Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NGOMA, RURI KU KICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA KU RWEGO RWA MBERE RUHAKIJIJE URUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UREGA : Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ;
UREGWA :Karambizi ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Karambizi ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ Mukagasana ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, wavutse 1977,utuye mu mudugudu wa Bwiza,akagari ka Nyabikokora,umurenge wa Kirehe, akarere ka Kirehe, ▇▇▇▇▇▇ y’iburasirazuba ;
2.Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Rwabudigo Marc na Kabakobwa ▇▇▇▇▇▇, wavutse 1970 ubarizwa mu mudugudu wa Nyakarambi.I, akagali ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇,umurenge wa Kigina,akarere ka Kirehe ,intara y’i Burasirazuba;
3.Bucyanayandi Aimable mwene Nyirimirera ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukagasisi,wavutse 1976 ubarizwa mu mudugudu wa Kamombo, akagali ka Kamombo ,umurenge wa Mahama,akarere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba;
ICYAHA BAREGWA : Kurigisa umutungo wa Leta w’abagenerwabikorwa bya VUP Mahama direct support;
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1]▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ wari umunyamabanganshigwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ wari umukozi mu karere ka Kirehe ashinzwe VUP na Bucyanayandi Aimable wari social w’umurenge wa Mahama baregwa kunyereza umutungo hagati y’umwaka wa 2009-2012 w’abafashwa na VUP mu rwego rwo kubateza imbere babategeka kugura imodoka ya Fuso yambaye plaque no 517 W bamaze kuyigura ibabera icyambu cyo kunyereza amafaranga yabo agizwe na miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000).Iki cyaha cyo kunyereza umutungo baragikoze hagati y’umwaka wa 2009 na 2012 igihe bari bashinzwe kurebera atishoboye bari abagenerwa bibikorwa bya VUP bibumbiye muri cooperative SINDAGIRA
MAHAMA.Abaregwa ubwo bari bamaze gukusanya hamwe amafaranga miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000) yabo batishoboye ariko bahitamo kubagurira FUSSO ya miliyoni icyenda (9,000,000) itaragize icyo ibamarira naho andi mafaranga miliyoni eshatu(3,000,000) asigaye ntibamenya irengero ryayo na nyuma ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ gufata inguzanyo muri coop Inzira yo gukoresha imodoka n’andi ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda na cumi(910,000)Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇ yabatse ababwira ko nayo arayo gucuruza nayo ntibamenya irengero ryayo .Abaregwa baburanye bahakana icyaha.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable barafatanyije kunyereza amafaranga miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000) miliyoni eshatu (3,000,000),ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda na cumi(910,000)z’abatishoboye bafashwa na VUP Mahama direct support;
II.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
[2]Ingingo ya 325 y’itegeko no 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ryitegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ iteganyako umuntu wese :
10 Urigisa umutungo,amafaranga,impapuro zivunjwa amafaranga,ibyemezo by’imari
n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ;
20 Wonona cyangwa urigisa,akoresheje uburiganya,impapuro zifite agaciro k’imari yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ;
ahanishwa igifungo kuva ku ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇(7) kugeza ku myaka icumi(10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye incuro ebyiri(2)kugeza kuri eshanu(5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe;
[3]uhagarariye ubushinjacyaha mu bimenyetso yashikirije urukiko ashinja abaregwa yavuzeko Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo ya vision 2020 yashyizeho gahunda yo gufasha abatishoboye ▇▇ ▇▇▇▇ VUP badafite ▇▇▇ bikora,ni muri urwo rwego yabageneraga inkunga ya buri kwezi bita direct support.Abatuye mu murenge wa Mahama iyo gahunda nabo ntiyabacitse kuko naho yahageze mu 2009,guhera icyo gihe batangiye kwizigamira maze ubwizigamire bwabo babubika muri coopec inzira,amafaranga amaze kugwira uregwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable bahise bahimba amayeri yo
kunyereza umtungo wa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yageneye abaturage batishoboye,maze baciye mubatishoboye kandi b’abasaza ,bashyirishaho koperative ya baringa yitwa akabando Mahama(impamvu bayise baringa akaba ▇▇▇ ▇▇▇ idafite certificate itangwa na RCA ibi kandi bakaba barabikoze kugirango iyo koperetive itazagenzurwa na RCA cyangwa umukozi w’akarere ushinzwe amakoperative,ibi bikaba aribyo byabafashije kunyereza umutungo wayo kuko nta audit cg ikindi kintu bikanga cyagera muri iyo koperetive kije kureba umutungo wayo kuko ari koperative ya baringa itazwi mu rwego rw’amategeko)ubwo bahise bashyiraho ubuyobozi bwa koperetive ya baringa bashyiraho abantu badashoboye b’abasaza nkuko bigaragara mu mafoto ko abashyizweho ari abadashobora kurebera koperative kuko ababashizeho bari bagambiriye kunyereza umutungo wabo kuko nta bumenyi na bumwe bari bafite bwo gucunga amakoperative ndetse no mubuzima ▇▇▇▇▇▇▇▇.▇▇ muri urwo rwego bahise bumvisha abagize iyo koperative ya baringa yitwa SINDAGIRA Mahama igomba kugura imodoka babisabwe n’abaregwa barabyanga ariko baza babikora kugahato bagura imodoka ya miliyoni zirindwi(7,000,000) na miliyoni ebyiri(2,000,000)zigomba kwishyurwa nyuma yo kuyishyiraho amapine mashya n’irangi kuko yari igisazira;
[4]Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje avugako iyo modoka yazanywe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Aimable, bamugira ushinzwe gukurikirana ikoreshwa ryayo, ni muri urwo rwego uregwa Bucyana Aimable afatanyije n’abayobozi be yakaga amafaranga uko yishakiye muri koperative akayajyana avugako agiye gukoresha imodoka ariko nta garagarize koperative ▇▇▇ yayikoresheje ndetse ngo yerekane na facture.Muri ibyo bikorwa Bucyanayandi Aimable yatwaye amafaranga mu bihe bitandukanye avugako agiye gukoresha imodoka nko kuwa 06/01/2012 bamuhaye amafaranga 200,000 ayazanirwa na Akimana,kuwa 05 no kuwa 25 /09/2012 yahawe 362,000 ayazaniwe na Mukamurenzi Vestine,kuwa 31/08/2012 yahawe 1,500,000,kuwa 13/09/2015 ahabwa 118,300,kuwa 03/09/2012 ahabwa 350,000,kuwa 15/11/2012 ahabwa 200,000,aya mafaranga akaba yaragabanywe n’abaregwa bose.Nanone bashutse abayobozi ba koperative ngo bake umwenda muri ▇▇▇▇▇ bababwirako uwo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ uwabafasha kugura imyaka bagacuruza bakoresheje imodoka maze babaha umwenda wa miliyoni eshatu(3,000,000)ayo nayo
bakiyabona bahita bavugako imodika yapfiriye i Byumba,▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ Aimable avugako agiye kuyikoresha ariko agarutse ntiyabitangira raporo ndetse ngo yerekane facture na garaje yakoreshejemo iyo modoka;
• Icyaha cyo kunyereza umutungo
-Umukozi wese:Karambizi na Mukamugemana bari abakozi ba Leta kandi mu nshingano zabo harimo kurebera ibikorwa bya VUP, maze bigira inama yo guhimba koperative ya baringa bayiha abayobozi badashoboye ngo babere icyambu cyo kunyereza umutungo w’abatishoboye;
-Kurigisa umutungo ugizwe n’amafaranga:Abaregwa bose barigishije amafaranga yagenewe ibikorwa bya VUP barebereraga nk’abakozi ba Leta bafite inshingano zo kurebera ibikorwa bya ▇▇▇▇ ▇▇▇ batumwe gukorera,ibi babikora bashinze koperative ya baringa yagombaga kubafasha kunyereza amafaranga baregwa ;
Kurigisa iby’undi:Ibyo baregwa bose barigishije byari ibya ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yarahaye abaturage mu buryo bw’inkunga kandi abaregwa nibo bari bashinzwe kubirebera;
Yabikijwe mu by’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇:amafaranga barigishije bari barayahawe ku bw’umurimo bari bashinzwe ndetse bagomba kubirebera nk’abakozi ba Leta bahawe izo nshingano. ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable baragiye bashuka abaturage bakwiye kurebera maze amafaranga bakayakoresha nabi mu rwego rwo kunyereza umutungo wa koperative dore ko kugeza ubu abaturage bakiri mu gihombo cy’iryo nyerezwa ry’umutungo wabo;
• Ibimenyetso by’abatangabuhamya
⮚ Umutangabuhamya witwa Nyiratabaro mu bugenzacyaha yavuzeko igitekerezo
cyo kugura imodoka kitabaturutsemo ahubwo babyemejwe na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ wari ushinzwe VUP mu murenge ndetse uyu mutangabuhamya yakomeje avugako iyo modoka yaguzwe miliyoni icyenda(9,000,000) ndetse ko umuntu wese uri mu batishoboye ufashwa na VUP direct support yagiye atanga amafaranga ibihumbi bitanu(5,000) kuri iyo modoka, akomeza avugako batigeze bamenya igihe yaguriwe dore ko bavugako bayibonye igenda mu muhanda ▇▇▇▇▇ ▇▇ kuva yagurwa nta nyungu nimwe bigeze babonamo dore ko batigeze bamenya igihe yagurishirijwe,ko aheruka inkunga muri 2010(C 6-8);
⮚ Umutangabuhamya witwa Nzabageregeza abazwa, yavuzeko baheruka amafaranga
y’inkunga muri 2010 naho ku bijyanye n’igura ry’imodoka yakomeje avugako baje kugurirwa imodoka na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ wari ukuriye VUP mu murenge ndetse ko yafatanyije na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ gitifu w’umurenge,akomeza avugako batswe amafaranga bageza kuri miliyoni 12,000,000 ariko imodoka igurwa miliyoni icyenda(9,000,000) asigaye miliyoni eshatu (3,000,000) batazi irengero ryayo,akomeza avugako igitekerezo cyo kugura iyo modoka cyazanywe na Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇,nyuma perezida wa koperetive witwa Nzarubara Boniface aguza amafaranga miliyoni 3,000,000 yo kuyikoresha atababwiye yongeraho ko Bucyanayandi Aimable yafashe miliyoni eshatu(3,000,000) ayajyana i ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ imodoka ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ facture yayikoreshejeho arayibura;
⮚ Umutangabuhamya witwa Kambarangwe( C 15-17)abazwa mu bugenzacyaha yavuzeko igihe bari mu nama y’iyo koperative ya baringa uwitwa Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko batazongera kubaha amafaranga bagenerwaga muri VUP ngo kuko bagiye kubagurira imodoka ariko ntibigeze bamenya igiciro cyayo, yongeyeho ko babashinyishaga ko bakiriye amafaranga ariko bamara gusinya ntibayahabwe;
⮚ Umutangabuhamya witwa Mukankuranga abazwa mu bugenzacyaha yavuzeko igihe bari mu nama uwitwa Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ yababwiye ko amafaranga bahabwa yabaye menshi bagiye kubaguriramo imodoka maze icyo gihe bemera icyo gitekerezo.Yakomeje avuga ko kuva igihe baguriye imodoka batongeye guhabwa amafaranga bagenerwa n’ingoboka ya VUP kandi bayigura babasinyishije nk’ababyemera ariko batabyemera(18-20);
⮚ Umutangabuhamya Muhigirwa ▇▇▇▇ abazwa mu bugenzacyaha yavuze ko haguzwe imodoka yari ifite plaque RAA 517 W ya ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko igitekerezo cyo kugura iyo modoka cyazanywe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ gitifu ndetse na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇,yongeyeho ko igihe bayiguraga buri munyamuryango yatangaga amafaranga ari hejuru y’ibihumbi mirongo itatu na bitatu( 33,000) dore ko ari abanyamuryango 182,yongeyeko iyo modoka yagiye
kugurwa na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Nzarubara Boniface akomeza avugako bababwiye ko bayiguze miliyoni icyenda(9,000,000)kandi barabasabye miliyoni cumi n’ebyiri(12,000,000)igihe yagurwaga, ko nyuma bongeye kubaka ibihumbi bitatanu (5000)kuri buri munyamuryango kuko buri munyamuryango bagiye bamutwara ibihumbi mirongo icyenda na bine(94,000),abayobozi nabo bigurije miliyoni eshatu (3,000,000) bavugako bagiye gukoresha imodoka ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bazi neza ko iyo modoka ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko uwagiye kuyikoresha bamusabye impapuro yakoresherejeho iyo modoka akazibura gusa ngo yagaruye ibihumbi mirongo itanu(50,000) C 21-25;
⮚ Umutangabuhamya witwa Bagarirayose (C 27-31)abazwa yavuze ko iyo modoka yaguzwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’uwari prezida wa Sindagira Mahama ariwe ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ comptable ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇,ko yahoraga apfa n’aba bayobozi ku nkunga y’amafaranga bahabwaga na VUP yakoreshwaga kuri iyo modoka dore ko avugako bamutwaye ibihumbi mirongo icyenda n’icyenda(99,000);
⮚ Umutangabuhamya witwa Niyiganje Cyprien yavuze ko ubuyobozi bwabategetse kugura imodoka nka koperetive ya baringa ko we yayitanzeho ibihumbi 94,000 ▇▇▇▇▇ ▇▇ iyo modoka yaguzwe miliyoni icyenda(9,000,000)ariko mubitabo handitse ko yaguzwe miliyoni cumi n’imwe(11,000,000) ko iyo modoka igurishwa atabimenye nk’umunyamuryango w’iyo koperative(C 33-35);
⮚ umutangabuhamya witwa Nzaramba abazwa yemejeko iyo modoka yaguzwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇ mu 2010 ko nyuma yo kugura iyo modoka batongeye kubona amafaranga y’ingoboka ya VUP nk’uko bari basanzwe bayahabwa ko ari abanyamuryango 182 kuko umuryango ugizwe n’abantu 6 watangaga ibihumbi 67,000,umwe agatanga ibihumbi 33,250,babiri bagatanga 53,500,batatu bagatanga 85,000 ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇ bayakwaga na comptable wa koperetive ya baringa,ko iyo modoka bayiguze n’uwitwa Mbonyimbuga wari uturutse Kigali azanywe na Karambizi nk’umuntu wababwiraga ko iyo modoka ayizi neza kuko ikihagera barayanze kuberako babonaga ishaje cyane babuze ko
babigenza barayigura kubera ko Karambizi yabarwanyaga dore ko aribo babahaga amafaranga ko n’amasezerano y’ubugure yasinyweho na komite ya koperative Sindagira ndetse n’abanyamuryango barangije gusinya Karambizi ahita abaka ayo masezerano ikindi ko Karambizi na Mukamugemana batigeze babereka ubuzigame bwabo mbere yo kugura imodoka ahubwo ko babatse ibhumbi bitanu(5000) kuri buri munyamuryango kugirango iyo modoka ijye ijya kubarangurira inzoga ku Gisenyi nk’umushinga wa kabiri.Akomeza avugako muri 2012 imodoka yakodeshejwe na Wellars ▇▇▇▇▇ ▇▇ icyo gihe hari kuwa 03/08/2012 maze social akabaka amafaranga yo gukoresha imodoka maze agarutse ntiyabaha facture dore ko bajyaga kumwishyuza akabahunga ariko ko icyo gihe yahawe miliyoni imwe n’igice(1,500,000)C 39-44;
⮚ Abatangabuhamya nka Cyangabwoba ▇▇▇▇▇▇▇▇(comptable wa koperative),▇▇▇▇▇▇
▇▇▇▇▇▇ (umunyamabanga wa koperative)icyo bahuriraho ni uko bavugako Karambizi ariwe wabazaniye ikimodoka gishaje kandi cyari kirimo imisoro myinshi maze bayihagejeje nk’abanyamuryango barayanga maze Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ abemeza ko bagomba kuyemera uko byagenda kose,ko nanone bahaye Bucyanayandi Aimable amafaranga miliyoni imwe n’igice(1,500,000) yo gukoresha imodoka bongeraho miliyoni eshatu(3,000,000)bagujije muri ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ bishyure imodoka yapfuye nyuma imodoka baza kuyigurisha miliyoni ebyiri na n’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ atatu(2,300,000),▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ imodoka akaba atarabaye facture baguriyeho iyo modoka ;
• Ku bijyanye n’abaregwa
[5]Uregwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ mu bugenzacyaha yavuzeko abanyamuryango bari bamaze kwizigamira amafaranga agera kuri miliyoni 10,000,000 ▇▇▇▇▇ ▇▇ ayo mafaranga yavaga mu bwizigame bw’ayo bahabwaga muri direct support ya VUP(C 58-59)
[6]Uregwa Bucyanayandi Aimable abazwa mu bugenzacyaha yemera ko ariwe wagiye gukoresha imodoka ya koperative yari yapfuye ku mafaranga miliyoni ebyiri n’igice(2,500,000) ariko ayikoresha mu bihe bitandukanye,
-kuwa 06/01/2012 yayikoresheje ku amafaranga 200,000;
-kuwa 31/08/2012 ku mafaranga 1,500,000;
kuwa 03/09/2012 ku mafaranga 350,000;
-kuwa 05/09/2012 ku mafaranga 362,000;
-kuwa 13/09/2012 ku mafaranga 118,300;
-kuwa 15/11/2012ku mafaranga 200,000;
[7]Uregwa Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ inshingano zo kujya kugurira imodoka koperative ▇▇▇▇▇ ▇▇ ariwe ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,yokomeje avugako ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ imodoka abagize koperative bayanze maze ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umutekenisiye uzi iby’imodoka maze yemeza ko batagomba kurenza miliyoni 7,000,000 andi ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (200,000)azayahabwa ashizeho amapine mashaya n’irangi ku modoka;
⮚ inyandiko zigaragara kuri C 72-81 zigaragaza uko uregwa Bucyanayandi Aimable yagiye yakira amafaranga anyuranye ayakuye muri koperative;
⮚ amasezerano y’ubugure agaragaza ko imodoka yaguzwe miliyoni 9,000,000 ariko iramutse igize ikibazoyakoreshwa murizo miliyoni ebyiri(2000,000)ariko aya masezerano bayarenzeho bandukira amafaranga ya koperative (C100-101);
⮚ umushinga wagejejwe muri ▇▇▇▇▇ ▇▇ koperative ugaragaza neza ko icyo basabiye amafaranga y’inguzanyo cyari ugucuruza imyaka itandukanye,icyo gihe bahabwa 3,000,000 bayakoresha ibindi aribyo gukoresha imodoka kandi itapfuye; C 111-112;
amasezerano y’inguzanyo agaragaza ko koperative yemerewe 3,000,000 nk’umwenda wo kuyifasha gucuruza imyaka,C 113-114;
⮚ ifishi yo kuzigama yak operative iri muri ▇▇▇▇▇ igaragaza ukuntu abanyamuryango bagiye ▇▇▇▇▇ ▇▇ igihe bagura imodoka bari bafite 10,712,450 kuri konti ▇▇▇▇▇ ▇▇ nyuma abantu bagiye babikuzaho, C 112-117;
[8]Mwiburanisha ryo kuwa 14/09/2016 ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me Mbonyimpaye ▇▇▇▇▇ yireguye ko ibyo aregwa yabigabanyijemo ibice bitatu(3);
ku bijyanye n’amafaranga 3,000,000 avugako yayoboye umurenge wa Mahama kuva muri 2009 kugeza muri 2011 ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ i Bushikiri akaba asaba ko byakumvikana neza ko izo miliyoni eshatu(3,000,000) zatanzwe adahari yarimuriwe ahandi;
▪ Kuri 12,000,000 frws
Avugako yemerako mu murenge wa Mahama hari koperative yitwa Sindagira kandi ikaba yari izwi kuko yarifite abanyamuryango 182, ifite na komite yuzuye kandi ikaba yarizigamiraga muri coopec yitwaga INZIRA.Kuba aregwa n’ubushinjacyaha ko yafashe miliyoni 9,000,000 akaziguramo imodoka arinabyo byabaye icyambu cyo kurigisa umutungo w’iyo koperetive Sindagira ataribyo kuko ku masezerano y’ubugure bw’iyo modoka nta nyandiko ye iyariho. abajijwe niba nta ruhare umurenge wagize mwikoreshwa ryariya mafaranga yatanzwe na VUP ifasha abacyene avugako ayo mafaranga yavaga mu karere agasinywaho n’abantu bazwi kandi ntabwo abarimo nyuma yaho akabona kujya kuri konti y’abanyamuryango,uruhare bagize nk’umurenge kugirango ariya mafaranga miliyoni bavuga12,000,000 aboneke ariko yari miliyoni 10,712,000 ni ugukora mobilisation y’abo banyamuryango ariko kuberako yari ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ koperative ntabwo bashoboraga kwinjirira imikorere yabo kandi bafite perezida wa koperetive n’abandi bamufasha kuko bakomeje kuyakoresha bigeza nubwo biyemeje kugura imodoka nubwo nk’ubuyobozi bari babizi ayo mafaranga asohotse ajya kugura imodoka ntacyo rero yarikubikoraho na manager Bucyanayandi Aimable nubwo yarashinzwe social kuko ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ atambikiriye iyo aza kwinjira mumikorere yayo,gusa Bucyanayandi Aimable akaba yaragize uruhare ku mafaranga 3,000,000 ariko kuri ariya miliyoni cumi (10,712,000)nta ruhare yabigizemo,ikindi imodoka yagurishijwe adahari,asoza asaba kurenganurwa kuko atari comptable cyangwa ▇▇ ▇▇▇ agire undi mwanya uwo ariwo wose wari kumufasha kugera kuri ayo mafaranga ;
[9] Me Mbonyimpaye ▇▇▇▇▇ amaze guhabwa ijambo yavuzeko abantu bafashwa na VUP ari a1bantu bafite ubwenge kandi bazi kwihitiramo icyo bakora bikaba bitumvikana uko baba barashutswe cyangwa ibyo baba barahatiwe kugira icyo bakora ku ngufu,uwo mushinga rero ukaba waraje kubakura mu bukene kandi iyo abantu babonye amafaranga bahita bagira ibitekerezo byo kuyakoresha.Urwego ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ni urwo kubagira inama
ariko nta shingano yarafite yo kubategeka kandi ntabwo Leta yabumuha kuko amafaranga ari ayaboKuri C 125 igitekerezo cyo kugura imodoka cyazanywe n’abanyamuryango ba koperative ubwabo dore ko Mukamugemena yabagiriye inama yo kugura ingurube ariko uwo mushinga barawanga aricyo bavuzeko ntawari kubahatira icyo badashaka ariyo mpamvu bihitiyemo kugura imodoka ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ntabwo yari kujya mu mikorere n’imikoreshereze yiyo modoka.Akaba asaba rero ubushinjacyaha kugaragariza urukiko ibimenyetso by’▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ry’umutungo Karambizi aregwa.Inenge rero ziri mu mwanzuro w’ubushinjacyaha ni umubare w’amafaranga yanyerejwe ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ n’imvugo ziri mu mwanzuro wabwo zinyuranye n’ibimenyetso bwatanze,asaba ko uwo yunganirwa yarenganurwa akagirwa umwere;
[10]Mukamugamana ▇▇▇▇▇▇▇▇ yungairwa na Me Ndaruhutse Janvier na Me Mutungirehe Anastasie yasabwe kwiregura avugako icyi cyaha aregwa atagikoze kuko nta mafaranga ya koperetive Sindagira yanyereje,icyo yakoze ni uko yabashije kubafasha kwizigamira kuko byari mu nshingano ze kugirango umunsi iyo nkunga izaba ivuyeho bazabe bafite ▇▇▇ bigejeje, bituma barema koperetive Sindagira bihitiramo umushinga wo kugura imodoka kuko we yari yabahitiyemo umushinga wo korora ingurube barabyanga kuko yabonaga bizagorana mu micungire y’imodoka bitewe ni uko bari abantu batamenyereye imodoka,akomeza avugako haje kutumvikana kw’abanyamuryango yiyambaza ubuyobozi bw’akarere kugirango bugire icyo bukora muri icyo kibazo arinabwo bashizeho akanama gashinzwe kubafasha mu mikoreshereze y’iriya modoka hashirwahi Bucyahanyandi Aimable kugirango ajye abafasha,mu gihe gito ahita ahava,imodoka isigarana abanyamuryango ndetse n’ababafashaga kuyicunga,we rero akaba ntabufatanyacyaha ubwo ari bwo bwose yigeze agirana n’abo baregwa hamwe kugirango amafaranga y’iyi koperetive anyerezwe, gusa icyo yemera ni uko bafashe icyemezo cyo kugura imodoka abaizi kuko aribo babimubwiye ko bazashaka umutekenisiye ubibafashamo mu gihe yababajije niba iby’imodoka babizi;
[11]Me Ndaruhutse Janvier yahawe ijambo avugako koperetive sindagira atari baringa nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze kuko utafata abantu 182 ngo ubahishe,iyo koperetive rero yari yujuje ibisabwa byose kugirango ikorerere ku mugaragaro nk’uko bigaragazwa na raporo iri kuri
C 125 y’inama yahuriyemo abayobozi b’inzego zitandukanye barimo V/maire na auditeur.Kuri C 127 Nzarubara ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ uburyo ayo mafaranga yo kugura imodoka yagiye aboneka ndetse agahamya ko aribo ubwabo babyihitiyemo bakurikije ibyo iyo modoka yagombaga kubamarira, kuri C 128 Nzarubara ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ wa koperative agaragaza ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ igitekerezo cyo korora ingurube ndetse haba n’amatora naho kubijyanye no kunyereza umutungo wa Leta Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇ nta ruhare yabigizemo kuko amafranga yasohokerega kuri konti ya buri munyamuryango naho Me Mutungirehe Anastasie asaba ko hakoreshwa itegeko ry’ihariye ry’amakoperetive;
[12]Bucyanyandi Aimable yiburanira yavuzeko mubimureba ▇▇▇ ▇▇▇ VUP yagiyeho ahari ndetse n’inama ivugwa yabereye ku murenge ayizi irangira yemejeko Koperetive Sindagira yitabwaho ndetse mu nshingano yari ashinzwe hiyongeraho gukurikirana iyi koperetive ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.▇▇ kwa kabiri 2012 nibwo Nyirahabimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ iyo modoka atwaye imbuto y’ibigori yagonze moteur abimenyesha perezida wa koperetive nawe ahita aza kumureba amubwira icyo kibazo;
[13]Uhagarariye ubushinjacyaha yasabwe gutanga umwanzuro we,avugako ashingiye ku ngingo ya 325 y’itegeko no 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ryitegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇,asaba ko icyaha cyo kunyereza umutungo gihama ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable,rukabahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu(5);
[14] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’umwunganira,Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’abamwunganira na Bucyanayandi Aimabale basaba ko barenganurwa bakagirwa abere kuko icyaha baregwa ntacyo bakoze.urukiko rwemeza ko urubanza ruzasomwa kuwa 06/10/2016 uwo munsi ugeze,urukiko rutegeka ko habaho iperereza;
[15]kuwa 07/11/2016,urukiko rwakoze iperereza mu murenge wa Mahama habazwa abatangabuhamya bakurikira:
10 umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama yabajijwe niba ashobora kumenya uburyo imikoreshereze y’imodoka yo mu bwoko bwa Fusso plaque no 517W yagenze bavuga ko yari y’abaturage baterwaga inkunga na VUP avugako nka S/E w’umurenge wa Mahama wahaje mu mwaka wa 2015 yasanze bavugako iyo modoka yabayeho bayikuye mu mafaranga ya VUP yahawe abaturage mu rwego rwo kubakura mu bukene kuko muri direct support buri muntu ahabwa ibihumbi birindwi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(7500) kugeza ku muryango urengeje abantu batanu(5)bahabwa ibihumbi makumyabiri na kimwe(21,000)buri kwezi, akomeza avugako abayobozi bagizwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ n’abo bari bafatanyije bafashe icyemezo cyo kwegeranya ayo mafaranga miliyoni icyenda(9,000,000) baguramo iyo modoka yo gufasha abo bakene akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ urwo rwego iyo modoka yaguzwemo ariko iyo modoka ntiyakoze kuko yatangiranye ibibazo byo gupfa buri kanya igahora muri garage nibwo baje gusaba inguzanyo muri coopec Inzira ya miliyoni eshatu(3,000,000)yo kuyikoresha,ubwo haza kuba ubujyanama bwo mu karere ka Kirehe bemezako iyo modoka igurishwa maze bayigurisha miliyoni ebyiri n’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ arindwi(2,700,000)nibwo haje audit maze abaregwa bayikurikiranwaho;
20 Nzarubara ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ na Nyirazimano Perezida wa koperative Sindagira Mahama yasabwe gusobanura impamvu koperative Akabando/sindagira yagize igihombo avugako bagiriwe inama n’abayobozi ba VUP na executif Karambizi ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ umushinga uzabafasha kuko batazahora bafashwa barabyemera,bishyira hamwe abantu 182 babajije uburyo uwo mushinga uzakorwa bababwira ko amafranga azava muyo VUP ibagenera,bamaze kwishyira hamwe nibwo babasabye guhitamo imodoka bashaka,bahitamo Taxi Minibus barayanga, bahitamo Daitsu nayo barayanga aribwo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko afite imodoka yo mu bwoko bwa Fusso itwara inzoga,ubwo barabyemera,hashize iminsi azana imodoka ya Fusso ifite plaque no RAA 517W,ihageze abanyamuryango bajekuyireba basanga amapine arashaje abanyamuryango 182 barayanga bibaza ukuntu iyo modoka yaguzwe miliyoni icyenda(9,000,000) ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ishaje ariko biba nk’agahato,imodoka bemera kuyishyura,amafaranga bayakura muri coopec INZIRA uwo munsi bamugira perezida wiryo shyirahamwe;
• Nanone yabajijwe uruhare Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ mu gihombo cy’iyo modoka
avugako uwo mudamu niwe wakoraga muri VUP umurenge yabatse amafaranga ibihumbi bitanu(5000) kuri buri munyamuryango ayakura kuri coopec Inzira ababwira ko ayo mafaranga bazaza bayacuruza inzoga za Bralirwa bazizane bajye baziharangurira atwara ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda(900,000)nayo ntiyagarutse babuze irengero ryayo;
• Kuri Bucyanayandi Aimabale yavugako yari ashinzwe affaire sociale w’umurenge wa Mahama,avugako imodoka yaje gukodeshwa n’uwitwa ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ i Byumba,iza gupfa babatumaho mu nama ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇,ubuyobozi bubaha Bucyanayandi Aimabale wakurikiranaga imodoka ngo abaherekeze nabo batanga comptable,ubwo VUP ibaguriza miliyoni eshatu(3,000,000)yo kuyikoresha,amafaranga bahayabwa na Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇.Nzarubara ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ urukiko inyandiko yagiye aherwaho amafaranga yo gukoresha imodoka :
• Kuwa 25/08/2012 yahawe 352,000 yo kugura amapine abiri(2);
• Kuwa 03/09/2012 umukozi wa Bucyanayandi witwa Akimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ 300,000 yo gukoresha imodoka;
• Kuwa 05/09/2012 umukozi wa Bucyanayandi witwa Akimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ 200,000 yo gukoresha imodoka;
• Kuwa 13/09/2012 yahawe 118,300 yo gukoresha imodoka;
• Kuwa 15/11/2012 yahawe 200,000 frw;
Abajijwe iherezo ry’iyo modoka yavuze ko yaguzwe mu 2010 ariko bamaze kubona ko imaze igihe kingana n’umwaka umwe(1)n’amezi abiri(2)iparitse bafashijwemo na Patric bahisemo kuyigurisha,igurwa n’uwitwa ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ku gaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ atatu (2,300,000) kuko ntacyo yarimaze,ayo mafaranga yose uko ari 2,300,000 yashyizwe kuri konti ya VUP kuwa 12/05/2015 iherereye muri ▇▇▇▇▇ umurenge yishyuwe na koperative sindagira, bose babayeho nabi kuko nta nkunga ya VUP bakibona;
[16]Akomeza avugako imodoka ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇,Karambizi yishyingiye umukobwa ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ayikodesha amezi abiri ku mafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ arindwi(700,000)ku kwezi ariko ayo mezi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yabahaye ibihumbi ijana na ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(150,000)nawe ayahawe na ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ imodoka
▇▇▇▇▇▇▇,kuwa 12/02/2011 bandikiye Karambizi bamwishyuza asigaye ariko kuva icyo gihe imodoka yarapfuye bayijyana ku murenge ihamara amezi abiri(2)nyumayaho Karambizi yaje kuyiha umushoferi yazanye witwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ inzu ibirahuri byose birameneka
,bajya kumurega ariko nta gisubizo bahawe;
[17]Urukiko rwageze ku biro bya ▇▇▇▇▇ umurenge/ Mahama ruhasanga ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ushinzwe inguzanyo muri umurenge ▇▇▇▇▇,abajijwe niba azi ibijyanye n’amafaranga yaguzwe imodoka ya koperetive Akabando-Sindagira n’andi miliyoni eshatu(3,000,000)bayigurije asubiza ko yahageze bararangije kubaha amafranga y’imodoka naho miliyoni eshatu(3,000,000) koperative Akabando yasabye yarahari kuko koperative yaje gusaba inguzanyo,VUP umurenge ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(umurenge ▇▇▇▇▇ MAHAMA)uburenganzira bwo kuyabaha bayakuye kuri konti ya VUP,abajijwe niba badashobora gutanga ideni ry’amafaranga ya VUP umurenge utabizi asubizako ko uburenganzira bwo kuyatanga babuhabwa n’umurenge nanone abajijwe impamvu umurenge wabemereye gutanga inguzanyo ngo ihabwe koperative Sindagira kandi abayigize badafite ubushobozi bwo kuyishyura asubiza ko ubushobozi bwo kuyishyura butabareba kuko busuzumwa n’umurenge,bo icyo bakora ni transfert,amafaranga agahabwa abayemererwe n’umurenge naho amafaranga miliyoni eshatu(3,000,000)yabikubjwe na perezida ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ mu byiciro cumi na kimwe(11)nkuko bigaragara kuri fishe ku buryo bukurikira:
1.kuwa 31/08/2012 habikujwe amafaranga 1,550,000 frw 2.kuwa 03/09/2012 habikuzwa amafranga 355,000 frw 3.kuwa 05/09/2012 habikuzwa amafaranga 202,000 frw 4.kuwa 06/09/2012 habikuzwa amafaranga 35,000 frw 5.kuwa 13/09/2012 habikuzwa amafaranga 270,300 frw 6.kuwa 25/09/2012 habikuzwa amafranga 375,000 frw 7.kuwa 12/10/2012 habikuzwa amafaranga 30,000 frw 8.kuwa 22/10/2012 habikuzwa amafaranga 50,000 frw
9. kuwa 15/11/2012 habikuzwa amafranga 220,000 frw
10. kuwa 15/04/2013 habikuzwa amafranga 15,000 frw 11.kuwa 25/06/2013 habikuzwa amafaranga 50,000 frw;
Kuwa 29/01/2014 ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇ yabitse miliyoni ebyiri(2,000,000)muri konti ya Sindagira; Kuwa 04/02/2014 Murenzi ▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ 300,000 yose hamwe aba 2,300,000 ;
Kuwa 12/05/2014 nibwo koperative yaje kuri ▇▇▇▇▇ isaba ko aya mafaranga 2,300,000 ajya kuri konti no 650 ya VUP akishyurwa ideni bafashe,ibyo byahise bikorwa,kuri konti ya koperative Sindagira hasigara amafaranga igihumgi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇(1,400);
[18]Kuwa 09/11/2016 habayeho isubukurwa ▇▇’▇▇▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ icyo yongera ku byavuye mu iperereza avugako haribyo atemera ▇▇▇ bavugako begeranyije amafaranga miliyoni icyenda(9,000,000) ariko ntabwo aribyo ahubwo yegeranyijwe n’abanyamuryango,▇▇▇▇ ▇▇’abayobozi babagiriye inama,kubyo Nzarubara Boniface avuga ko yabategetse kugura imodoka ataribyo kuko abanyamuryango bahisemo umushinga ku bushake bwabo,ikindi abanyamuryango 182 atari kubahindurira ibitekerezo badashaka,ikindi ▇▇▇ Nzarubara avugako hari rwiyemezamirimo yishingiye wakoreshaga iyo modoka amwishyura amafaranga ibihumbi 150,000 ataribyo kuko aya mafaranga 150,000 bavuga ari amafaranga yagurije koperative avuye ku mufuko we kuberako imodoka yari yapfuye naho ku kirego bamurega ko yagongesheje imodoka ari accident yabaye chauffeur ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇;
[19]Me Mbonyimpaye ▇▇▇▇▇ wunganira ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avugako kubijyanye n’amafaranga ya VUP yasohotse ajya kuri konti z’abagenerwabikorwa ba VUP ntabwo yari akiri mumaboko y’ubuyobozi ahubwo harebwa inshingano z’ubuyobozi ni izihe arizo zokubagira inama.niba bari bakoze umushinga ni uko bari bahisemo icyo bagomba kuyakoresha,igisigaye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ukureba imikoreshereze yayo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yarashinzwe kubimenya kuko inshingano ze zarangiriye kureba niba ayo mafaranga yarakoze icyo yagombaga gukorra.Asaba ko hasuzumwa inyandiko yo kuwa 09/08/2001 maze uwo yunganira akagirwa umwere ;
[20]Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇ yahawe ijambo avugako kuri C 129,130 bigaragara ko abanyamuryango bagiye bahabwa amafaranga hakurikijwe uko umuryango ungana ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yagiye agera ku ma compte y’abagenerwabikorwa barangije bategura imishinga
y’ibyo bazakoresha ndetse bagiye bakuraho ubwizigame bwabo naho amafranga ibihumbi bitanu(5000)perezida wa sindagira avuga yabatse ntabwo bayamuhaye mu ntoki kuko bayashize muri coopec inzira naho ku nguzanyo basabye ya miliyoni eshatu(3,000,000) barayisabye arabyanga bajya kumurega mu karere ka Kirehe (c 130) nyuma nibwo kuwa 22/0/2012 commission y’akarere yafashe icyemezo ko iyo nguzanyo bayihabwa ahubwo hagafatwa ingamba z’iyo micungire y’iyo modoka ;
[21]Me Ndaruhutse Janvier avugako icyo bavuga ni uko abayobozi icyo bakoze ari ukugira inama abo bagenerwabikorwa ba VUP kandi uwo yunganira akaba ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇,responsabilitè ye yarayubahirije uko bikwiye akaba yumva Mukamugemena ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ;
[22]Me Mutungirehe Anastasie yasabye urukiko gushingira ku ngingo ya 165 CPP,uwo yunganiraakarenganurwa ;
[23] Bucyanayandi Aimable akaba ntacyo yongeyeho ku byavuye mwiperereza kuko atitabye urukiko;
[24]Uhagarriye ubushinjacyaha yahwe ijambo kugirango agire icyo avuga ku bihano asabira abarregwa avugako umwanzuro yatanze mbere washingirwaho;
1.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable barafatanyije kunyereza amafaranga miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000) baregwa.
[25]Urukiko rurasanga kuwa 09/08/2012 ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’abayobozi b’akarere ka Kirehe n’umuyobozi w’umurenge wa Mahama yasuzumye ibibazo biri muri koperative Sindagira yarimo n’abandi bayobozi bakurikira:
1.Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; 2.umugenzuzi w’imari mu karere;
3.ushinzwe umutekano(polisi n’ingabo)mu karere; 4.Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama;
5.umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mahama;
6.abakozi ba VUP;
7.Perezida wa koperetive Sindagira; 8.umubitsi wa koperative Sindagira; 9.rwiyemezamirimo ufite imodoka RAA 517 W;
Komisiyo y’akarere yasabye umukozi wa VUP kubasobanurira imiterere y’ikibazo giherereye muri koperative SIndagira avuga ko nyuma yo kugura imodoka cooperative yagiye ishyiraho abakodesha ariko ugasanga nta musaruro uboneka, komite ikoresha imodoka nayo ikagirana amakimbirane n’abagize ishyirahamwe bitana ba mwana kubihombo bahura nabyo,habajijwe umunyamabangashingwabikorwa w’umurenge wa Mahama asobanura ko ikibazo cy’imodoka nawe akizi kandi nkuko umukozi wa VUP yabivuze imodoka idatanga umusaruro ▇▇▇▇▇ ▇▇ koperative yagiriwe inama yo gushyiraho abakozi bashoboye iranga,asaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha gukemura icyo kibazo.Perezida wa koperative Nzarubara Boniface yabajijwe uko ikibazo giteye avuga baguze imodoka barayikodesha bamwe bakishyura abandi ntibishyure,imodoka igapfa ikabura amafaranga yo kuyikoresha,abajijwe uburyo bwimigurire y’iyo modoka avugako bizigamiye amafaranga amaze kugwira bahitamo umushinga wo kugura imodoka kuko babonaga ishobora kunguka kuberako imyaka ▇▇▇▇ mu gace ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ntayindi modoka ihari,ko umukozi wa VUP yabahaye igitekerezo cyo kugura ingurube bamwe barabyanga kuberako amafranga yarayabo habaho amatora maze abaturage bashyigikira kugura imodoka,abajijwe uwagiye kugura imodoka asobanura ko inshingano zo kurambagiza imodoka zahawe Karambizi ariko akayibagezaho bakirambagiriza,yemezako imodoka yaguzwe miliyoni zirindwi(7,000,000)ayandi miliyoni ebyiri(2,000,000)yayahawe amaze kugura amapine abiri(2)ko bayishyuye abanyamuryango bahari,akomeza avugako babimye inguzanyo kubera ko imodoka yakoreraga mugihombo;Komisiyo yabajije rwiyemezamirimo ufite imodoka yababwiye ko afite imodoka ariko ko umushoferi aribo baza bamwihembera ko azaza abaversa ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ atatu(300,000)ku kwezi;
Komisiyo imaze kumva impande zombi yafashe imyanzuro ikurikira:
✓ bemeje ko inguzanyo abaturage basabye yo kubunganira bayihabwa;
✓ ko ikibazo cy’imicungire yayo yegurirwa umurengeagakurikiranwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza maze imbogamizi zatumaga batabona inguzanyo zikavaho;
✓ akarere kazafashe gukurikirana abambuye coop sindagira’
✓ komisiyo yemejeko rwiyemezamirimo yongera amafaranga y’▇▇▇▇▇▇▇ akava ku bihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(500,000)akagera ku bihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(800,000)▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ we ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇(600,000)akihembera umushoferi,komisiyo irabyemera;
✓ Hemejwe ko ayo masezerano mashya ashyirwaho umukono n’ubuyobozi bw’umurenge;
✓ hemejwe ko amafaranga yose ya coop azajya asohoka bibanje kwemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’ushinzwe imibereho myiza,inama yatangiye mu gitongo isoza imirimo yayo saa cyenda(15h00) z’amanywa,umwanditsi w’inama BAKURE Anastase;
[26]▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umunyamabanganshigwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ wari umukozi mu karere ka Kirehe ashinzwe VUP na Bucyanayandi Aimable wari social w’umurenge wa Mahama baregwa kunyereza umutungo hagati y’umwaka wa 2009 na 2012 ko bashushanyaga abaturage babacyene(abasaza n’abakecuru)bafashwa na VUP mu rwego rwo kubateza imbere babategeka kugura imodoka ya Fuso kugirango ibabere icyambu cyo kunyereza amafaranga yabo agizwe na miliyoni cumi n’ebyiri (12,000,000) ariko nubwo ubushinjacyaha bubarega ko banyereje uyu mutungo wa koperative sindagira bushingiye ku ngingo ya 325 y’itegeko no 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ryitegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ▇▇▇▇▇ iteganyako umuntu wese :
10 Urigisa umutungo,amafaranga,impapuro zivunjwa amafaranga,ibyemezo by’imari
n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇’▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ;
20 Wonona cyangwa urigisa,akoresheje uburiganya,impapuro zifite agaciro k’imari yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ;
ahanishwa igifungo kuva ku ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇(7) kugeza ku myaka icumi(10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye incuro ebyiri(2)kugeza kuri eshanu(5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe;
Ariko urukiko rurasanga iyi ngingo iteganyirijwe umuntu wanyereje ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe cyangwa se impapuro zifite agaciro k’imari yabikijwe ku
bw’umurimo ashinzwe,abaregwa bakaba nta mutungo baribashinzwe w’abandi cyangwa se wa koperative Sindagira ku buryo bashobora kuwuryozwa kubw’imirimo bari bashinzwe maze ngo banyereze umutungo wa koperative Sindagira baregwa uyu munsi;
[27]Urukiko rurasanga nkuko byasobanuwe haruguru mu gace ka [25],koperative Sindagira Mahama yabayeho ndetse ifite n’abanyamuryango bayo 182 bazwi kuburyo idashobora kwitwa koperative ya baringa kuko kuwa 09/08/2012 yasuwe n’abayobozi b’akarere ka Kirehe n’umuyobozi w’umurenge wa Mahama baje gukemura ibibazo bagize yarimo n’abandi bayobozi bagizwe n’muyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,umugenzuzi w’imari mu karere,ushinzwe umutekano(polisi n’ingabo)mu karere,umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama,umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mahama,abakozi ba VUP,Perezida wa koperetive Sindagira,umubitsi wa koperative Sindagira na rwiyemezamirimo ufite imodoka RAA 517 W,iyi komisiyo ikaba itarasuye koperative ya baringa;
[28]Urukiko rurasanga kugeza kuwa 09/08/2012 koperative sindagira Mahama yarifite komite nyobozi kandi ifite ububasha n’ubushobozi bwo kwikorera kuko no kuriyi tariki basabye ubuyobozi guhabwa inguzanyo ya miliyoni eshatu(3,000,000)barayibemerera,kuga rero ko ntabushobozi bari bafite kugeza ▇▇▇ bayoborwa nk’abatariho kwaba ari ukwirengagiza ibikorwa iyi komite batoye yakoze nubwo habayeho guhomba;
[29]Urukiko rurasanga koperative sindagira Mahama ariyo yihitiyemo kugura imodoka ikaza kugira igihombo nk’uko byagaragajwe mu nama yo kuwa 09/08/2012,bityo abaregwa bakaba nta ruharebagize mu gihombo koperative sindagira Mahama yagize;
[30]Urukiko rurasanga ubushinjacyaha bugenekereza ▇▇▇ burega ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umunyamabanganshigwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ umukozi mu karere ka Kirehe ashinzwe VUP na Bucyanayandi Aimable warushinzwe social miliyoni 12,000,000 kuryozwa ibyo batabikijwe butagaragaza uwabibashinze nk’uko ingingo ya
4 y’itegeko no 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ryitegeko Ngenga rishyiraho igitabo
cy’amategeko ▇▇▇▇▇ iteganyako amategeko ▇▇▇▇▇ ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira,agomba gufatwa uko ateye.
Inkiko zibujijwe guca imanza ku buryo bugenekereje(jugement par analogie).Kuba abaregwa bari abayobozi badakwiye kuryozwa amakosa abo bayobora bakoze mugihe nta kigaragaza ko bafatanyije kuyakora;
2.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable baranyereje miliyoni eshatu (3,000,000) z’abatishoboye bafashwa na VUP direct support. [31]urukiko rurasanga amafaranga miliyoni eshatu(3,000,000)aregwa Bucyanayandi Aimable bavugako yayahwe mu rwego rwo gukoresha imodoka ariko ntiyayakoresha ibyo yagomba gukora ariko mubisobnuro urukiko rwahawe n’umukozi ushinzwe inguzanyo muri coopec Inzira yagaragarije urukiko ko ayo mafaranga yahawe komite nyobozi ya koperative sindagira ndetse na Nzarubara ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ wa koperative sindagira Mahama akaba adahakana ayo mafaranga kuko ariwe wayabikuje mu bihe bitandukanye nkuko byasobanuwe haruguru no mu nama ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba yarabwiye abari mu nama ko koperative yahombye kubera kutumvikana kwabanyamuryango.Urukiko rero rurasaga miliyoni eshatu(3,000,000)barega Bucyanyandi Aimable, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ yabazwa abanyamuryango ba koperative Sindagira Mahama kuko aribo bayakoresheje ;
3.Gusuzuma niba Bucyanyandi Aimable, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ baranyereje ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda na cumi(910,0000)z’abatishoboye bafashwa na VUP direct support barega;
[32]Urukiko rurasanga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ icyenda na cumi(910,000)aregwa Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yatanze byagaragaye ko ayo mafaranga yagombaga kuva mu bubiko bw’amafaranga y’abafashwa bikorwa bya VUP direct support kandi akava kuri konti zabo,kuba rero nta bimenyetso byemeza ko abanyamuryango 182 bamuhaye buri wese ibihumbi bitanu(5000)ntaho rero urukiko rwahera ruvugako yabatse aya mafaranga arayanyereza nk’uko inginya ya 165 y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko gushidikanya birengera uregwa n’ingingo ya 3 y’itegeko no 15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kwibyo aburana.
4.Gusuzuma igihano abaregwa bakwiye guhanishwa
[33]Urukiko rurasanga nta gihano ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable bakwiye guhabwa kuko icyaha baregwa cyo kunyereza umutungo wa koperative sindagira Mahama w’abagenerwabikorwa ba VUP direct support kitabahama;
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO
[34] Rwemeje kwakira ikirego cy’ubushinjacyaha rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite;
[35]Rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa koperative sindagira Mahama w’abagenerwabikorwa ba VUP direct support ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Bucyanayandi Aimable;
[36]Rutegetse ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ na Mukamugemana ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ urubanza rukimara gusomwa;