Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE, RURI I HUYE, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’ INSHINJABYAHA KU RWEGO RWA MBERE, RUKIRIJE MU RUHAME URUBANZA RP 0082/15/TGI/HYE-RP 0266/15/TGI/▇▇▇, NONE KUWA 15/07/2016 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA : UBUSHINJACYAHA, buhagarariwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
ABAREGWA :
1. MUTESAYIRE ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na Twagiragukira ▇▇▇▇▇▇▇, wavutse muri 1974, avukira mu mudugudu wa Munini, akagari ka Kaduha, umurenge wa Kansi, akarere ka Gisagara, intara y’▇▇▇▇▇▇▇▇▇, akaba atuye kandi abarurirwa mu mudugudu wa Agasengasenge, akagari ka Cyarwa, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇, akarere ka ▇▇▇▇, intara y’Amajyepfo. Umunyarwanda, umupfakazi wari warashakanye na Karekezi Anaclet, Umudozi (tailleur), atunze inzu, ntarakurikiranwa n’inkiko bizwi, ubu akaba akurikiranywe afungiye muri Gereza ya Huye, yunganiwe na Me Ndaruhutse Janvier
2. MUKAMURERA Janvière, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na Twagiragukira ▇▇▇▇▇▇▇, wavutse muri 1967, avukira mu mudugudu wa Munini, akagari ▇▇ ▇▇▇▇▇▇, umurenge wa Kansi, akarere ka Gisagara, intara y’▇▇▇▇▇▇▇▇▇, akaba atuye kandi abarurirwa mu mudugudu wa Ngoma IV, akagari ▇▇ ▇▇▇▇▇, umurenge wa Ngoma, akarere ka ▇▇▇▇, intara y’Amajyepfo. Umunyarwanda, ntarakurikiranwa n’inkiko bizwi, ubu akaba akurikiranywe adafunze.
3. ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, mwene Ndoreyabo Vénant na Hagenimana Immaculée, wavutse muri 1983, avukira mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Cyendajuru, umurenge wa Simbi, akarere ka Huye, intara y’▇▇▇▇▇▇▇▇▇, akaba atuye mu mudugudu wa Nyiranuma, akagari ka Agatare, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugtenge, Umujyi wa Kigali. Umunyarwanda, yashakanye na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, umudozi, ntacyo atunze, ntarakurikiranwa n’inkiko bizwi, yunganiwe na Me Umurungi Mireille.
IBYAHA BAREGWA:
- Kuri MUTESAYIRE ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇:
1. Gukora no gukesha inyandiko mpimbano, icyaha giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 609 na 610 z’Itegeko-Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇.
2. Gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, icyaha giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 641 y’Itegeko-Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇.
- Kuri MUKAMURERA Janvière:
Gukora no gukesha inyandiko mpimbano, icyaha giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 609 na 610 z’Itegeko-Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇
UREGERA INDISHYI :
▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, mwene Ruhanamirindi ▇▇▇▇ na Mukangwije Thacienne, wavutse muri 1960, utuye mu mudugudu wa Gisagara, akagari ka Gisagara, umurenge wa Ndora, akarere ka Gisagara, intara y’amajyepfo, watanze ikirego mu izina ry’umwana we Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ahagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
………………………………………………………………………………………………………
I. IMITERERE Y’ URUBANZA:
[1] Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ 2000, barabana kugeza Karekezi Anaclet yitabye Imana muri 2013, ▇▇▇▇▇ muri ubwo buzima, ntibagize amahirwe yo kubyarana umwana.
[2] Muri 2014, nyuma y’urupfu rwa Karekezi Anaclet, umudamu witwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, yatanze ikirego mu izina ry’umwana we Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, mu rukiko rw’Ibanze rwa Ndora, arusaba kwemeza ko uwo mwana yamubyaranye na Karekezi Anaclet, kandi akagira uburenganzira ku mutungo yasize, agobokesha muri urwo rubanza, Mutesayire ▇▇▇▇▇, umugore wa Karekezi Anaclet. Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora rwemeje ko uwo mwana yabyawe na Karekezi Anaclet, rutegeka ko uwo mwana agabana na Mutesayire ▇▇▇▇▇ umutungo ugizwe n’amazu Karekezi Anaclet yasize. Urwo rubanza Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ikirego, ruba itegeko.
[3] Urubanza rwavuzwe haruguru rumaze kuba itegeko, havutse urundi rubanza hagati ya Mutesayire ▇▇▇▇▇ na mukuru we Mukamurera Janvière, rurebana n’amasezerano yo kugurizanya amafaranga 35.000.000 yabaye ku wa 05/03/2002, hagati ya nyakwigendera Karekezi Anaclet na Mukamurera Janvière, akaba yarapfuye atamwishyuye, maze muri urwo rubanza, Mutesayire ▇▇▇▇▇ na mukuru we bumvikanira mu nama ntegurarubanza ko azamwishyura umwenda wose bamufitiye n’inyungu zawo, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye akora icyemezo cy’ubwumvikane nº0007/14/TGI/HYE gitegeka Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Janvière umwenda wose umugabo we yasize atishyuye n’inyungu zawo ugera kuri 37.900.000 nk’uko babyumvikanyeho, ategeka ▇▇▇▇▇ ▇▇ icyo cyemezo kirangizwa hakurikijwe imihango isanzwe ikurikizwa mu irangizwa ▇▇’▇▇▇▇▇▇, abibutsa ▇▇▇▇▇ ▇▇ icyo cyemezo kitajuririrwa.
[4] Mu gihe ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yashakaga kurangirisha urubanza yaburaniye umwana we ngo agabane umutungo na mukase Mutesayire ▇▇▇▇▇, nibwo yamenye ko hari urubanza Mutesayire ▇▇▇▇▇ yaburanye na mukuru we Mukamurera Janvière, kandi rukaba ruri hafi kurangizwa, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Mutesayire ▇▇▇▇▇ na Mukamurera Janvière muri Police, Station ya Ngoma, icyaha cyo guhimba amasezerano, dosiye iratangira, habazwa abatangabuhamya basinye kuri ayo masezerano, barimo na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ burega Mutesayire ▇▇▇▇▇ na Mukamurera Janvière, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ikirego cyandikwa kuri RP 0082/15/TGI/HYE.
[5] Mu gihe iperereza ku cyaha cy’inyandiko mpimbano ryari rikomeje, haje kumenyekana amakuru ko ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ umupolisi witwa CPL Rukebangabo Epaphrodite,
basanzwe baziranye, amusaba ko yabahuza na OPJ Nzabakurana ▇.▇.▇ ▇▇▇▇ ufite dosiye ya Mutesayire ▇▇▇▇▇, nyuma Mutesayire ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ baje guhurira na OPJ Nzabakurana ▇.▇.▇ ▇▇▇▇ Club Universitaire ya Huye, bamwemerera ko bagiye kumuzanira amafaranga ibihumbi 200.000, ngo yirengagize bimwe mu bimenyetso bibashinja biri muri iyo dosiye, bagenda bagiye kuzana amafaranga, ariko ngo ntibagaruka, ahubwo hashize akanya gato haza uwitwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ OPJ Nzabakurana ko amuzaniye amafaranga ibihumbi 200.000 ahawe n’umugabo witwa Cyakweri, maze mu gihe arimo kuyamuhereza ahita afatwa n’abandi bapolisi bari bateguwe, ashyikirizwa Urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200.000 ku bufatanyacyaha mu cyaha cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.
[6] Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abo bapolisi, Mutesayire ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, iperereza rirakomeza, nyuma Ubushinjacyaha ▇▇▇▇ kubona ibimenyetso bigaragaza ko Cyakweri watumye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ iyo mpano ari izina ry’irihimbano ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, niko gukora dosiye y’umugereka, burega ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, iyo dosiye ihabwa RP 0266/15/TGI/HYE. Ubushinjacyaha bwasabye ko izo manza zihuzwa zikaburanishirizwa mu rubanza rumwe, kandi Mukamurera Janvière akaburanishwa adahari kuko yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko ntiyitabe.
[7] Urukiko rwafashe icyemezo cyo guhuza imanza zavuzwe haruguru, zikaburanishirizwa mu rubanza rumwe, rufata kandi icyemezo cyo kuburanisha urubanza Mukamurera ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, kuko yahamagajwe ahatanzwi mu buryo bukurikije amategeko.
[8] Ubushinjacyaha bushira ku buhamya bw’abantu batandukanye bwabajije, bushinja abaregwa guhimba inyandiko y’amasezerano ngo baburizemo uburenganzira bw’umwana yahawe n’urukiko ku mutungo wa se no kuri raporo ya Kigali Forensic Laboratory yagenzuye inyandindiko y’amasezerano yakemangwaga, igasanga yitirirwa nyakwigendera Karekezi Anaclet kandi umukono iriho atari uwe, no ku buhamya bw’abantu batandukanye babajijwe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, bakayituma
▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, busaba ko abaregwa bahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho, rugahanisha Mutesayire ▇▇▇▇▇ na Mukamurera Janvière igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni ebyiri.
[9]Mutesayire ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ bakurikiranyweho, bakavuga ko inyandiko y’amasezerano basinyeho, yabayeho koko hagati ya Mukamurera Janvière na muramu we Karekezi Anaclet, bo bakaba barabasinyiye nk’abantu ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ bo kubihamya, naho ku bijyanye n’impano bashatse guha OPJ Nzabakurana ngo akore ibinyuraniyije n’amategeko, Mutesayire ▇▇▇▇▇ avuga ko ibyavuzwe n’abapolisi ari ibinyoma ngo kuko nta mpano yatanze ndetse ko atazi na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, na we avuga ko abapolisi bamubeshyera, ngo kuko nta hantu azi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ wafatanywe iyo mpano ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaravugaga ko ayihawe na Cyakweri, nyamara we ngo nta ▇▇▇▇ rya Cyakweri yigeze yitwa. Ku bijyanye n’icyo bavuga ku bihano basabirwa n’Ubushinjacyaha, Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ umwere ku byaha akurikiranyweho, Me Ndaruhutse Janvier umwunganira, asaba ko Urukiko rubibonye ukundi yahanishwa igihano gito cy’imyaka 5, kandi nacyo kigasubikwa kugira ngo ajye gukomeza inshingano ze mu rugo. ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, we asaba kugirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho.
[10] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ mu izina ry’umwana we Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ahagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me Sindayigaya ▇▇▇▇▇ yisunze Ubushinjacyaha, atanga ikirego cy’indishyi, asaba ko Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umwana ahagarariye amafaranga 4.392.500 y’indishyi mbonezamusaruro z’umusaruro yabyaje amazu yasizwe na se w’umwana mu gihe cyose yari yaraheje uwo mwana ku bya se, asaba ▇▇▇▇▇ ▇▇ abaregwa bose bafatanya kumuha indishyi z’akababaro zingana na 4.000.000 Frws, indishyi z’ikurikiranarubanza z’amafaranga ibihumbi 500.000 no kumusubiza igihembo cy’abavoka bamuburaniye cy’amafaranga 1.500.000
[11] Mutesayire ▇▇▇▇▇ we yavuze ko indishyi asabwa nta shigiro zikwiye guhabwa, ngo kuko urubanza rwarangijwe, umwana akaba yarahawe umutungo we, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, we yavuze ko izo ndishyi nta shingiro ryazo ngo kuko nta cyaha yakoze.
[12] Me Ndaruhutse Janvier wunganira Mutesayire ▇▇▇▇▇ na we yatanze ikirego cy’indishyi cyuririye ku kirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, asaba ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaha Mutesayire indishyi z’amafaranga 2.000.000 z’igihe amaze muri uru rubanza, amafaranga ibihumbi 400.000 yakoresheje ashaka Avoka, n’indishyi zo gushorwa mu manza zingana na 3.000.000 Frws.
[13] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ahagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, yavuze ko indishyi basabwa nta shingiro ryazo, ngo kuko ari bo bishoye mu rubanza.
[14] Ibibazo Urukiko rugomba gusuzuma muri uru rubanza ni ukumenya niba:
a) ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’amazeserano yo ku wa 05/03/2002 yo kugurizanya amafaranga 35.000.000 yabaye hagati ya Mukamurera Janvière na nyakwigendera ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ impimbano ▇▇▇▇▇ ▇▇ yahimbwe na Mutesayire ▇▇▇▇▇, Mukamurera Janvière na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
b) ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we bahimba «Cyakweri» no kumenya niba amafaranga ibihumbi
200.000 ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko yari yayahawe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ afatanyije na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ayabatangire.
c) Kumenya ibihano bahanishwa ibyaha biramutse bibahamye
d) Kumenya niba Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.
e) Kumenya niba indishyi zasabwe zifite ishingiro ku buryo zatangwa.
II. ISESENGURA RY’ IBIBAZO BIGIZE URUBANZA:
a) Kumenya niba inyandiko y’amazeserano yo ku wa 05/03/2002 yo kugurizanya amafaranga 35.000.000 yabaye hagati ya Mukamurera Janvière na nyakwigendera
▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ impimbano ▇▇▇▇▇ ▇▇ yahimbwe na Mutesayire ▇▇▇▇▇, Mukamurera Janvière na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
[15] Ubushinjacyaha buhagarariwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bukurikiranyeho Mutesayire ▇▇▇▇▇, Mukamurera Janvière na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ cyo gukora inyandiko mpimbano no kuyikoresha, busobanura ko ibikorwa nyirizina bigize icyaha, ari inyandiko y’amasezerano yo kugurizanya amafaranga 35.000.000 yitiriwe kuba yarakozwe ku wa 05/03/2002, hagati ya Mukamurera Janvière na Karekezi Anaclet, igaragaza ko Mukamurera Janvière agurije muramu we Karekezi Anaclet amafaranga 35.000.000, kandi nyamara ▇▇▇ ▇▇▇ mazeserano ntayabayeho Karekezi Anaclet akiriho, ahubwo ko ▇▇▇ ▇▇▇ bihimbiye Karekezi Anaclet yaramaze gupfa kugira ngo baburizemo uburenganzira bw’umwana ku mutungo se yasize, bwakomeje busobanura ko Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ rw’Ibanze rwa Ndora rwemeje ko umwana Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yabyawe n’umugabo we Karekezi Anaclet, kandi rutegetse ko agabana n’uwo mwana umutungo se yasize ugizwe n’amazu abiri, nibwo gufatanya na mukuru we Mukamurera Janvière n’inshuti ye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ bacura umugambi wo guhimba amasezerano yavuzwe haruguru bayitirira Karekezi Anaclet kandi yari yarapfuye, ariko bayashyira ku itariki ya mbere y’uko apfa, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
[16] Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ikigaragaza ko ayo masezerano ari amahimbano, ▇▇▇ ▇▇▇ Urukiko rwakoresheje isuzuma ry’imikono muri Kigali Forensic Laboratory, bagasanga umukono (signature) witiriwe kuba uwa Karekezi Anaclet uri kuri ayo amasezerano, ntaho uhuriye n’imikono ye yasinye ku zindi nyandiko zagenzuwe, ikindi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ni uko Mukamurera Janvière wari ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ amafaranga 35.000.000 atigeze asinya kuri iyo nyandiko y’amasezerano, byongeye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ntibabasha kugaragaza ▇▇▇ yakuye ubushobozi bwo kubona ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yose, mu gihe akazi ke ▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ako gukora amasuku mu bitaro bya ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇ (CHUB), bwakomeje busobanura ko, nubwo Mukamurera Janvière atasinye kuri iyo nyandiko, ariko ko afite uruhare mu kuyihimba, kuko yayikoresheje, arega Mutesayire ▇▇▇▇▇ mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, kandi agirana amasezerano n’umuhesha w’inkiko yo kumurangiriza urubanza ruyikomokaho, naho ko uruhare rwa Musafiri ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ubufatanyacyaha mu guhimba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, kuko yashyize umukono we kuri iyo nyandiko, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ agikomeza kwemeza ko iyo nyandiko yakozwe ahari, byongeye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇
▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ko iyo nyandiko izasuzumishwa, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ muri dosiye, , asaba kuza gusoma dosiye ye, amaze kuyisoma, yiba ya nyandiko y’umwimerere, Umucungagereza wari wamuzanye aramusaka arayimusangana, isubizwa muri dosiye, bikorerwa inyandikomvugo.
[17] Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me Ndaruhutse Janvier, avuga ko iyo nyandiko y’amasezerano yo ku wa 05/03/2002 yabayeho ▇▇▇▇▇ ▇▇ atari impimbano, asobanura ko ayo masezerano yakozwe n’umugabo we Karekezi Anaclet akiriho muri 2002, aguza amafaranga Mukamurera Janvière, 35.000.000, abanza kumuha 20.000.000 ako kanya mu ntoki (cash), ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, yakomeje asobanura ko Mukamurera Janvière yari afite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga ngo kuko yari afite abantu bo mu muryango baba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ku bijyanye no kuba Mukamurera Janvière atarasinye kuri ayo masezerano kandi ari we wari ugurije, avuga ko atigeze amubaza impamvu, ku bijyanye no kuba abahanga mu gusuzuma inyandiko baragaragaje ko umukono wa Karekezi Anaclet ugaragara ku nyandiko y’amasezerano agibwaho impaka, ntaho uhuriye n’umukono wa Karekezi Anaclet yasize asinye ku zindi nyandiko zitagibwaho impaka, avuga ko nta gitangaje kirimo ngo kuko uko ibihe bigenda bitandukana, ari na ko imikono y’umuntu agenda itandukana.
[18] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, yunganiwe na Me Umurungi ▇▇▇▇▇▇▇▇, avuga ko iyo nyandiko y’amasezerano yo ku wa 05/03/2002 yabayeho ▇▇▇▇▇ ▇▇ atari impimbano, asobanura ko ayo masezerano yakozwe hagati ya Karekezi Anaclet akiriho muri 2002, na Mukamurera Janvière, yakomeje asobanura ko yari yagiye kwa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nk’umushyitsi, bihurirana n’uko hagiye gukorwa ayo masezerano, bayakora ahari arabasinyira, yabajijwe niba Mukamurera Janvière ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, avuga ko ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, yabajijwe impamvu yemeye gusinyira amasezerano nyirayo atarayasinyira, avuga ko yabikoze nk’umushyitsi wabagendereye, ku bijyanye no kuba yarashatse kwiba muri dosiye inyandiko y’umwimerere y’ayo masezerano, avuga ko ntayo yagerageje kwiba, ku bijyanye no kuba abahanga mu gusuzuma inyandiko baragaragaje ko umukono wa Karekezi Anaclet ugaragara ku nyandiko y’amasezerano agibwaho impaka, ntaho uhuriye n’umukono wa Karekezi Anaclet yasize asinye ku zindi nyandiko zitagibwaho impaka, avuga ko Urukiko ari rwo ruzabishishozaho ngo kuko imikono y’umuntu ishobora guhinduka.
[19] Urukiko rusanga kuba inyandiko y’amasezerano yo kugurizanya amafaranga 35.000.000 agibwaho impaka yabaye hagati ya nyakwigendera Karekezi Anaclet na muramu we Mukamurera Janvière ku wa 05/03/2002, yarasinywe ku ruhande rumwe gusa rwa Karekezi Anaclet, naho Mukamurera Janvière ntasinye, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ibyo byiyongeraho Raporo y’Umuhanga mu isuzuma ry’imikono yakozwe na Kigali Forensic Laboratory, agasanga umukono (signature) witiriwe kuba uwa Karekezi Anaclet uri kuri ayo amasezerano, nta sano ufitanye n’imikono ye yasize asinye ku zindi nyandiko zitagibwaho impaka zagenzuwe n’uwo muhanga zirimo izakozwe mbere y’iyo nyandiko igibwaho impaka n’izakozwe nyuma yayo, rubona hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 76 na 77 z’itegeko nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo 1, zivuga ku bijyanye n’ubuhamya bw’abahanga bafite ubuhanga bwihariye bushingiye ku biburanwa bisaba ubumenyi burenze ubw’Umucamaza, rusanga raporo rwagaragarijwe n’umuhanga mu isuzuma ry’imikono hiyongeyeho kuba Mukamurea Janvière atarasinye kuri ayo masezerano, ari ibimenyetso bifite ireme kandi bidashidikanywaho bigaragaza ko inyandiko y’amasezerano yavuzwe haruguru ari impimbano, kuko kuba umukono uyigaragaraho atari uwa nyakwigendera Karekezi Anaclet, bigaragaza ko ayo masezerano ayitirirwa kandi atari we wayakoze.
[20] Kuba rero Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuri iyo nyandiko y’amasezerano nk’umugore wa Karekezi Anaclet kandi agakomeza kuburana yumvikanisha ko ayo masezerano yabayeho, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaranze kugaragaza umwirondoro w’abandi bantu bayasinyeho, uwo bamubajije wese akavuga ko atazi ▇▇▇ yagiye, kandi atazi ▇▇▇ akomoka, ndetse Ubushinjacyaha bwajya kubaririza abo bantu ngo bubabaze, bugasanga batabaho, kuba na none ayo masezerano y’amahimbano yarayemeye ubwo yajyaga kuburana urubanza rw’ikinamico na mukuru we Mukamurera Janvière, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, bakihutira kurangiriza ikibazo cyabo mu nama ntegurarubanza, batagombye kujya imbere y’Umucamaza kandi akemera kwishyura nta mananiza umwenda n’inyungu zose bamusabaga, Urukiko rusanga rushingiye kuri ibyo rumaze gucukumbura kandi rugashingira ku biteganywa n’ingingo ya 108 y’itegeko ry’ibimenyetso mu
1 Ingingo ya 76 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itangwaryabyo, ivuga ko ubuhamya bw’abahanga ari ubugamije guha Urukiko ibisobanuro bishingiye ku bumenyi kimwe n’umwanzuro urenze ubumenyi busanzwe
bw’Umucamanza mu ▇▇▇▇ ▇▇, bitewe nuko ibiburanwa bishingiye ku buhanga bwihariye. Naho ingingo ya 77 y’iryo tegeko ivuga ko kugira ngo Urukiko ruce urubanza rwaregewe, rushobora, gutegeka umuhanga cyangwa abahanga gusuzuma no gutanga ibitekerezo ku bintu bifitanye isano n’urwo rubanza kandi bijyanye n’umwuga wabo.
manza n’itangwa ryabyo 2, ari ibimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza ko Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu guhimba no gukoresha amasezerano yavuzwe haruguru, kandi icyo gikorwa yakoze kikaba kigize icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 609 y’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ agomba kugihanirwa.
[21] Kuba Mukamurera Janvière, nubwo atasinye kuri iyo nyandiko y’amasezerano y’amahimbano, ariko akaba yarayikoresheje arega Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ uyikubiyemo, bagera mu rukiko bakumvikanira mu nama ntegurarubanza batagombye kujya imbere y’Umucamaza, hagakorwa icyemezo cy’ubwumvikane nº 0007/14/TGI/HYE gitegeka Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Janvière umwenda wose umugabo we yasize atishyuye n’inyungu zawo ugera kuri 37.900.000, ndetse Mukamurera Janvière akagirana amasezerano n’Umuhesha w’inkiko Ruganda Cryspin yo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo gikomoka kuri ayo masezerano nk’uko bigaragazwa n’amasezerano bagiranye ku wa 20/10/2014 (▇▇▇▇ ▇▇▇▇ 141), rusanga na we hashingiwe ku ngingo ya 108 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ryavuzwe haruguru, bigaragaza uruhare rwe rutaziguye mu gukoresha amasezerano y’amahimbano abizi neza ko ari amahimbano, ibyo kandi bikaba bikoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, giteganyijwe n’ingingo ya 610 y’itegeko-ngenga rishyira igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ agomba kugihanirwa.
[22] Kuba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko iyo nyandiko yakozwe ahari agashyiraho umukono we, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ubwo yajyaga kubazwa mu bugenzacyaha nk’umutangabuhamya kuri iyi nyandiko, yarafatanywe agapapuro kariho amatariki byabereyeho n’umubare w’amafaranga yishyuwe arimo ku kifashisha imbere y’Umugenzacyaha, nk’uko kagaragara muri dosiye, kandi na we akaba atabihakana, kuba na none ubwo yari aje mu rukiko gusoma dosiye ye, yaribye inyandiko y’ayo masezerano y’umwimerere, agahita ayifatanwa, agakurikiranwaho icyo cyaha kikamuhama, agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, nk’uko bigaragazwa na kopi y’urubanza RP 0095/16/TB/NGOMA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma, ku wa 30/06/2016, rusanga na we hashingiwe ku ngingo ya 108 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza
2 Ingingo ya 108 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ivuga ko ibimenyetso bicukumbuwe no gusesengura urubanza ari ibimenyetso bitacukumbuwe n’amategeko, bicukumburwa n’ubwenge n’ubushishozi bw’Abacamanza. Abacamanza bagomba kwemera gusa ibyo bimenyetso iyo bikomeye, bisobanuye kandi bihuje.
n’itangwa ryabyo ryavuzwe haruguru, bigaragara uruhare rwe rutaziguye mu gufatanya na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ amasezerano y’amahimbano, ibyo kandi bikaba bikoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, giteganyijwe n’ingingo ya 609 y’itegeko-ngenga rishyira igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ agomba kugihanirwa.
b) Kumenya niba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we bahimba Cyakweri no kumenya niba amafaranga ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko yari atumwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ afatanyije na Mutesayire ▇▇▇▇▇.
[23] Ubushinjacyaha bukurikiranyeho ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, busobanura ko igikorwa nyirizina kigaragaza icyaha, ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mutesayire Agnè bashatse kuzimanganya ibimenyetso muri dosiye baregwamo y’inyandiko mpimbano, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ umupolisi bari basanzwe baziranye witwa CPLRukerangabo, amusaba kumuhuza na OPJ Nzabakurana ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ wari ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, nibwo bose uko ▇▇▇ ▇▇▇▇ bahuriye muri Club Universtaire ya Huye, bumvikana ko bamuha amafaranga ibihumbi 200.000 akagira ibimenyetso yirengagiza, dosiye ikabura ireme, bamaze kumvikana bamubwira ko bagiye kuyazana, bageze mu mujyi, bagira amakenga, ▇▇▇ kugira ngo bayizanire, bayaha uwitwa Ndayishimiye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ayahereza OPJ Nzabakurana J.M.V, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ko ayahawe n’umugabo witwa Cyakweri ngo ayamuzanire, uyu ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ afatwa, akurikiranwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200.000.
[24] Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura ko ikigaragaza ko Musafiri ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we wahaye amafaranga Ndayishimiye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ impano, ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, bava mu mujyi wa Huye, ikindi ngo ni uko bwabajije abatangabuhamya batandukanye, barimo umugore wa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ witwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, wahoze ari umukoresha we, na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuranguriramo imyenda yo kudoda wahoze ari, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇
ko bamuzi ku izina rya Cyakweri, buvuga ▇▇▇▇▇ ▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kwemerera mu rukiko ko Cyakweri wamutumye kuri OPJ ari we ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, nubwo nyuma bamaze guhurira muri Gereza yahinduye imvugo, akavuga ko atari we, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ashinjwa n’abapolisi CPL Rukeratabaro na Nzabakurana J.M.V, ko we na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kubatereta iyo dosiye, bavuga ko bagiye kuzana amafaranga, bakobona azanywe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇.
[25] Ubushinjacyaha, bwakomeje buvuga ko ikigaragaza ko Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ kumwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’abapolisi CPL Rukeratabaro na Nzabakurana J.M.V, ▇▇▇▇▇ na we akaba yaratorotse abonye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ikindi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ nuko yahakanye ko atazi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bemeza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yabaga kwa Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamurigo ▇▇▇▇▇▇, bose baturanye na Mutesayire ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ kwa Mutesayire ▇▇▇▇▇, akiri umunyeshuri muri ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇ byavugwaga ko yari aramwinjiye.
[26] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, we avuga ko atigeze atoroka ubutabera, asobanura ko yakomeje kugirana amakimbirane n’umugore we, aramuhunga asubira i Kigali, yakomeje kandi avuga ko atigeze na rimwe yitwa izina rya Cyakweri, asobanura ko umugore we ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ kuko bafitanye amakimbirane mu rugo, naho ku buhamya bw’▇▇▇▇▇ bantú bavuzwe baruguru baragaza ko yitwa Cyakweri, avuga ko abantu bakorana batabura utubazo bagirana, bakaba bashobora kumubeshyera, ku bujyanye n’icyo avuga ku byo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mu rukiko, yemeza ko Cyakweri wamuhaye amafaranga, ari we ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ntiyagira icyo abivugaho, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko yazongera akabazwa ngo kuko atari asanzwe amuzi, ku bijyanye n’ubuhamya bw’abapolisi bamushinja kuba yarashatse kubaha impano ngo barigise ibimenyetso, avuga ko bamubeshyera, ngo ntiyigeze agera kuri Club Universitaire.
[27] Mutesayire ▇▇▇▇▇, yunganiwe na Me Ndaruhutse ▇▇▇▇▇▇▇, yasabye ko ubuhamya bwa Mukamurigo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, yasobanuye ko kuva umugabo yapfa, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ w’umugabo we batagarutse mu rugo, yakomeje avuga ko abapolisi bamushinja kuba yarazanye na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ atarageze kuri Club Universitaire, akomeza
kandi guhakana yivuye inyuma ko atazi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇ ntaho yigeze amushinja ko yamuhaye amafaranga yo gutangaho ruswa.
[28] Urukiko rwatumije ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇ niba Cyakweri wamuhaye amafaranga yo guha OPJ Nzabakurana, ari we ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, avuga ko atari we, yabajijwe impamvu abihakana kandi igihe yaburanaga ku cyaha yari yakoze, yari yavuze ko Cyakweri wamutumye, ari we Musafiri, avuga ko bamwandikiye ibyo atavuze, Urukiko kandi rwasesenguye imvugo za ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yavugiye mu rukiko mu iburanisha ryo ku wa 15/04/2015, igihe yaburanaga ku cyaha yari akurikiranyweho mu rubanza RP 0071/15/TGI/HYE, ▇▇▇▇▇▇▇ yaravuze ati :«Njyewe natumye na Cyakweri, ari we Musafiri, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nari nzi OPJ Nzabakurana , ahubwo uwo OPJ Nzabakurana yaraziranye nuwo wantumye ari we Musafiri kuko ari we wakoze inyandiko mpimbano» yarongeye ati :« Ntabwo nabihanirwa kuko njyewe natumwe na Musafiri uri muri dosiye yaregewe inyandiko mpimbano», yarongeye ati : « Gewe mbona ko bari gukurikirana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we Cyakweri, kuko ari we watanze ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we uregwa muri dosiye» naho Me Mukagatoya ▇▇▇▇▇ wunganiraga ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇ ati :« Ahubwo Caporal Rukeratabaro yari abiziranyeho na Musafiri ukurikiranyweho inyandiko mpimbano»
[29] Kuba abantu babajijwe harimo n’umugore we ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, wahoze ari umukoresha we, na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuranguriramo imyenda yo kudoda, bose bemeje ko bamuzi ku izina rya Cyakweri, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ mu ibazwa rye mu bushinjacyaha, ubwo yari yahamagajwe ngo avuguruzanye n’abo batangabuhamya, yaravuze ko ntacyo apfa na bo nk’uko bigaragara kuri cote ya 22-27, kuba na none Ndayishimiye Ndamien ubwo yaburanaga urubanza rwe rwavuzwe haruguru, na we yaravugiye mu iburanisha inshuro zirenga imwe, nk’uko byagaragajwe haruguru, ko yatumwe na Cyakweri, ari we Musafiri uregwa dosiye y’inyandiko mpimbano, hiyongereyeho ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ OPJ Nzabakurana ayo mafaranga ubwo ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bakiva kuri Club Universitaire kuvugana na we kandi akamuzanira amafaranga angana ibihumbi 200.000, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ n’ayo bari bamaze kumvikana, nk’uko bikubiye mu buhamya bw’abapolisi bavuzwe haruguru, Urukiko rusanga, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 3 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ryavuzwe
haruguru 3 ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bimaze kuvugwa bifite ireme kandi bikwiye gushingirwaho, rukemeza ko Cyakweri watumye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’amafaranga ibihumbi 200.000 kuri OPJ Nzabakurana J.M.V, ari we ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ icyo gikorwa yakoze kikaba kigize icyaha cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, giteganywa n’ingingo ya 641 y’Itegeko-Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇.
[30] ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bushingira ku kuba Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, alias ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na OPJ Nzabakurana ▇.▇.▇ ▇▇ mpano ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ uwo mwanya, ahubwo bagasubira mu mujyi, ▇▇▇▇▇▇▇ akanya iyo mpano ikazanwa na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, yafatwa agahita avuga ko ayo mafaranga ayahawe na Cyakweri ari we ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ rwemeza ko Mutesayire ▇▇▇▇▇ yafatanyije na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, alias ▇▇▇▇▇▇▇▇ gutanga iyo mpano, kuko ikimenyetso cya kamarampaka cyerekana uwatanze iyo mpano ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarasobanuye neza ko ayo mafaranga ayahawe na Cyakweri, ari we ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ bukaba butabasha kugaragaza ko igihe ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ayo amafaranga ngo ayashyire OPJ Nzabakurana, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ akiri kumwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, bityo rero hashingiwe ku ngingo ya 3 y’itegeko ry’ibimenyetso ryavuzwe haruguru, rusanga iki cyaha cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ .
c) Kumenya ibihano Mukamurera Janvière, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, alias ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
c. 1.Kuri Mukamurera Janvière na Mutesayire ▇▇▇▇▇.
3 Ingingo ya 3 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ivuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana
[31] Ubushinjacyaha buhagarariwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, busabira Mukamurera Janvière na Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu.
[32] Mutesayire ▇▇▇▇▇, we avuga ko yifuza kugirwa umwere, naho Me Ndaruhutse Janvier, asaba ko icyaha kiramutse ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ gito cy’imyaka 5.
[33] Urukiko rusanga icyaha Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ugukora no gukoresha iyandiko mpimbano, naho Mukamurera Janvière yarahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano abizi neza ko ari impimbano, bihanwa n’ingingo ya 609 na 610 z’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ ibyaha, bigahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza kuri 7, bityo igihano fatizo kigomba gutangirirwaho mu kubagenera igihano, kikaba ari imyaka itandatu, ingana n’impuzandengo y’igihano kinini n’igihano gito biteganyirijwe ibi byaha, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe.
[34] Hashingiwe ku bukana iki cyaha cyakoranywe, ▇▇▇ Mutesayire na bagenzi be bateguye umugambi wo guhimba amasezerano bakayitirira umugabo we wapfuye, bagamije kuburizamo uburenganzira bw’umwana wa nyakwigendera, kandi Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ we wakabaye asigara areberera imfubyi nyakwigendera yasize, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ we na mukuru we Mukamurera Janvière barashatse guhesha umugisha ubwo buriganya bwabo, bakabucisha mu rukiko mu rubanza rw’ikinamico rwavuzwe haruguru, Urukiko rusanga izo ari impamvu zongera ububi bw’icyaha, kandi zifite ingaruka zo kongera uburemere bw’igihano, bityo igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 cyakabaye gitangirirwaho mu kubahana, kigomba kwiyongeraho umwana umwe, bagahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe. Hashingiwe ▇▇▇▇▇ ▇▇ buryo Mutesayire Angès yabiburanyemo ibyaha yari akurikiranyweho yanga kwemera icyaha no ku buryo Mukamurera Janvière yanze kwitaba Urukiko akaburanishwa adahari, rusanga nta mpamvu nyoroshyacyaha zemewe n’amategeko bafite zatuma ibihano bahawe bigabanywa, bakaba bagomba kugumana ibihano bahawe by’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, kuri buri wese.
c.2. ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
[35] Ubushinjacyaha buhagarariwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ busabira ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
[36] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, we ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ umwere ku byaha akurikiranyweho.
[37] Urukiko rusanga ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇ ugutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko n’ubufatanyacyaha mu gukora inyandiko mpimbano, bihanwa n’ingingo ya 609 na 641 z’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ ibyaha, ariko akaba agomba guhanwa hitawe ku biteganywa n’ingingo ya 84 y’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, ijyanye n’uburyo ibihano bitangwa igihe habayeho impurirane y’ibyaha, agahanishwa ibihano bihanitse by’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu, biteganyirijwe icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, kuko ari cyo gifite ibihano biremereye.
[38] Rusanga kandi, hashingiwe ku buryo ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ibi byaha, nta mpamvu zirimo zongera ububi bw’ibyaha yakoze, ku buryo ibihano yahawe byakongerwa, hashingiwe kandi no ku buryo yabiburanyemo, rusanga nta mpamvu nyoroshya cyaha zemewe n’amategeko afite zatuma ibihano yahawe bigabanywa, akaba agomba kugumana ibihano yahawe mu gika kibanziriza iki.
d) Kumenya niba Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.
[39] Me Ndaruhutse Janvier wunganira Mutesayire ▇▇▇▇▇, yashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 85 y’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ n’ingingo ya 252 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, asaba ko umukiriya we yasubikirwa ibihano, kugira ngo asubire mu rugo akomeze inshingano ze.
[40] Ubushinjacyaha bwo ntacyo bwabivuzeho.
[41] Ingingo ya 85 y’Itegeko-Ngenga nº 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇, kimwe n’ingingo ya 252 y’itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zerekana ibigomba kuba byuzuye kugira ngo uwakatiwe Urukiko rube rwashobora kumusubikira ibihano. Urukiko rurebye ibivugwa muri izi ngingo, rusanga Mutesayire ▇▇▇▇▇ atujuje ibisabwa ▇▇▇ ▇▇▇ yasubikirwa ibihano, kuko igihano yahawe kirenze imyaka itanu, bityo ibyo yasabye akaba atabyemerewe.
e) Kumenya niba indishyi zasabwe zifite ishingiro
[42] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, mu izina ry’umwana we Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ahagarariwe na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, yisunze ikirego cy’Ubushinjacyaha aregera indishyi, asobanura ko asaba Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mbonezamusaruro z’amafaranga 4.392.500 z’umusaruro yavanye mu mazu ya nyakwigendera mu gihe yari yaraheje umwana ku mutungo wa se, zabazwe hashingiwe ku mafaranga 295.000 y’ubukode bw’inzu ku kwezi, kuva igihe Urukiko rwemereje ko uwo mwana ari uwa Karekezi Anaclet kugeza igihe urubanza ruzarangirizwa, asaba kandi abaregwa bose gufatanya kumuha indishyi z’akababaro z’amafaranga 4.000.000, ibihumbi 500.000 y’ikurikiranarubanza, n’amafaranga 1.500.000 y’igihembo cy’Avoka.
[43] Mutesayire ▇▇▇▇▇, we yavuze ko izo ndishyi asabwa nta shingiro zikwiye guhabwa, asobanura ko amafaranga y’ubukode, nubwo ngo atangana n’ayo bavuze, ariko ngo yayafataga ayafitiye uburenganzira 100%, kuko ari umutungo we n’umugabo we, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ akaba atarigeze yanga ko urubanza rurangizwa, ngo uwo mwana na we abone kuri uwo mutungo, ku bijyanye n’izindi ndishyi yasabwe, nazo avuga ko nta shingiro ryazo
[44] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, na we yavuze ko indishyi asabwa nta shingiro zikwiye guhabwa.
[45] Ingingo ya 140 y’itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iha uburenganzira uwangirijwe n’icyaha kuregera indishyi mu rukiko yisunze ikirego cy’Ubushinjacyaha kugira ngo arihwe ibye yatakaje, naho ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano igategeka buri muntu wese wakoreye undi ikosa kuriha ibyangijwe n’iryo kosa rye, hashingiwe kuri izi ngingo, Urukiko rusanga ikirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, mu izina ry’umwana we Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ kigamije
gusaba indishyi gifite ishingiro ku ndishyi z’akababaro, ku ikurikiranarubanza no ku gihembo cy’Avoka, ariko nazo zikaba zigomba kugenwa mu bushishozi bw’Urukiko, kuko atashoboye kugaragaza ishingiro ry’ingano yazo, bityo akaba agomba guhabwa indishyi z’akababaro z’amafaranga ibihumbi 600.000, amafaranga ibihumbi 100.000 y’ikurikirana rubanza n’amafaranga ibihumbi 500.000 y’igihembo cy’Avoka. Ku bijyanye n’indishyi mbonezamusaruro za 4.392.500 zisabwa Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ku musaruro yakuye ku mazu yasigaranye, rusanga nta ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ayo mazu abifitiye uburenganzira, kuko nta wundi muntu wari wakamenyekana mu buryo bukurikije amategeko ko na we ayafiteho uburenganzira, byongeye kandi bigaragara ko urubanza ruha umwana uburenganzira rwarangijwe nk’uko bigaragazwa n’inyandikomvugo y’irangizarubanza yo ku wa 10/05/2016, Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ akaba ntacyo yaryozwa ku mafaranga y’ubukode yakiriye mbere y’uko urwo rubanza rurangizwa, kuko atari we wagombaga kururangirish, ahubwo byaragombaga gukorwa n’ubifitemo inyungu.
III. ICYEMEZO CY’ URUKIKO:
[46] Rwemeje ko Mukamurera Janvière ahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
[47] Rwemeje ko Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ariko ko icyaha cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko kitamuhama.
[48] Rwemeje ko icyaha cyo gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ yari akurikiranyweho, bimuhama
[49]Ruhanishije Mukamurera Janvière igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi (7 ans), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1.000.000 Frws), atayatanga mu kwezi kumwe uru rubanza rubaye ndakuka, agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
[50] Ruhanishije Mutesayire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ cy’igifungo cy’imyaka irindwi (7 ans), gitangira kubarwa kuva ku wa 29/09/2015, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1.000.000 Frws), atayatanga mu kwezi kumwe uru rubanza rubaye ndakuka, agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
[51] Ruhanishije ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ cy’igifungo cy’imyaka irindwi (7 ans), gitangira kubarwa kuva ku wa 14/09/2015, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (3.000.000 Frws), atayatanga mu gihe cy’ukwezi kumwe, uru rubanza rubaye ndakuka, agakurwa mu mutungo we ku ngunfu za Leta.
[52] Rutegetse Mutesayire ▇▇▇▇▇, Mukamurera Janvière na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ guha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ uhagarariye umwana we Kamugire ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, indishyi zose hamwe z’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’u Rwanda (1.200.000 Frws), nk’uko zabazwe mu gika cya 45 cy’uru rubanza, buri wese agatanga amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇, batayamuha mu gihe cy’ukwezi kumwe, uru rubanza rubaye ndakuka, agakurwa mu mutungo wabo ku ngufu za Leta.
[53] Ruvuze ko amagarama ahererezwa ku isandugu ya Leta.
[54] Rwibukije ko uru rubanza rudasomewe igihe rwari rwahawe cyo ku wa 15/07/2016, kubera ko Umucamanza waruburanishije yari yagize akazi kenshi abura umwanya wo kuruca.
[55] Rwibukije ko uwashaka kujuririra uru rubanza, yabikora mu gihe cy’ukwezi kumwe, ahereye igihe rusomewe.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME, NONE KUWA 29/07/2016. UMUCAMANZA UMWANDITSI
(Sé) (Sé)
▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ Vestine