretse kuba bigaragara ko ubutaka butareshya hose, nta binogo igaragaza biri ahacukuwe “latérite”, akaba kandi adahakana ko hari icyakozwe, ahubwo avuga ko igitaka cyarunzwe hirya gitumburutse cyagombaga kugarurwa ahacukuwe, kugira ngo haringanizwe hamere nk’ikibanza cyo guturamo. Rurasanga
inshingano Itegeko ▇▇▇▇ uwacukuye ari iyo gusubiranya ahacukuwe, kandi bikaba byarakozwe.
31.Urukiko rurasanga kuba EUR –EPR yari yasabye ko hakorwa iyakirwa ry’imirimo yakoze ariko ikabyangirwa ahubwo igasabwa kubanza gutunganya ▇▇▇ yacukuye “latérite”, hagashyirwaho Komisiyo idahoraho yo kugenzura ko byakozwe, nyuma bikaza kugaragara ko ibyo yasabwaga yabikoze bigaherwaho igasubizwa ingwate yari yatanze, bigaragaza ko EUR-EMP yakoze ibyo yasabwaga byo gusubiranya (▇▇▇ ▇▇▇▇ yacukuye “latérite”), bityo, imvugo ya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ y’uko STRABAG itubahirije amasezerano bagiranye ikaba itahabwa agaciro, n’indishyi asaba zikaba nta shingiro zifite.
2. Kumenya niba indishyi STRABAG, EUR-EMP na Leta y’u Rwanda basaba bazihabwa
▇▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ avuga ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇
3.000.000 Frw y’indishyi zo kuyishora mu manza, na 2.000.000 Frw y’igihembo cya Avoka, ariko ko Urukiko rubibonye ukundi ntacyo STRABAG yabazwa ku ndishyi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇.
▇▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yaha Association Momentannée EUR-EMP, indishyi zo gushorwa mu manza zingana na 5.000.000 Frw n’amafaranga y’igihembo cya Avoka Angana na 2.000.000 Frw.
▇▇.▇▇ CYUBAHIRO Fiat na Me UMWALI ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ basabira Leta y’u Rwanda / MININFRA bahagarariye, indishyi zo gushorwa mu manza zingana na 1.000.000 Frw kuko ibyo yagombaga gukora byose yabikoze.
▇▇.▇▇ GABIRO ▇▇▇▇▇ uhagarariye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko nta ndishyi akwiriye kwakwa kuko iyo STRABAG yubahiriza amasezerano bagiranye atari kugana inkiko.
UKO URUKIKO RUBIBONA
36.Urukiko rurasanga nta ndishyi zo gushora STRABAG mu manza ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, kuko kujurira ari uburenganzira yemererwa n’amategeko, akaba ataryozwa kuba yarabukoresheje. Cyokora akaba agomba kuyishyura 500.000 Frw y’igihembo cya Avoka kuko STRABAG yashatse Avoka uyiburanira.
37.Urukiko rurasanga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ gutanga indishyi Association Momentannée EUR-EMP na Leta y’u Rwanda/MININFRA basaba, kuko atari we wabagobokesheje mu rubanza.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
38.Rwemeje ko ubujurire bwa ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇; 39.Rwemeje ko urubanza No RCOM 0123/1/HCC rwaciwe ku wa
03/10/2011 n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rudahindutse, uretse ku
bijyanye n’indishyi zingana na 500.000 Frw ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ y’igihembo cya Avoka kuri uru rwego.
40.Rutegetse ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ 100.000 Frw y’amagarama y’urubanza.