Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE RURI IHUYE, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO MU RWEGO RWAMBERE, RUKIRIJE MU RUHAME URU RUBANZA RC 0022 /15/TGI
/ ▇▇▇ NONE KUWA 05/06/2015, MU BURYO BUKURIKIRA: HABURANA:
UREGA:
-▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ BARASANZWE na MUHIMPUNDU , wavutse 1979, utuye mu Mudugudu wa Nyagisenyi ,Akagari ka Cyeru, Umurenge wa Mukura , Akarere ka Huye , Intara y’Amajyepfo, ahagarariwe na Me. MUNYANKINDI .
- MURENZI NKUSI ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ BATUMA na KANKUYU , utuye mu Mudugudu wa Buye ,Akagari ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ , Umurenge wa Ngoma , Akarere ka Huye , Intara y’Amajyepfo , ahagarariwe na Me. MUNYANKINDI.
UREGWA : SORAS Ltd mu izina ry’Umuyobozi wayo.
IKIBURANWA: indishyi zikomoka ku mpanuka.
I. IMITERERE Y’URUBANZA:
1. Tariki ya 22/02/2013 mu Kagari ka Mukoni , Umurenge wa Tumba, Akarere ka Huye habaye impanuka ya Moto TV S ▇▇▇▇▇▇ GLX ifite plaque RC 212 L yaritwawe na MUSHI Emmanuel , igonga Moto TV S STAR 100CC ifite plaque RB 278 L yaritwawe ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ umugenzi wari kuri iyo moto witwa KAYIRANGA Vedaste hangirika na Moto BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yaratwaye. Iyo mpanuka yakomerekeje BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ imutera ubumuga bwa 10%.
2. BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yagerageje ubwumvikane n’umwishingizi ntibwagira icyo butanga bituma aregera urukiko.
3. BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ guhabwa indishyi z’ibangamirabukungu , indishyi z’ibangamira riterekeye umutungo , indishyi z’ibangamira buranga, n’izibangamira ry’uburambe ku ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ hamwe zingana na 4497000 frws.
4. MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yasabye indishyi mbonezamusaruro zingana na 2.800.000 frws zikomoka ku mpanuka ashingiye ku kuba
moto BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yaratwaye ikangirizwa n’impanuka ▇▇▇ ▇▇▇ .
5. SORAS Ltd yaburanishijwe idahari kuko yahamagawe ntiyitaba nta mpamvu.
6. Muri uru rubanza ibigomba gusuzumwa ni ukumenya niba indishyi BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na MURENZI NKUSI ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ zifite ishingiro.
II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
❖ Ku byerekeye kumenya niba indishyi BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na MURENZI NKUSI ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ zifite ishingiro.
A). Indishyi z’ibangamirabukungu
7. BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ guhabwa indishyi z’ibangamirabukungu zingana na 2.880.000 frws.
8. SORAS Ltd yaburanishijwe idahari ntiyagira icyo ibivugaho.
9. Ingingo ya 17 y’Iteka rya Perezida n ° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho ubuyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga iteganya ko : Iyo ari ubumuga butarengeje 30%, indishyi y'ibangamirabukungu igenwa hakurikijwe agaciro kagereranije, ijanisha ry'ubumuga n'imyaka y'uwahohotewe ku itariki byemerejweho. Agaciro kagereranije kangana na:
v 1 x umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko, iyo ari umuntu udafite impamyabushobozi ku mwuga cyangwa impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye ; v 2 x umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko, iyo ari umuntu ufite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye cyangwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ku rwego rwa tekiniki ; v 3 x umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko, iyo ari umuntu ufite impamyabumenyi y'amashuri makuru.
10. Agaciro kagereranije bagakuba n'ijanisha ry'ubumuga. Umubare w'amafaranga babonye bakawukuba na : v 7 iyo uwahohotewe afite imyaka iri hagati ya 16 na 19 ; v 6 iyo uwahohotewe afite imyaka iri hagati ya 20 na 29 ; v 5 iyo uwahohotewe afite imyaka iri hagati ya 30 na 34 v 4 iyo uwahohotewe afite imyaka iri hagati ya 35 na 39 ; v 3 iyo uwahohotewe afite imyaka 40 cyangwa ayirengeje.
11. Hashingiwe kuri iyi ngingo urukiko rurasanga indishyi z’ibangamirabukungu zigomba kubarwa hashingiwe ku mushahara muto ntarengwa wemewe n’amategeko kuko uregwa afite ubumuga butari hejuru ya 30% kandi nk’uko ingingo y’itegeko imaze kuvugwa haruguru ibisobanura .
12. Indishyi z’ibangamirabukungu BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ zikaba zibazwe mu buryo bukurikira : 2 x 2500 x30x20x4
=1.440.000 frws.
B) Indishyi z’ibangamira riterekeye umutungo.
13. BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ guhabwa indishyi z’akababaro zingana na 360.000 frws.
14. SORAS Ltd yaburanishijwe idahari ntiyagira icyo ibivugaho.
15. Ingingo ya 19 y’Iteka ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n ° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho ubuyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga iteganya ko:
Iyo ari ubumuga bworoheje kuva kuri 0 kugera kuri 20%: urwego rwa 1 (iryoroshye) : 10% by'umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko :2500 Frws x30x12x10% = 90.000 frws.
C) Indishyi z’ibangamira ry’uburanga.
16. BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ guhabwa indishyi z’ibangamira ry’uburanga zingana na 360.000 frws.
17. SORAS Ltd yaburanishijwe idahari ntiyagira icyo ibivugaho.
18. Ingingo ya 19 y’Iteka ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n ° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho ubuyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga iteganya ko:
ri banganlira kwa muganga bazarigereranya bakurikije ikigereranyo cy'inzego 6 kandi ritangirwe indishyi ku buryo bukurikira: urwego rwa 1 (iryoroshye cyane) : 5% by'umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko urwego rwa 2 (iryoroshye) : 10% by'umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko urwego rwa 3 (iricishije bugufi) : 20% by'umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko urwego rwa 4 (iriciriritse) : 40% by'umushahara w'umwaka muto
ntarengwa | wemewe | n'amategeko | ||
urwego rwa | 5 | (irikomeye) | : 100% by'▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ | ▇'▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ |
ntarengwa | wemewe | n'amategeko |
urwego rwa 6 (irikomeye cyane) : 150% by'umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko .
Hashingiwe kuri iyi ngingo, urukiko rurasanga BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ guhabwa indishyi zibaze muburyo bukurikira zerekeranye n’ibangamira ry’uburanga : 2500 Frws x30x12x10% = 90.000 frws.
D) Indishyi z’ibangamira ry’uburambe ku kazi.
19. BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ guhabwa indishyi z’ibangamira ry’uburambe ku kazi zingana na 180.000 frws.
20. SORAS Ltd yaburanishijwe idahari ntiyagira icyo ibivugaho.
21. Ingingo ya 19 y’Iteka ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n ° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho ubuyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga iteganya ko:
Ibangamira | ry'uburambe | mu | kazi: |
Ibangamira | ry'uburambe | mu | kazi: |
- gutakaza amahirwe y'akazi umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye, wo mu mashuri y'imyuga, wo mu mashuri makuru cyangwa andi angana na yo ashobora kwizera;
- gutakaza uburambe mu ▇▇▇▇ ▇▇ muntu wari usanzwe akora. Ku wa mbere, amafaranga agomba gutangwa ntashobora kurenga umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko. Ku wa kabiri, ayo mafaranga agarukira gusa ku mezi atandatu y'umusaruro abazwe kandi atarengeje inshuro 30 umushahara w'umwaka muto ntarengwa wemewe n'amategeko.
22. Hashingiwe kuri iyi ngingo , urukiko rusanze indishyi kw’ibangamira ry’uburambe ku ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ zibaze muburyo bukurikira : 2500 frws x 30 x 6 =
450.000 frws.
❖ Kumenya agaciro ▇’▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
23. ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇’▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yivuza anakurikirana dosiye bikurikira. Amafaranga yo kugura expertise
:5000 frws
- Amafaranga yo kugura attestations zo ku murenge: 2000 frws
-Kugura dossier ya parquet: 6000frws
-Amafaranga yaguze certificat médicale :5.000 frws
-Amafaranga yishyuwe ku ngendo no gukurikirana dosiye : 200.000 frws
-Amagaranga y’igihembo cya Avoka : 500.000 frws
24.SORAS Ltd yaburanishijwe idahari ntiyagira icyo ibivugaho.
25.Ingingo ya 13 y’Iteka rya Perezida n ° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho ubuyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga iteganya ko amafaranga yo kwivuza, yo gushyirwa mu bitaro , yo kugura imiti , yo gutwarwa mu modoka itwara abarwayi ,yo kwongera kumenyereza umubiri , yo kugorora ingingo , y’ibyuma bikoreshwa
, y’insimbura ngingo n’ay’ingendo zo kujya kwivuza arihwa
n’uwateje impanuka cyangwa umwishingizi we , hakurikijwe ibiciro biriho mu Rwanda .
26.Hashingiwe kuri iyi ngingo , urukiko rusanze SORAS Ltd igomba kwishyura amafaranga BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇’▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yakoze ajya kwivuza harimo n’ayo yakoresheje agura ibyangombwa n’igihembo cya avoka yose yagaragarijwe ibimenyatso. Amafaranga agomba kwishyura ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ aya akurikira:
➢ Amafaranga yo kugura expertise :5000 frws
➢ Amafaranga yo kugura attestations zo ku murenge: 2000 frws
➢ Kugura dossier ya parquet: 6000frws
➢ Amafaranga yaguze certificat médicale :5.000 frws
➢ Amafaranga yishyuwe ku ngendo no gukurikirana dosiye :
100.000 frws
➢ Amagaranga y’igihembo cya Avoka : 500.000 frws.
➢ Ateranyijwe ni : 123.000 frws
❖ Ku byerekeye indishyi mbonezamusaruro MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇
27.MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yasabye indishyi mbonezamusaruro zingana na 2.800.000 frws zikomoka ku mpanuka ashingiye ku kuba moto BUCUMI ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yaratwaye ikangirizwa n’impanuka ari iye akaba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ umusaruro yagomba kwinjirizwa na moto mugihe cy’umwaka wose yamaze idakora yarangiijwe .
28.SORAS Ltd yaburanishijwe idahari ntiyagira icyo ibivugaho
29.Ingingo ya 258 y’ tegeko ryo kuwa 30/7/1888, igitabo cya gatatu cy’urwunge rwamategeko mbonezambubano, ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano (Code civil LIII ) ivuga ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirigukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse . Hashingiwe kuri iyi ngingo
,urukiko rusanze kuba SORAS Ltd ariyo ifite ubwishingizi bw’ikinyabiziga Moto TV S ▇▇▇▇▇▇ GLX ifite plaque RC 212 L cya teje impanuka yangirije moto ya MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ; ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yajyanye iyo moto muri garaje nabyo bigaragaza ko izi neza ko ariyo igomba kwirengera igihombo gikomoka kuri iyo mpanuka ; Kuba MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ agaragaza icyemezo yahawe na Alfa Garaje cyemeza ko ari SORAS yashyikirije iyo garaje Moto TV S STAR 100CC ifite plaque RB 278 L ikaba yaravuye muri Garaje tariki ya 18/02/2014 nyuma y’umwaka wose idakora ; urukiko rurasanga ariyo igomba kwirengera kwishyura umusaruiro iyi moto yagombaga kuba yarinjije mugihe cy’umwaka uburaho iminsi ine gusa.
30.Ku bihumbi icumi Moto ishobora kwinjiza ku munsi , hakavanwa mo amafaranga ibihumbi bitanu yahembwaga utwara Moto kuko MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ atariwe wayitwariraga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ atarashoboraga guhemba uyitwara kandi atarakoraga muri icyo gihe cy’umwaka .
31.Izo ndishyi mboneza musaruro rero zikaba zibazwe muri ubu buryo:
5.000 frws (umusaruro ku munsi ) x 30 ( imini y’ukwezi ) x 12 umubare w’amezi ) – 20.000 frws ( umusaruro w’iminsi 4 ibura ku kwezi kwa 12 ngo kurangire ) =1.780.000 frws.
II. ICYEMEZO CY’ URUKIKO
32. RWEMEJE ko ikirego rwashyikirijwe ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ gifite ishingiro.
33.RUTEGETSE SORAS Ltd kwishyura indishyi zikurikira:
➢ Indishyi mbangamirabukungu = 1.440.000 frws
➢ Indishyi z’ibangamira riterekeye umutungo = 90.000 frws
➢ Indishyi z’ibangamira ry’uburanga = 90.000 frws
➢ Indishyi z’ibangamira ry’uburambe ku kazi : 450.000 frws
➢ Agaciro nyakuri k’ibyakoreshejwe=123.000 frws
➢ RUTEGETSE SORAS Ltd guha MURENZI ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ indishyi mbonezamusaruro zingana na 1.780.000 frws
34. RUTEGETSE SORAS Ltd gutanga amagarama y’uru rubanza angana na 50.000 frws ahwanye n’ibyakozwe muri uru rubanza itayatanga kuneza akavanwa mubyayo ku ngufu za Leta.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 05/06/2015 N’URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE RUGIZWE N’UMUCAMANZA MUSABWA Innocent AFASHIJWE N’UMWANDITSI ▇’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
(Sé) (Sé)
MUSABWA ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇