Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUBAVU RURI KU CYICARO CYARWO,RUBURANISHA,IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO RUKIJIJE URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
H A B U R A N A:
UREGA:NZABARINDA André,mwene SEBUKAYIRE Epaphra na MBABONEYIKI,utuye Umudugudu wa Ngugu,Akagari ka Byahi,Umurenge wa Rubavu,Akarere ka Rubavu,Intara y’Iburengerazuba.
UREGWA:Koperative ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇(KOPIBO) ,mu izina ry’umuyobozi wayo,ifite icyicaro mu Kagari ka Byahi,Umurenge wa Rubavu,Akarere ka Rubavu,Intara y’Iburengerazuba.
IKIREGO:Kutishyura amafaranga 9.073.360 y’ubukode bw’imodoka Fuso RAC 731E KOPIBO yakoresheje mu mirimo yayo kuva kuwa 11/09/2013 kugeza kuwa 30/09/2014.
I.IMITERERE Y’URUBANZA:
1.Tariki ya 26/09/2013 Koperative ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ (KOPIBO) yandikiye NZABARINDA André imumenyesha ko ishaka gukodesha imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAC 731E ngo ijye itwara imyanda iyivanye mu ruganda rwa BRALIRWA no mu ngo z’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi.Byageze tariki ya 24/02/2014 KOPIBO igirana na none na NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ bise amasezerano y’imikoranire (contrat de partenariat) yagombaga kumara amezi atatu(3),ni ukuvuga kugera tariki ya 24/05/2014.Aya masezerano ya partenariat atarageza igihe cyayo cyo kurangira ,tariki ya 24/04/2014 KOPIBO yandikiye NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ imumenyesha ko hari bimwe byahindutse muri ayo masezearano aribyo kuba iyo modoka ye izajya ikorera mu Kagari ka Kivumu gusa ▇▇▇ ▇▇▇▇ mu Murenge wose wa Gisenyi no kuba NZABARINDA André azajya aha KOPIBO amafaranga 15.000 ku munsi igihe imodoka ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇
amafaranga 10.000 nkuko byari bimeze mbere.Amaze kubona iyo baruwa ivuga iby’izo mpinduka tariki ya 29/04/2014 NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ yanditse indi amenyesha KOPIBO ko abyanze ,ko icyakorwa ari ugukurikiza noneho amasezerano ya mbere,ni ukuvuga a yo ku itariki ya 26/09/2013.Aya makimbirane yabo yakomeje kubaho ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ umwanzuro wo kuregera Urukiko.
II.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA:
▇.▇▇ kibazo cyo kumenya niba KOPIBO itarubahirije ibikubiye mu ibaruwa yandikiye NZABARINDA ▇▇▇▇▇ kuwa 26/09/2013 ndetse n’amasezerano bakoranye kuwa 24/02/2014.
▇.▇▇ nama ntegura rubanza Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ avuga ko kuwa 26/09/2013 KOPIBO yakodesheje imodoka ye ngo ijye itwara imyanda yo muri BRALIRWA no mu Murenge wa Gisenyi ariko ko byageze nyuma KOPIBO ikajya imwishyura nabi yitwaje ko Akarere ka Rubavu nako kayishyura nabi.
▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko byageze kuwa 24/02/2014 bagirana indi masezerano y’ubufatanye bise contrat de partenariat y’igerageza yagombaga kurangira kuwa 24/05/2014 ariko bigeze kuwa 24/04/2014 KOPIBO imwandikira ibaruwa imumenyesha ko iyo contrat de partenariat yahindutse,ko azajya aha KOPIBO amafaranga 15.000 ku munsi ▇▇▇ ▇▇▇▇ 10.000 ,ko ndetse imodoka ye izajya akorera mu ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ Kivumu gusa ▇▇▇ ▇▇▇▇ Umurenge wose wa Gisenyi.
▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ bigenze gutyo kuwa 29/04/2014 yandikiye KOPIBO ayibwira ko atishimiye icyo cyemezo cyafashwe ▇▇▇ ▇▇▇▇ ayo masezerano ya partenariat yahagaze hagakomeza gukurikizwa aya mbere yo kuwa 26/09/2013 yagomgamaga gushyirwa mu bikorwa guhera kuwa 11/09/2013.
▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko KOPIBO yakomeje kwishyura nabi NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ,imodoka yaba ikeneye entretien cyangwa réparation bakamuha amafaranga make.
▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ibintu byaje kuba ▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ na police kubera amapine ashaje no kuba nta contrôle technique ifite bayiciye amafaranga nuko KOPIBO kuwa 12/08/2012 imuha gusa amafaranga 105.000 kugira ngo yishyure contravention nawe abaha décharge ko abonye ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko ibyo bimaze gukorwa KOPIBO yagiye kuri police ▇▇▇ iyo modoka yari ifungiye ikuraho ibirango byayo (banderole) ▇▇▇ ▇▇▇▇ kuwa 27/09/2014 KOPIBO yandikiye NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇ iyo modoka imaze kuyihombya mafaranga agera kuri 1.155.000 .
8.Akomeza avuga ko NZABARINDA ▇▇▇▇▇ amaze kubona iyo mikorere atari myiza ,byiyongeyeho ko imodoka ye yari imaze gusimbuzwa indi mu kazi, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ amafaranga yose imugomba ,babyanze ahita aregera Urukiko asaba ko yayishyurwa uko agera kuri 9.073.360.
▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ KOPIBO avuga ko amasezerano yo kuwa 26/09/2013 KOPIBO iyemera ariko ko NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ iminsi 17 yari isigaye kuri RWAKANA Innocent,akomeza avuga ko iyo minsi irangiye KOPIBO yagize ikibazo cy’ubatwarira imyanda mu kwezi kwa 10/2013 maze yumvikana na NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇ uko kwezi nako agukora aragukora birangiye bamuha chèque ingana n’amafaranga 1.273.760,bityo akaba KOPIBO nta mafaranga imugomba.
10.Kuri iyi nyandiko yo kuwa 26/09/2013 Me NGABONZIZA akomeza avuga ko muri iyo nyandiko KOPIBO yasabaga NZABARINDA kubakorera amasezerano agahemeberwa ku kazi yakoze,ibyo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarabikoze kuko yakoze amezi atatu n’igice (3½) aranayahemberwa kuko yahawe miliyoni eshatu(3.651.000),bityo amasezerano yakoranye na KOPIBO akaba yarubahirijwe.
▇▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko contrat de partenariat ivugwa ntaho ihuriye n’ikiregerwa kuko NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ wari kuzana imodoka n’abakozi kandi akajya aha KOPIBO amafaranga 10.000.
▇▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko KOPIBO ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ifite amasezerano na NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇ bongere bakorane andi ya partenariat aya mbere batabanje kuyasesa cyangwa bagire icyo bayavugaho,akomeza anavuga ko atumva n’ukuntu imodoka imwe ya NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu masezerano abiri atandukanye mu gihe kimwe ,akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇ mpamvu amasezerano ya partenariat KOPIBO itayemera.
13.Ku birebana n’amasezerano yakozwe kuwa 24/02/2014 hagati ya KOPIBO na NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ amasezerano y’ubufatanye(contrat de partenariat),Urukiko rurasanga nta gaciro yahabwa kubera ko ,nubwo yariyemeranijweho n’impande zombi ariko atashoboye gushyirwa mu bikorwa ngo arangirire igihe cy’amezi atatu(3) yagombaga kurangiriraho kubera ko byageze nyuma y’emezi abiri (2) KOPIBO iza guhindura ingingo zimwe bari barasezeranye zirimo kugabanye zône yo gukoreramo n’umubare w’amafaranga NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kujya aha KOPIBO ku munsi,ibi bikaba aribyo byabaye intandaro zo gutuma NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko amasezerano yo kuwa 26/09/2013 ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇.Urukiko narwo rukaba rusanga aya masezerano ariyo afite agaciro.
14.Kuba Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ avuga ko KOPIBO ntacyo igomba NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko yayikoreye amezi atatu n’igice (3½) ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarabihembewe ,nta shingiro byahabwa kubera ko bigaragara ko yakomeje gukora ndetse bakagira n’amafaranga bamuha nkuko bigaragazwa na za chèques zitandukanye bagiye bamuha ndetse n’amafaranga bamuhaye mu ntoki akabakorera décharge,ibyo kandi bikaba byarakorwaga hagendewe ku masezerano bari baragiranye kuwa 26/09/2013 kuko ayo kuwa 24/02/2014 yari amaze guhindurwa n’ibaruwa yo kuwa 24/04/2014 yamenyeshaga NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇ akorera
gusa mu ▇▇▇▇▇▇ ▇▇ Kivumu kandi akajya aha KOPIBO amafaranga 15.000,ibi NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarabyanze hagakurikizwa amasezerano yo kuwa 26/09/2014 nkuko byavuzwe.
15.Ikindi kigaragaza ko imodoka ya NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ gukorera KOPIBO ni uko tariki ya 11/08/2014 yaje gufatwa na police kubera amakosa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ nyuma KOPIBO ikayisanga ▇▇▇ iri kuri police igakuraho banderole zayo ikajya kuzishyira ku yindi modoka.Nta kuntu rero ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ itabakorera ngo bajye kuyaka ibyo byapa banayisimbuze indi mu kazi.
16.Hashingiwe ku bimaze kuvugwa Urukiko rurasanga KOPIBO itarigeze yubahiriza ibyo yari yarasezeranye na NZABARINDA André byo kumukodesha imodoka yo gutwara imyanda ivuye muri BRALIRWA no mu ngo z’abatutage mu Murenge wa Gisenyi.Kuba KOPIBO itabikoze rero yanyuranije n’ibiteganywa n’amategeko cyane cyane ingingo ya 64 y’itegeko nº45/2011 ryo ,kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye,ko ashobora guseswa ▇▇▇ ▇▇▇ babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n’amategeko ,ko agomba kubahirizwa nta buriganya.
B.Ku birebana no kumenya niba hari ndishyi zatangwa muri uru mu rubanza :
▇▇.▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ko KOPIBO yasubiza NZABARINDA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ cya Avoka kingana n’amafaranga 1.000.000,ikamuha n’indishyi y’akababaro na mbonezamusaruro bingana na miliyoni eshatu(3.000.000).
18.Kuri izi ndishyi zisabwa Urukiko rurasanga kuba bimaze kugaragara ko KOPIBO Itigeze yubahiriza amasezerano yari yaragiranye na NZABARINDA André ,ikaba hari amafaranga yamwimye arebana nuko yayikodesheje imodoka yo gutwara imynda,birumvikana ko indishyi zisabwa na NZABARINDA André zifite ishingiro cyane ko zinashingiye no ku ngingo ya 81 y’itegeko nº45/2011 ryo ,kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga
ko kwica amasezerano yose bitanga uburenganzira ku ndishyi z’akababaro zishingiye ku nshingano zo kudakora igisabwa zitararangira.Iyi ngingo ikaba inashimangirwa n’iya 258 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeye ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano ivuga ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeke nyir’ugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’ indishyi n’ay’igihembo cya Avoka asabwa ni menshi akaba agomba kugenwa n’Urukiko mu bwitonzi no mu bushishozi bwarwo.
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO:
19.RWEMEYE kwakira ikirego cya NZABARINDA André kandi gifite ishingiro.
20.RWEMEJE ko Koperative ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ (KOPIBO) itubahirije amasezerano yagiranye na NZABARINDA ▇▇▇▇▇.
21.RUTEGETSE KOPIBO kwishyura NZABARINDA André amafaranga miliyoni icyenda n’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bitatu n’amafaranga ▇▇▇▇▇▇ atatu na mirongo itandatu ( 9.073.360 y’ubukode bw’imodoka ye.
22.RUTEGETSE kandi KOPIBO guha NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ y’akababaro ingana n’amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (200.000) n’igihembo cya Avoka kingana n’amafaranga ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ (500.000).
23.RUTEGETSE KOPIBO na none gusubiza NZABARINDA ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ibihumbi mirongo itanu (50.000) yatanze arega.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME RWA BENSHI NONE KUWA 23/02/2015 INTEKO IGIZWE NA :
NB :Uru rubanza ntirwasomwe kuwa 19/02/2015 kubera ko umushimga warwo utari wakarangiye.
▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇: UMWANDITSI:
▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇/ MUYOVU ▇▇▇▇▇ ▇▇/