Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RWACIYE KU WA 02/06/2017 URU RUBANZA, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
ABAJURIYE:
- ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇, ubarizwa SOVU, NIBOYE, NIBOYE, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me BUGABO Laurent.
- UMUBYEYI Assoumpta, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇, NIBOYE, NIBOYE, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.
ABAREZWE MU BUJURIRE:
- SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇▇, NYAMIRAMBO, NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me NGENDAHAYO Sylvère.
- ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ubarizwa SOVU, NIBOYE, NIBOYE, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me MUNEZERO Déogratias.
IKIBURANWA:
- Ukutubahiriza gushyirwa mu bikorwa amasezerano yo kuwa 17/05/2015.
Kujurira imikirize y’urubanza RCOM 01192/2016/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, kuwa 22/12/2016.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ukutubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bagiranye; muri urwo rubanza hanagobokeshwamo ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, nawe wemezaga ko ari abarezwe batubahirije inshingano zabo, kukoaribo bahawe umwenda.
[2] Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, rwaburanishije urwo rubanza, rwanzura ruvuga ko ikirego cya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ gifite ishingiro, ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bagomba kumwishyura umwenda yaregeye n’indishyi hamwe n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
[3] ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta ntibishimiye iyo mikirize, bayijuririra uru Rukiko ku mpamvu z’uko Urukiko rubanza rwirengagije ko BIG LINE COMPANY, LTD ari sosiyete ya ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; rukirengagiza rero ko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ugomba kwishyura umwenda waregewe na SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇; bityo hakaba hanakwiye gusuzumwa rero uruhande rugomba urundi indishyi.
[4] Muri ubu bujurire, harasuzumwa hanafatwe icyemezo ku kumenya ▇▇▇▇▇ sosiyete BIG LINE COMPANY, LTD n’ingaruka yabyo muri uru rubanza, hagasuzumwa niba Urukiko rubanza rwemeje ugomba nyawe kwishyura umwenda waregewe, hanasuzumwe ibirebana n’indishyi.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
A) Gusuzuma no kumenya ▇▇▇▇▇ sosiyete BIG LINE COMPANY, LTD n’ingaruka yabyo muri uru rubanza.
[5] ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta basobanura iyi mpamvu y’ubujurire, bavuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyagaragajwe, Big Line Company ari sosiyete ya ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ko kubihindura ikitirirwa BUTEARA ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇ ukurenga k’ukuri kugaragarira buri wese, nk’uko bishimangirwa na Certificate of Domestic company Registration N°103080165 ya Company Big Line Company Ltd.
[6] SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ kuri iyi mpamvu, avuga ko ibijyanye no kugaragaza ▇▇▇▇▇ BIG LINE Company nk'▇▇▇ ▇▇▇▇ muri iyi issue, ntaho bihuriye n'ideni ryishyuzwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta kuko ibyo yitwaza ngo byo kumenya ▇▇▇▇▇ iyi Company, ko ariho ikibazo kiri, sibyo kuko iyi Company nyirayo yayitije ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ bitewe n'uko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yatsindiye isoko, maze ▇▇▇ yatsindiye isoko bakamusaba kubaha izina rya Company izakora iryo soko, maze bitewe n'uko ntayo yari afite aza gutira iyi yitwa BIG LINE ayitira ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, nk'uko yari asanzwe ayimutiza iyo yatsindiraga isoko rimusaba gutanga izina rya Company ye, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ naho byahereye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ku ideni byo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yari yatsindiye ryo kugemurira ibikoresho SENIOR ENGEENERS ▇▇.▇▇▇.
[7] SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko, nk'uko bigaragazwa n'inyandiko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ we ubwe yishyiriyeho umukono, yo kuwa 04/05/2015, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ yayitijwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇'▇▇▇ yari asanzwe ayimutiza, ariko bidashatse kuvuga ko ariwe watse ibikoresho ku ideni kuko nta soko yigeze atsindira. Ibi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ bikaba biragaragazwa n'inyandiko yo kuwa
17/05/2015 ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, yerekana ko ntaho ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko afitiye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ asoza avuga ko asanga ibi ari uburyo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bakoresha bashaka kujijisha Urukiko bavuga ko bishingiye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ atari ▇▇▇ ▇▇▇▇.
[8] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nawe yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, avuga ko ▇▇▇▇▇▇ ▇.▇▇▇▇▇ yatsindiye isoko ryo kugemurira ibikoresho Company y’ubwubatsi yitwa SENIOR ENGINEERS COMPANY Ltd; maze akimara kuritsindira asabwa gutanga Izina rya Company ye mu rwego rwo kugira ngo hagaragare numero de Compte ya Company izajya icishwaho amafaranga mu gihe cyo kwishyura. Akomeza gusobanura ko bitewe n’uko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ nta Company agira, asanzwe aza kumusaba gukoresha izina rya Company ye yitwa BIG LINE COMPANY Ltd, ko yayimutiza kugira ngo abone uko akora iryo soko yari yatsindiye, nk’uko byagenze ubwo yakoraga isoko rya Sportview ▇▇▇ yakoraga Maintenance ya Piscine ebyiri z’iyi Hotel ziherereye REMERA na KICUKIRO.
[9] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko n’ubu nabwo yarayimutije kugira ngo arangize gukora iryo soko yari amaze gutsindira. Bikaba byumvikana ko amafaranga y’imisoro ajyanye n’iryo soko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ uzajya ayishyura kugira ngo bitazagira ingaruka kuri Company ya BIG LINE. Ko ibi byose biragaragazwa n’inyandiko yo kuwa 04/05/2015 ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇- ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ atijwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ Company ye, kugira ngo akore ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yari yatsindiye. Ko ibijyanye no kuvuga ko ▇▇▇▇▇▇ yaba yarishingiye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ikinyoma cyambaye ubusa kuko duhereye ku masezerano ▇▇▇▇▇▇ we ubwe yagiranye na Rwiyemezamirimo NIYONGIRA Ephrem, ariwe ▇▇▇▇▇ SENIOR ENGINEERS COMPANY Ltd wagombaga kugemurirwa ibikoresho by’ubwubatsi, ayo masezerano agaragaza neza ko ▇▇▇▇▇ ugutsindira isoko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇- ▇▇▇▇▇, atari ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, kuko nta hantu na hamwe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ muri ayo masezerano cyangwa ▇▇ ▇▇▇ bigaragazwe ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ yishingiye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇. Bityo rero ibivugwa ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇.▇▇▇▇▇ ko yaba yarishingiye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nta shingiro bifite ahubwo ni ugushaka guhisha ukuri bajijisha urukiko.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[10] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, no ku myiregurire ya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; rushingiye cyane cyane ku bimenyetso ababuranyi bagiye bashingiraho imyiregurire yabo, rusanga nk’uko biteganijwe mu ngingo za 2, 3 na 4 z’Itegeko nº 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, zigena ko “Ikimenyetso cyo mu rubanza ni uburyo bukoreshwa kugira ngo ukuri kw’ibyabaye kugaragare.” (2) “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Umucamanza ashobora nyamara gutegeka umuburanyi wese gutanga gihamya y’ibimenyetso afite.” (3) ▇▇▇▇▇ ▇▇ “Urukiko ruca urubanza rwaregewe hakurikijwe ibimenyetso bihuje na
kamere y’ikiburanwa.” No kuba aba baburanyi basanzwe bakorana imilimo itandukanye y’ubucuruzi;
[11] Rusanga ibyo bimenyetso bigaragaza nta gushidikanya ko hari igihe ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ajya akoresha mu masoko apiganirwa, izina rya BIG LINE COMPANY, isosiyete ya ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; ariko ko bishoboka ko aba bombi bajya bafatanya amasoko bombi, mu izina ry’iyi sosiyete; na none kandi bakaba banakorana ubwo bucuruzi bwabo na sosiyete ya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇. Ikigaragarira Urukiko muri uru rubanza, hejuru y’ibimenyetso rwasuzumye, n’uko uru rubanza (kuva ku rwego rwa mbere) rwakomotse ku masezerano yabaye hagati ya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇, yo ku itariki ya 17/05/2015; bityo rero urubanza RCOM 00215/2016/TGI/NYGE rwatanzwe nk’ikimenyetso, rwabaye hagati ya BIG LINE COMPANY, LTD na SENOIR ENGINEERS COMPANY, LTD, nta ruhare rwagira muri uru rubanza, kuko rwo rwari rushingiye ku yandi masezerano (yo kuwa 19/08/2015) yabaye hagati y’impande zombi, kandi ashingiye ku wundi mubare w’amafaranga (Rwf 25,000,015).
[12] Rusanga rero, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yo kuwa 21/10/2014 yaba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ uru rubanza ruri gusuzumwa mu bujurire. Rusanga kandi, uretse kuba amasezerano aburanwa muri uru rubanza, ▇▇▇ ▇▇▇ kuwa 17/05/2015, ya Rwf 12,500,000, no kuba inyandiko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kuwa 15/04/2015 avuga ko bafatanyije isoko ryo kugemurira sosiyete ya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇; ntibyababujije ariko gukora indi nyandiko nyuma, iyo kuwa 04/05/2015, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ibyo banditse mbere, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ imyiregurire ya ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ na SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇; ▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta badahakana ibyanditsemo.
[13] Rushingiye kuri ibi byose rumaze gusobanura, mu isesengura ry’ibimenyetso rwashyikirijwe, bikanashimangirwa n’uko mu ibaruwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bandikiye SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇, kuwa 29/02/2016, ▇▇▇ batahakanye umwenda bamufitiye, ntibanavugemo ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; rusanga ikibazo cyo kumenya ▇▇▇▇▇ BIG LINE COMPANY, LTD ataricyo cyafasha gukemura ikirego cyashyikirijwe Urukiko, kuko ▇▇▇▇▇ iyi company azwi, kandi ntabihakana. Rusanga kandi na none, nta ngaruka bifite ku nshingano za ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, uko bigaragaye hejuru.
B) Gusuzuma niba uwo Urukiko rubanza rwemeje ugomba kwishyura umwenda ariwe koko wa nyawe.
[14] ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta basobanura muri iyi mpamvu ya kabiri y’ubujurire, ko ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ umwenda
ungana na Rwf 4,716,000 na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇, ariko ko uyu ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ afite umutungo ushobora kuvamo ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇’▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇. Basanga uru Rukiko rwasuzuma impamvu ki atari ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kubanza gushakirwaho ubwishyu, hanyuma ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇’umwishingizi akishyura aruko ubwishyu bubuze. Bakomeza basobanura ko mu nyandiko ifite impamvu kwishyura ideni, umuryango wa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bemeye kwishingira ngo kuzishyura ideni, na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarashyizeho umukono, kuri N.B. y’iyo nyandiko hakaba hagaragajwe ▇▇▇ ubwishyu buzaturuka n’igihe SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, n’uburyo azishyurwamo; ibi bikaba byarirengagijwe n’Urukiko rubanza.
[15] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ kuri iyi mpamvu, avuga ko uyu ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bamufitiye ideni nk’uko bigaragara mu nyandiko ndetse n’amasezerano yo kwemera ideni n’uburyo bazaryishyura yo kuwa 17/05/2015 bagiranye na SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇, akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yaregesheje mu Rukiko rubanza. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nk’uko byavuzwe n’Urukiko rubanza, iyi Company yatijwe ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ubwo yari amaze gutsindira isoko yavuzwe haruguru, atizwa company ya ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ mu rwego rwo kurangiza iryo soko yari yatsindiye; maze biba ngombwa ko bafunguza Konti bahuriyeho ▇▇▇▇ ▇▇ iri ku izina rya BIG LINE Company kugira ngo iyo misoro izabashe gutangwa neza nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yo kuwa 04/05/2015 ndetse n’indi nyandiko itagaragaza itariki yandikiweho ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta basabaga SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ibikoresho ku ideni.
[16] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko kuba ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ BIG LINE COMPANY, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bafitiye ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇. Ko ku bijyanye no kuba umwishingizi yishyura ▇▇▇ ▇▇▇ uwo yishingiye yabuze ubwishyu, ibi nta gaciro byahabwa muri uru rubanza kuko mu masezerano yo kwishyura ideni SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇, ndetse no mu zindi nyandiko bagiye bagirana nta na hamwe hagaragarmo ko yafashe iryo deni yishingiye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇. Ko iby’ubwishingizi barimo kwitwaza bajurira ari uburyo bwo gutinza kurangiza ikibazo bafitanye na SINDAYIHABA ▇▇▇▇▇▇ cyo kumwishyura ideni bamufitiye cyane cyane ko bo ubwabo bamugaragarije uburyo bari bagiye kumwishyura bakagera n’▇▇▇ bamwemerera ikibanza ariko ntibabishyire mu bikorwa, ibi byose bikaba biragaragaza uruhare rwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta ku ideni bemera mu buryo budashidikanywaho ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ asoza avuga ko ikindi kimenyetso afite ari Historique igaragaza uburyo bari baratangiye kwishyura iryo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ bagera hagati bakabihagarika kandi ideni ritarangiye.
[17] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nawe yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, avuga ko nk’uko yabigaragaje mu mpamvu ya mbere y’ubujurire, nta bwishingire na buto bwigeze buba hagati ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ uvuga ko yamwishingiye. Bityo rero ko uyu mwenda uri muri iyi issue ukaba ugomba kwishyurwa na ▇▇▇▇▇▇
▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ kuko niwe watsindiye isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubwubatsi nk’uko byavuze haruguru, maze bigatuma ajya kubifata ku ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇. Ikindi ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ n’uko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ yaratangiye kwishyura uwo mwenda abicishije muri COPEDU Ltd, bikaba bigaragaza ko umwenda awemera, bikaba rero bitumvikana uburyo yaba yarishingiye umuntu nk’uko abivuga, none akaba yaratangiye kwishyura.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[18] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, ndetse no ku myiregurire ya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇; runashingiye ku isesengura rwakoze ku mpamvu ya mbere y’ubujurire, ibimenyetso rwasuzumye n’ingingo z’amategeko rwashingiyeho; rusanga ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta baterekana ikimenyetso na kimwe, uretse kubivuga mu magambo ▇▇▇▇, ▇▇’ubwishingire yaba yarakorewe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇, bityo hashingiwe ku biteganwa mu ngingo ya 9 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igena ko “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.” Hanashingiwe kuri iryo sesengura ryo mu mpamvu ya mbere; rusanga ntabwo ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ yishingiye ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, bityo iyi mpamvu y’ubujurire ikaba nta shingiro ifite.
C) Gusuzuma ishingiro ry’indishyi zaciwe ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇.
[19] ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta basobanura iyi mpamvu y’ubujurire, bavuga ko Urukiko rubanza rwaciye ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇- ▇▇▇▇▇ indishyi za Rwf 2,000,000 zo guha SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇, rumuca kandi izingana na Rwf 500,000 zo guha NIYIBIZI ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ kumushora mu manza, hamwe no gusubiza ingwate y’amagarama angana na Rwf 50,000, ibi ngo rukaba rwarabikoze rwirengagije ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇’umwishingizi yagombaga kwishyura ku rwego rwa kabiri aruko uwo yishingiye, ariwe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇. ▇▇▇▇▇ n’ubwo agomba kwishyura ku rwego rwa ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ y’uwo yishingiye, yagaragaje ko ashaka kwishyura kuko hari amafranga yishyuye kandi yiteguye no gukomeza kwishyura, ariko kwirengagiza ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo hagaragazwe ko uwo yishingiye yagize icyo akora akabura ubwishyu bwose; ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ gucibwa izo ndishyi, ari uguhohoterwa bikabije, kuko kugobokesha uwafashe umwenda kugira ngo awishyure hanyuma ubwishyu ni buramuka bubuze umwishingizi abone kubazwa ibyo kwishyura, atari akwiye kubihanirwa kugeza n’ubwo bamuca indishyi zo guha uwo yishingiye ntiyishyuzwe ngo habure ubwishyu abone kumwishyurira.
[20] SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga indishyi zaciwe ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta hashingiwe ku ngingo ya 137 y'itegeko rigenga amasezerano ndetse n'iya 258 CCL III zifite ishingiro kuko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta batigeze bubahiriza amasezerano uko ari mu rwego rwo kwishyura SINDAYIHEBA Samuel nk'umucuruzi wakagombye kuba ayo mafaranga yarayabyajije andi, nk'uko ariwo murimo we ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bakaba babizi. Kuba rero bayamaranye igihe kirekire kirenga umwaka, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ Urukiko rwarabaciye ziriya ndishyi bifite ishingiro kuri byose. ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yaratsinzwe n'uwamuregaga kuba yarategetswe n'urukiko gusubiza uwamutsinze ingwate y'amagarama turasanga rwose biciye mu kuri nk'uko amategeko abiteganya. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nawe yuririye kuri ubu bujurire, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ gutegeka ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta kumwishyura muri ubu bujurire, indishyi zo gukomeza kumushora mu manza, za Rwf 2,000,000 n’igihembo cya Avoka cya Rwf 500,000.
[21] ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nawe yireguye kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga ko Indishyi zingana na Rwf 500,000 Urukiko rubanza rwategetse ko ahabwa, zari zikwiye kuko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ yatumye yirirwa mu Nkiko bitari ngombwa, ndetse binamusaba gushaka Avocat umwunganira. Ko rero kuba ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yibaza impamvu yatumye ategekwa kwishyura izi ndishyi ni ▇▇▇ ishingiye kuko iyo atanga kwishyura ideni afitiye SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ gutuma aza mu Rukiko ku bw’amakosa ye yo kutishyura ideni. ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ nawe yasabye muri ubu bujurire, ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta bamuha indishyi z’ikurikiranarubanza za Rwf 1,000,000 n’igihembo cya avoka cya Rwf 500,000.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[22] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, ndetse no ku myiregurire ya SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, no kubyo basabye mu kwiregura kwabo; rushingiye kubyo rwabonye mu isesengura ry’impamvu z’ubujurire zibanziriza iyi, ikaba inazishamikiyeho; runashingiye kuba ingingo ya 258 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, igena ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.” Rusanga iyi mpamvu y’ubujurire ya ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta idafite ishingiro, kuko byamaze kugaragazwa ko aribo bagomba kwishyura ideni bafitiye SINDAYIHEBA ▇▇▇▇▇▇, bakaba rero bagomba no kwirengera ibyakoreshejwe n’ababuranyi babo muri ubu bujurire.
ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[23] ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ rw’Ubucuruzi:
- Rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta, kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanze nta shingiro bufite.
- Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe RCOM 01192/2016/TC/NYGE rwaciwe kuwa 22/12/2016, n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, idahindutse.
- Rukijije ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ agomba gufatanya na UMUBYEYI Assoumpta muri ubu bujururire, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ zo kumushora mu manza, za Rwf 200,000 n’igihembo cya avoka cya Rwf 500,000. Bakanafatanya kwishyura ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’ikurikiranarubanza ahwanye na Rwf 100,000 n’igihembo cya avoka, cya Rwf 500,000.
- Rutegetse ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇▇▇ ▇▇ UMUBYEYI Assoumpta gufatanya, ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ubu bujurire Rwf 700,000. Bakanafatanya kwishyura ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ 600,000.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME MU RUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, NONE KU WA 02/06/2017 BIKOZWE N’UMUCAMANZA KIBUKA M. ▇▇▇▇-▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ N’UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA ▇▇▇▇▇-▇▇▇▇▇.
UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA ▇▇▇▇▇-▇▇▇▇▇
Sé
UMUCAMANZA
▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇-▇▇▇
Sé
Copie certifiée conforme à la minute Dont acte, greffier