Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE RURI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI RUKIJIJE NONE KUWA 30/10/2014 URUBANZA RCom 0741/14/TC/Nyge KU RWEGO RWA MBERE MUBURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
UREGA: KIGALI INSTITUTE OF MANAGEMENT (KIM), mu izina ry’umuyobozi wayo, ikorera mu Mujyi wa Kigali, akarere ka KIcukiro, umurenge wa Nyarugunga, PO Box: 2895, iburanirwa na Me ▇▇▇▇- ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
UREGWA : BABIL GROUP Limited, ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Address: KN ▇▇, ▇▇: ▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇▇▇ wa Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, PO Box: 343 Kigali, Tel: ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇
IKIREGERWA:
- ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ y’▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yabaye kuwa 30/01/2014 hagati ya KIGALI INSTITUTE OF MANAGEMENT (▇▇▇), na BABIL GROUP Ltd;
- Gutegeka BABIL GROUP Ltd kugarura avance yahawe;
- Gutegeka BABIL GROUP Ltd kuriha indishyi zinyuranye;
- Gutegeka ko habaho irangizarubanza ry’agateganyo.
UWAGOBOTSE K’UBUSHAKE: BELECOM Ltd: mu izina ry’umuyobozi way, PO BOX 379 Kigali, iburanirwa na Me Munyeshema S. ▇▇▇▇▇▇▇▇
▇ . IMITERERE Y’URUBANZA:
[1] Ku itariki ya 30/01/2014, KIGALI INSTITUTE OF MANAGEMENT (▇▇▇) yagiranye na BABIL GROUP Ltd amasezerano y’ubwubatsi yagombaga kumara igihe cy’amezi umunanini ariko ayo masezerano aza kutubahirizwa uruhande rumwe rukavuga ko byatewe n’urundi. ▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ikirego cyandikwa kuwa 17/07/2014 isaba ko ayo masezerano bagiranye aseswa, igasubizwa n’amafaranga yatanze arenga ku kazi kakozwe isaba n’indishyi, BABIL GROUP Ldt nayo yemera ko ayo masezerano aseswa ku makosa ya ▇▇▇ ▇▇▇▇ isaba guhabwa amafaranga y’imirimo yakozwe itahembewe kandi igasubizwa ibikoresho bitakoreshejwe n’imashini zihari.
Bisabwe n’ababuranyi Urukiko rwashyizeho umuhanga wo gukora raporo igaragaza agaciro k’ibyakozwe na BABIL GROUP Ltd kuko impande zombi zitakumvikanagaho. BELECOM Ltd yagobotse ku bushake isaba gusubizwa ibikoresho byayo bitarakoreshwa itishyuwe, uburanira ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ kutakira ikirego cyayo kuko itayizi maze hafatwa icyemezo cyo kuzasuzumira hamwe inzitizi n’urubanza mu mizi kugirango urubanza rwihute. Urubanza rwapfundikiwe ku itariki ya 02/10/2014.
[2] Muri uru rubanza, ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ :
- Niba BELECOM Ltd ikwiye kwemererwa kugoboka muri uru rubanza ;
- Uwakoze amakosa yatumye amasezerano atubahirizwa ;
- ▇▇▇▇ ▇▇▇ yaratanze amafaranga ▇▇▇▇▇ imirimo yakozwe ku buryo hari ayo ikwiye gusubizwa, cyangwa niba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Group Ltd yakoze imirimo iruta amafaranga yahawe ku buryo ariyo ikwiye guhabwa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ igasubizwa n’ibintu byahasigaye;
- Niba BELECOM Ltd ikwiye gusubizwa ibikoresho itishyuwe bitarakoreshwa ;
- Inyungu n’indishyi byaregewe ;
- Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka asabwa ;
- Irangizarubanza ry’agateganyo ryasabwe.
II. ISESENGURA RY’ INGINGO ZIGIZE URUBANZA
1. Kubijyanye no kumenya niba BELECOM Ltd ikwiye kwemererwa kugoboka muri uru rubanza
[3] Me Munyeshema ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ avuga ko BELECOM Ltd aburanira yagobotse ku bushake muri uru rubanza kubera ko hari ibikoresho byayo yagurishije BABIL GROUP Ltd ntibyishyurwe ▇▇▇▇ ▇▇▇ yubakiraga ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ariko Me Rudakemwa avuga ko idakwiye kwemererwa kogoboka hashingiwe ku ngingo ya 119 y’Itegeko N0 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi (CPCCSA), kuko ▇▇▇ yareze BABIL GROUP Ltd ikaba ariyo izi gusa naho ibyo
BABIL GROUP Ltd yakoranye na BELECOM Ltd bikaba bitareba ▇▇▇, naho Me Bigaraba avuga ko ikwiye kwemererwa kugoboka kuko ishaka ibintu byayo itishyuwe.
[4] Urukiko rusanga BELECOM Ltd ikwiye kwemererwa kugoboka muri uru rubanza hashingiwe ku ngingo ya 114 CPCCSA igaragaza ko kugira ngo ikirego cyo kugoboka ku bushake cyakirwe, ugoboka agomba kugaragaza inyungu yemewe n’amategeko, itaziguye kandi ye bwite yaba ishingiye ku mutungo we cyangwa ku mutimanama, kandi BELECOM Ltd ikaba igaragaza ko hari ibintu byayo bigibwaho impaka muri uru rubanza ishaka guhabwa.
2. Kubijyanye no kumenya uwakoze amakosa yatumye amasezerano atubahirizwa.
[5] Rutaremara ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ muvugizi wa ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na Me Rudakemwa ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇, yasabye urukiko gusesa amasezerano y’ubwubatsi yo kuwa 30/01/2014 ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ na BABIL GROUP Ltd ku makosa ya BABIL GROUP Ltd kuko yananiwe kubahiriza inshingano zayo zikubiye mu masezerano bagiranye ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ yo yarakoze ibyo yasabwaga byose. Me Bigaraba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ BABIL GROUP Ltd yemera ko amasezerano aseswa ariko ku makosa ya ▇▇▇ kuko itagiye yishyura za “facture” yagiye igezwaho nyuma y’uko ACCASS BANK Ltd yanze gushyira mu bikorwa “garantie bancaire” yari yatanzwe ngo izajye ivamo ubwishyu bakumvikana ko ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇.
[6] Urukiko rushingiye ku masezerano impande zombi zagiranye mu ngingo ya XXXVIII ifite umutwe wiswe “payment plan”, nk’uko yavuguruwe na “addendum” yakozwe nyuma igaragaza BABIL GROUP Ltd izahabwa “avance” ya 200,000USD, ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ akazishyurwa mu byiciro bibiri, 50% buri cyiciro, hakoreshewe ingwate yo muri banki, rusanga BABIL GROUP Ltd itari yemerewe kujya yishyuza buri “facture” nk’uko yabikoze kuko amasezerano atagaragaza ko ▇▇▇ ▇▇▇▇ kujya yishyura izo “factures” kuri ubwo buryo, rusanga kandi iyo babyumvikana nyuma bamaze kubona ko gukoresha “garantie bancaire” byanze, nabwo bari guhindura iyo ngingo bakagaragaza uburyo bayihinduye nk’uko bari babikoze mbere bashyiraho “addendum”.
[7] Urukiko rusanga kuba “garantie bancaire” yari yatanzwe ngo ijye ivamo ibwishyu yarasubijwe ▇▇▇ atari amakosa yayo kandi ntihagaragajwe n’amakosa yakozwe na BABIL GROUP Ltd yatumye idashyirwa mu bikorwa nk’uko impande zombi zari zabyumvikanye mu masezerano, urukiko rukaba rusanga ari impamvu yavutse nyuma y’ikorwa ry’amasezerano yatumye adashyirwa mu bikorwa kandi impande zombi zikaba nta ruhare rwagararagrijwe
urukiko zabigizemo kandi ukwibeshya kw’impande zombi ku byerekeranye n’icyo ayo masezerano yagombye kuba ashingiyeho cy’ingenzi mu gihe yakorwaga, bituma ateshwa agaciro hashingiwe ku ngingo ya 46 y’Itegeko n0 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano.
3. Kubijyanye no kumenya ▇▇▇▇ ▇▇▇ yaratanze amafaranga ▇▇▇▇▇ imirimo yakozwe ku buryo hari ayo ikwiye gusubizwa, cyangwa niba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Group Ltd yakoze imirimo iruta amafaranga yahawe ku buryo ariyo ikwiye guhabwa andi mafaranga igasubizwa n’ibintu byahasigaye;
[8] Urega avuga ko mu masezerano impande zombi zagiranye zari zumvikanye ko ikiguzi cy’imirimo ▇▇▇▇ ▇▇▇ 2,285,782USD, ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ GROUP Ltd 145,930,400Rwf nka “avance” ngo BABIL GROUP Ltd yo ikora imirimo ihwanye na 33,463,825Rwf, maze ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ 115,466,575Frw, ariko hamaze kugaragazwa raporo yakozwe n’umuhanga washyizweho n’urukiko Ir ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ababuranira ▇▇▇ bavuga ko ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ imirimo yakozwe igahabwa gaciro ka 36,855,994Frw.
[9] Me Bigaraba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ na Me ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ baburanira BABIL GROUP Ltd bavuga ko hari 200,000$ yishyuwe ari ukwayo kuko ajyanye no gukora “plan” na “devis” y’imirimo y’ubwubatsi hashingiwe ku ngingo ya III ya “addendum to the contract for the construction ▇▇▇ school building”, ngo bikaba byarakozwe ku buryo atagomba kubarirwa mu mafaranga yo kwubaka, basaba ▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ GROUP Ltd andi mafaranga itishyuye ahwanye na 182,049,54$ kandi yarashyikirijwe za “factures” ntizishyure. Ababuranira BABIL GROUP Ltd bavuga ko roporo yakozwe na Ir ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ gushingirwaho kuko itagaragaza amafaranga yagiye ku kwiga umushinga, ntinagaragaze agaciro k’ibikoresho byasigaye ahubwo akavuga ibyo bikoresho n’agaciro k’imirimo yakozwe igaragara gusa, maze basaba urukiko gushingira kuri raporo batanze yakozwe Eng. Munyendamutsa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ byose, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ GROUP Ltd igahabwa amamashini yayo ndetse n’ibindi bikoresho byasigaye ▇▇▇ yubakiraga ▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ avuga ko itabisubizwa itararangiza kwishyura amafaranga y’ikirenga yakiriye.
[10] Urukiko rusanga ▇▇▇ ababuranira BABIL GROUP Ltd bavuga ko 200,000USD yari ayo gukora “plan” na “devis” y’imirimo y’ubwubatsi bidakwiye guhabwa agaciro, ahubwo ingingo ya II ya “addendum to the contract for the construction ▇▇▇ school building” igaragaza ko
200.000,00 USD yari gutangwa ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, hanyuma ingingo yayo ya III, ikagaragaza igihe iyo “avance” ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ yatanzwe ku mirimo y’ubwubatsi muri rusange.
[11] Urukiko rusanga raporo yakozwe na Eng. Munyendamutsa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu gihe hari ibintu ivuga ko yabonye kuri “chantier” kandi ntabihari, hakaba hatangwa urugero rw’▇▇▇ ivuga ko hari “Reinforcement Steel Φ 10” nyamara BELECOM Ltd bavuga ko ariyo yabizanye ikavuga ko ntabyo yazanye, bityo rero hakaba hashingirwa kuri raporo yakozwe na Ir ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ nk’uko bisabwa n’urega mu miburanire ye.
[12] Urukiko rusanga kuba BABIL GROUP Ltd yarahawe 145,930,400Rwf igakora imirimo ijyanye n’ubwubatsi ihwanye na 36,855,994Frw yagaragajwe na Ir ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, igomba gusubiza ▇▇▇ 109,074,406Frw bigakorwa hashingiwe ku ngingo ya 154 na 155(10) y’Itegeko n0 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano kuko BABIL GROUP Ltd amafaranga yakiriye arusha agaciro ibyo yokoze.
[13] Kubijyanye n’imashini n’ibindi bikoresho BABIL GROUP Ltd ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, urukiko rusanga idakwiye kubisubizwa itaramara gusubiza ▇▇▇ 109,074,406Frw, ibi bikaba bshingiye ku ngingo ya 84 y’Itegeko N0 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano igaragaza ko uruhande rumwe rudashobora gusaba urundi ruhande kurangiza inshingano zarwo rutabanje gukora ibyo rwasabwaga by’ingenzi mu gihe hari inshingano magirirane.
4. Kubijyanye no kumenya niba BELECOM Ltd ikwiye gusubizwa ibikoresho isaba bitarakoreshwa.
[14] Me Munyeshema ▇. ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ BELECOM Ltd yagobotse mu rubanza avuga ko hari ibikoresho yari yaragurishije BABIL GROUP Ltd ngo bijye bikoreshwa ku nyubako ya ▇▇▇ ▇▇▇ ariko ibyinshi muri byo bikaba bitarakoreshejwe kandi bikaba bitarishyuwe na BABIL GROUP Ltd asaba ko isubizwa fer à beton za 12 zingana na 2086 na fil de fer zingana na rouleaux 36 ziri kuri chantier ya ▇▇▇, na Me Bigaraba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ BABIL GROUP Ltd avuga ko BELECOM Ltd ikwiye gusubizwa ibyo bikoresho kuko itigeze ibyishyurwa, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ avuga ko ibyo BELECOM Ltd ivuga bidakwiye guhabwa agaciro kuko ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.
[15] Urukiko rusanga kuba imapnde zombi zagiranye amasezerano ibyo bikoresho bitangwa arizo BELECOM Ltd yagurishije na BABIL GROUP Ltd yaguraga, zemera ko BELCOM Ltd isubizwa ibikoresho byayo ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ubwishyu ikwiye kubisubizwa, ▇▇▇▇ ▇▇▇ ivuga ko itazi BELECOM Ltd ntibyatuma ihomba ibintu byayo cyane cyane ko n’ingingo ya 331 y’Itegeko ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano (CCLIII) iteganya ko amasezerano y’igurisha ashobora guseswa iyo umuguzi atishyuye ikiguzi, bityo rero BELECOM Ltd ikaba igomba gusubirana ibicuruzwa byayo bitarakoreshwa bigizwe na “fer à beton” za 12 zingana na 2086 na fil de fer zingana na rouleaux 36 ziri kuri chantier ya ▇▇▇, ▇▇▇▇▇ n’umuhanga washyizweho n’urukiko ariwe Ir ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇, akaba yarasanze bihari.
5. Kubijyanye n’inyungu ndetse n’indishyi byaregewe
[16] Uburanira ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ gutegeka BABIL GROUP Ltd ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ kwishyura inyungu za 18% ku mwaka za 145,930,400Rwf kugeza igihe urubanza ruzaciribwa, ikirego kikaba cyaratanzwe zimaze kuba 8,755,824Rwf, anasaba n’indishyi zihwanye na 50,000,000Frw kubera igihombo yatewe no kuba inyubako itarabonetse. Ababuranira BABIL GROUP Ltd bo bavuga ko ibisabwa na KIM nta shingiro bifite, ngo ahubwo yo yanze kwishyura “facture” yagejejweho niyo ikwiye kwishyura inyungu za 20% zagenwe mu masezerano impande zombi zagiranye, maze basaba ko BABIL GROUP Ltd ihabwa 182.049,54 + 184.590= 366.639,54 X 20% = 73.327.908 USD, hakiyongeraho 184.590USD y’inyungu ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇.
[17] Urukiko rusanga kuba amasezerano yarasheshwe kubera impamvu impande zombi zitamenye mu ikorwa ryayo, nta ruhande rukwiye gutanga indishyi zijyanye no kwica amasezerano, cyangwa inyungu zari zitegerejwe kuko ingingo ya 141 al.1 y’Itegeko rigenga amasezerano ryavuzwe iteganya ko nta ndishyi zishobora gutangwa biturutse ku gihombo uwishe amasezerano atashoboraga guteganya mu gihe ayo masezerano yakorwaga, ko kizaba inkurikizi zo kutayubahiriza.
6. Kubijyanye n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka asabwa
[18] Umwanzuro utanga ikirego usaba urukiko gutegeka BABIL GROUP Ltd kwishyura 5.000.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka, ababuranira uregwa bakavuga ko nta shingiro bifite ko ahubwo ▇▇▇ ▇▇▇ ikwiye kumwishyura 10.000USD y’igihembo cy’avoka na 5.000USD y’ikurikirana rubanza, naho uburanira BELECOM Ltd asaba ▇▇ ▇▇▇ iyiha
500.000Frw y’ikurikirana rubanza, 2.000.000Frw y’igihembo cy’avoka na 50.000Frw y’igarama kuko itarekuye ibikoresho byayo.
[19] Urukiko rusanga BABIL GROUP Ltd idashaka gusubiza amafaranga y’ikirenga yahawe kukazi yakoze ikagomba kuregwa niyo ikwiye ▇▇▇▇ ▇▇▇ amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII, ariko ayasabwe ni ikirenga ahubwo ikwiye guhabwa 600.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka atanzwe mu bushishozi bw’urukiko, naho BELECOM Ltd yagobotse ku bushake muri uru rubanza, amafaranga ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ntikwiye kuyahabwa kuko nta masezerano bagiranye ngo iyarengeho, ikaba yari ifitanye ikibazo na BABIL GROUP Ltd, akaba ariyo mpamvu BELECOM Ltd ikwiye guhabwa ibintu byayo gusa.
7. Kubijyanye n’irangiza rubanza ry’agateganyo ryasabwe
[20] Umwanzuro utanga ikirego usaba urukiko gutegeka irangizarubanza ry’agateganyo hagendewe ku ngingo ya 213 CPCCSA, ababuranira uregwa bavuga ko nta shingiro bifite, naho uburanira BELECOM Ltd nawe asaba ko habaho irangiza rubanza ry’agateganyo kubirebana n’isubizwa ry’ibikoresho bye.
[21] Urukiko rusanga irangizarubanza ▇▇’▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ risabwa na KIM rikwiye kwemerwa kubirebana n’iseswa ry’amasezerano gusa kuko impande zombi zibyemera, bigakorwa hashingiwe ku ngingo ya 213 CPCCSA kugirango ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ajyanye n’ inyubako ishaka kubakisha. Kubjyanye n’irangizarubanza ry’gateganyo risabwa n’uburanira BELECOM Ltd, urukiko rusanga nayo ikwiye kuryemererwa kuko BABIL GROUP Ltd yahawe ibyo bikoresho ibyemera.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[22] Rwemeye kwakira ikirego cya ▇▇▇ irega BABIL BROUP Ltd kuko cyatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko;
[23] Rwemeye kwakira ukugoboka mu rubanza ku bushake kwakozwe na BELECOM Ltd kuko byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko;
[24] Rwemeje ko amasezerano yakozwe kuwa 30/01/2014 hagati ya ▇▇▇ na BABIL GROUP Ltd asheshwe kuko impande zombi zibyifuza kandi hakabaho irangizarubanza ry’agateganyo, iryo seswa rikaba ryaratewe no kwibeshya kw’impande zombi ku byerekeranye n’icyo ayo masezerano yagombye kuba ashingiyeho cy’ingenzi mu gihe yakorwaga ku byerekeranye
n’uburyo bwo kwishyura BABIL GROUP Ltd hakoreshejwe “Bank guarantee” butashobotse kandi impande zombi ntizumvikana ubundi buryo BABIL GROUP Ltd yakwishyurwamo;
[25] Rwemeje ko BABIL GROUP Ltd igomba gusubiza ▇▇▇ amafaranga yakiriye arenga ku mirimo yakoreye ▇▇▇ ahwanye na miriyoni ijana n’icyenda, ibihumbi mirongo irindwi na bine, n’amafaranga ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ n’atandatu (109,074,406Frw), hakiyongeraho ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ atandatu (600.000Frw) y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka, n’ibihumbi mirongo icyenda n’icyenda (99.000Frw) yahawe umuhanga wakoze raporo y’ibyakozwe na BABIL GROUP Ltd;
[26] Rwemeje ▇▇ ▇▇▇ igomba kureka BELECOM Ltd igatwara ibikoresho byayo BABIL GROUP Ltd yasize kuri “chantier” kuko nayo ibyemera, ibyo bikoresho bikaba bigizwe na“fer à beton” za 12 zingana na 2086 na fil de fer zingana na rouleaux 36, kandi hakabaho irangizarubanza ry’agateganyo;
[27] Rutegetse BABIL GROUP Ltd gusubiza ▇▇▇ amafaranga yakiriye arenga ku mirimo yakoreye ▇▇▇ ahwanye na miriyoni ijana n’icyenda, ibihumbi mirongo irindwi na bine, n’amafaranga ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ n’atandatu (109,074,406Frw), hakiyongeraho ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ atandatu (600.000Frw) y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka, n’ibihumbi mirongo icyenda n’icyenda (99.000Frw) yahawe umuhanga wakoze raporo y’ibyakozwe na BABIL GROUP Ltd;
[28] Rutegetse ▇▇ ▇▇▇ ireka BELECOM Ltd igatwara ibikoresho byayo BABIL GROUP Ltd yasize kuri “chantier” bigizwe na“fer à beton” za 12 zingana na 2086 na fil de fer zingana na rouleaux 36, kandi hakabaho irangizarubanza ry’agateganyo kuri byo;
[29] Rutegetse BABIL GROUP Ltd gusubiza ▇▇▇ 50.000Frw y’igarama yatanze;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE NONE KUWA 30/10/2014 RUGIZWE NA HABARUREMA Pascal
(umucamanza) AFASHIJWE NA ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ (umwanditsi)
INTEKO:
UMUCAMANZA UMWANDITSI
HABARUREMA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇
Se/ Se/