Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RULI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA URUBANZA RC 0766/10/TGI/NYGE MU RWEGO RWA MBERE RWACIYE URU RUBANZA MU BURYO BUKURIIKIRA;
HABURANA
UREGA:GATERA Vénant mwene Nyiringabo na Kamatamu utuye umudugudu wa Marembo, akagari ka Rwimbogo, umurenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali;
UREGWA: KANYANA ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Kanyamahanga na Nyiragwiza utuye umudugudu wa Kabeza, akagari ka Nyakabanda, umurenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali,BP 2697, tel ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇, huissier professionnel ;
ABAGOBOKA: -NTAWIZERA ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ Bicahaga ▇▇▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ utuye umudugudu w’Inshuti, akagari ka Rukatsa, umurenge wa Kagarama, akarere ka ▇▇▇▇▇▇▇▇, umujyi wa Kigali;
-Banki y’abaturage, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇;
IKIREGERWA; Gusaba ko cyamunara yo kuwa 20/12/2010 y’inzu iri mu kibanza gifite No 10868 iri I Kanombe, umurenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali ya Gatera Vénant yateshwa agaciro, indishyi z’akababaro zingana na 3.000.000frw, hamwe n’igihembo cya avocet cya 1.500.000
1. IMITERERE Y’URUBANZA
Uru rubanza rwatangiriye muri uru rukiko Gatera Vénant aregera gutesha agaciro cyamunara nkuko bivuzwe haruguru, urubanza ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ kuwa 10/5/2011
Mbere y’uko urubanza rutangira Me Sebineza yabanje kubyutsa inzitizi ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ Vénant atagombaga kurega Kanyana Bibiane
wenyine ahubwo ngo yagombaga na BPR kuko aribo bagiranye amasezerano naho Bakashyaka uburanira Gatera Vénant akavuga ko iyo nzitizi nta shingiro ifite kuko ari Kanyana wagombaga kuregwa nkuko byemejwe ko Kanyana yarezwe nk’umuhesha w’inkiko. Me Sebineza yakomeje yibaza niba ubwo bugure nibukurwaho amafaranga yahawe B.P yayasubizwa. Urukiko rwafashe icyemezo cy’uko icyo kibazo kizasuzumirwa hamwe n’urubanza mu mizi
Me Bakashyaka yatanze ikirego cye avuga ko igurishwa ritakurikije amategeko kuko ngo nta cyemezo cy’umucamanza, ko cyamurana yagombaga kuba ku tariki yari yemejwe ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇, ahubwo ngo ikaza kuba kuwa 20/12/2010 nta cyemezo cy’umucamanza kirimo. Yavuze ko Gatera Vénant yari yagaragaraje ko amafaranga atangwa ari make agasaba ko cyamunara yahindurwa (ingingo ya 34 CPSSCA). Akemeza yuko Kanyana nta bubasha yari afite bwo guteza iyo nzu kuko iyo nzu ari cadastre ifite n’ibyangombwa byose. Akavuga ko Gatera yari yasabye Kanyana ko yateza indi mitungo cyamunara yari yafashweho ingwate(ingingo za 306 na 307 CPSSCA);
Me Bigaragaba uburanira Kanyana Bibiane yavuze yuko hagaragazwa certificate d’enregistrement y’iyo nzu yerekana ko ari cadastre, agasaba yuko hakwerekanwa original y’iyo certificate. Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza kugirango hagaragare iyo certificat d’enregistrement ya originale;
Ku munsi urubanza rwimuriweho kuwa 25/5/2011, Bakashyaka yavuze yuko nta certificat d’enregistrement babona kuko ngo inzu igwatirijwe, icyo bafite ari fiche cadastrale. Yavuze ▇▇▇▇▇ ▇▇ atariyo ngingo yonyine bashingiyeho,ko hagombaga gufatwa icyemezo cy’umucamanza nkuko byari byavuzwe mbere, ko cyamunara cyabaye kuwa 6/12/2010 nta ordonnance ya perezida itanzwe akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ mpamvu basaba ko yavanwaho. Yavuze yuko kandi ingingo ya 303 ivuga ko cyamunara yimurwa mu bihe bibiri( iyo yeretswe icyemezo kiyihagarika, n’iyo uteza cyamunara abyibwirije nta bapiganwa byibura batanu bitabiriye icyamunara, ko hashingiwe ku ngingo ya 304 CPSSCA cyamunara ▇▇▇▇ ▇▇▇▇ kuwa 15/11/2010 ikimurwa bwa mbere bisabwe na Gatera, ubwa 2 bigasabwa na huissier hakaba haragombaga gutangwa indi ordonnance, na Me Ndutiye akaba nawe ▇▇▇ ▇▇▇ abibona
Me Ndutiye yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 306 CPSSCA Gatera atagombaga gufatirirwa inzu kuko ▇▇▇ ▇▇▇▇ indi mitungo yagombaga gutezwa, ko kuri Gatera hafatiriwe imitungo 3 nkuko yayisobanuye kandi yarasabye ko bahera ku masambu atakwishyura ideni bakabona guteza inzu, agasaba ko ibyo byaherwaho icyo cyamunara yaseswa,ibyo bikaba byarashimangiwe na Me Bakashyaka
Me ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ kuva nta certificate d’enregistrement bafite iyo nzu ifatwa nkaho ari immeuble non enregistré, ko ngingo ya
42 CCL II ivuga ibiranga certificate d’enregistrement y’amazu, Sebineza na Bigaragaba bakaba bemeza ko iyo nzu itari enregistré, ibyo bikaba byarashimangiwe na Me Habimana uburanira, ko acte de notoriété itashingirwaho mu kwemeza ko inzu iri enregistré, na Me ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba nawe abibona gutyo, ko bank itigeze ibona iyo certificate d’enregistrement, ko fiche cadastrale iba ari igishushanyo kigaragaza imbago za parcelle gikorerwa mu karere bikajyanwa muri commission y’ubutaka;
Me ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ingingo ya 303 CPSSCA iteganya uko isubikwa rya cyamunara ziba, ko ingingo ya 304 yemerera uwafatiriye n’uwafatiriwe gusubikisha cyamunara mu gihe amafaranga abaye make, ko rero umuhesha w’inkiko afite ububasha bwo gusubikisha cyamunara mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nta cyemezo cy’umucamanza, ko ordonnance yashyiraga cyamunara kuwa 15/11/2010 Gatera yasabye ko yimurirwa kuwa 2/12/2010, ko kuva le 15/10/ kugeza 15/11/2010 kugeza kuwa 2/12/2010 nta kwezi kurimo. ko kuri iyo tariki ya 2/12/2010 cyamunara itabaye kuko ngo habuze umuntu utanga igiciro cyamurana ikimurirwa kuwa 20/12/ uwo munsi ikaza kuba, ▇▇▇ ▇▇▇ nta tegeko rya perezida ryari ngombwa . Ibyo byashimangiwe na Me Habimana na;
Me Habimana yavuze ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ inzu muri cyamunara inzu ya Gatera mu buryo bukurikije amategeko uyu ngo akanga kuva mu nzu, bakaba basaba indishyi zingana na 5000.000frw n’igihembo cya avocat cya 500.000frw, ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ akayahabwa igihe cyamunara cyagumaho, à titre subsidiaire agasaba yuko mu gihe cyamunara yaseswa B.Populaire na Kanyana Bibiane baha indishyi za 1000.000 frw Ntawizera n’amafaranga yatanze agura inzu n’igihembo cy’avocat cya 1000.000frw;
Kuri icyo kirego cya Habimana, Me ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ yavuze yuko ibyo Habimana asaba bitaza muri uru rubanza(art 105 CPSSCA,ko Afred yagira ibyo asaba mu gihe ▇▇▇ ▇▇▇ nawe aregwa kuko ngo yagobotse ku bushake
Me Ndutiye kuri icyo kirego cya Habimana yavuze ko icyo kirego kitakwakirwa ngo kuko Ntawizera atari umwishingizi w’uregwa, ko amakosa yabaye muri cyamunara ntaho ahuriye, ko niba afite yazategereza igihe urubanza ruzarangirira akarega Kanyana. Ibyo akaba ▇▇▇ ▇▇▇ na Bakashyaka abibona kuko ngo aribo bagobotse ku bushake bwabo;
Me Bigaraba ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ko, kuri icyo kirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, hari ikibazo cyo gukurwa mu mutungo yaguze,akibaza uwo Ntawizera yarega kuko ngo Kanyana Atari umugurisha(le vendeur), ko uwagurishije ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ Vénant, ibyo bishimangirwa na Me Sebineza na Me ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ BPR yaje mu rubanza nk’uwagobotse kimwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇, Me Mubangizi agasaba ko Gatera yacibwa 3000.000frw kubera gushora BPR mu manza, agasaba ko Gatera yazishyura Kanyana indishyi za 3000.000frw
Hakurikijwe ibimaze kuvugwa haruguru,hakwibazwa ikibazo kigize urubanza mu buryo bukurikira:
1.Ku byerekeye kumenya niba Gatera Vénant yaragombaga kurega Kanyana na Banki Populaire akabarega hamwe;
2. Ku byerekeranye no kumenya niba nzu yagurishijwe yari cadastre(enregistré) ku buryo Kanyana atari afite ububasha bwo kuyiteza cyamunara. ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ingingo ya 306 CPSSCA igomba gukurikizwa muri uru rubanza;
3. Ku byerekeranye no kumenya niba hari hakenewe icyemezo cy’umucamanza mu gihe hari habaye isubika rya cyamunara yo kuwa 2/12/2010 ;
4. Ku byerekeranye no kumenya niba ikirego cy’abagobotse muri uru rubanza aribo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na BPR gifite ishingiro;
II ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
1.Ku byerekeye no kumenya niba Gatera Vénant yaragombaga kurega Kanyana na Banki Populaire akabarega hamwe;
Me Sebineza uburanira Kanyana avuga ko Gatera yagombaga no kurega BPR kuko ngo Gatera Vénant yareze Kanyana ku ▇▇▇▇ ▇▇▇ nk’▇▇▇ ▇▇▇▇ amasezerano ari hagati ya Gatera na Bibiane Kanyana. Naho Me Bakashyaka akavuga ko Kanyana yarezwe nk’umuhesha w’inkiko ku ikosa yakoze mu byo yagombaga gukora nka huissier professional. ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ mu nshingano za huissier cyangwa z’undi muhesha w’inkiko wemewe n’amategeko harimo kurangiza urubanza mu buryo bukurikije amategeko, agakurikiza amategeko ajyanye no kurangiza urubanza, byumvikane ko n’amakosa yavuka mw’irangiza ry’urubanza bibazwa umuhesha w’inkiko bahaye ako kazi nkuko biteganwa n’ingingo ya 31 y’itegeko No 31/2001 y’itegeko ry’abahesha b’inkiko b’umwuga , irebana no kurangiza urubanza nabi, ibyo kurangiza urubanza bikaba bitareba banki
2.Ku byerekeranye no kumenya niba nzu yagurishijwe yari cadastre(enregistré) ku buryo Kanyana atari afite ububasha bwo kuyiteza cyamunara;
Me Bakashyaka avuga ko iyo nzu yagurishijwe ari inzu cadastre ifite n’ibyangombwa byose, ko rero hashingiwe ku ngingo ya 18 y’itegeko rya ba huissiers nta bubasha yari afite bwo guteza cyamunara. Naho Me Bigaragaba ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ko hagaragazwa original ya certificat d’enregistrement y’iyo nzu. Urukiko rurasanga harabonetse gusa fiche cadastrale nayo iri photocopie, itari original kandi ingingo ya 42 CCL II ivuga ibiranga certificat d’enregistrement y’amazu, kandi iyo certificate d’enregistrement ikaba ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko inzu iri enregistré muri cadastre, icyo batanze akaba ▇▇▇▇ ▇▇▇ acte de notoriété, fiche cadastrale ubwayo ▇▇▇▇▇ ▇▇▇ igishushanyo kigaragaza imbago za parcelle gikorerwa mu karere bikajyanwa muri commission kugira ngo haboneke certificate d’enregistrement. Bityo rero nubwo urega ashingira ku ngingo ya 18 No 31/2001 rigenga abahesha b’inkiko b’umwuga, urukiko rukaba rutayishingiraho kuko urega atagaragaje ko inzu yagurishijwe yari yaranditswe mu biro by’umubitsi w’impapuro z’ubutaka(ntabwo yagaragaje certificate d’enregistrement itanzwe n’urwo rwego), bivuze ko batari gufatira inzu kwa conservateur de titre foncier kandi inzu atari ho ibarurirwa
Ku byerekeranye no kumenya niba ingingo ya 306 CPSSCA ijyanye n’ibirebana no guteza cyamunara mu gihe hafatiriwe ibintu byinshi bitimukanwa cyangwa ibice byinshi by’ikintu kimwe kitimukanwa yaragombaga gukurikizwa , urukiko rurasanga icyo kirego yarakiregeye mu rubanza RC 0726/10/TGI/NYGE, kikaburanwa mbere yuko iki kirego kiza, urubanza rukaba rwarabaye itegeko, kuko n’urukiko rw’ubujurire ntacyo rwavuze kuri iyo cyamunara mu cyemezo cyarwo
3. ku byerekeranye no kumenya niba hari hakenewe icyemezo cy’umucamanza mu gihe hari habaye isubika rya cyamunara yo kuwa 2/12/2010.
Me Bakashyaka na Me Ndutiye bavuga ko ordonnance ya mbere yashyiraha cymunara kuwa 15/11/2011, ikaza kwimurwa kuwa 2/12/2011 bisabwe na Gatera Vénant , ko Kanyana atari kubikora nta ordonnance ya Perezida ihari. Naho Me Bigaraba ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ko huissier yari afite uburenganzira bwo gusubika cyamunara mu gihe kitarengeje iminsi 30 nkuko ngo biteganwa n’ingingo ya 304 CPSSCA nkuko yabisobanuye mu rubanza. Urukiko rurasanga ingingo ya 304 CPSSCA iteganya ko bisabwe n’uberewemo umwenda cyangwa uwurimo, cyamunara ishobora kwimurwa ku wundi munsi ariko udashobora kurenga ukwezi kuva umunsi cyamunara cya mbere cyatangiriye gutezwa, byumvikane ko iyo ngingo iha ububasha umuhesha w’inkiko ububasha bwo kwimura cyamunara mu gihe kitarengeje ukwezi nta cyemezo cy’umucamanza gitanzwe, kuko iyo ngingo ivuga ko kugirango icyo gihe cy’ukwezi kirenge hasabwa icyemezo cya Perezida . kuri Gatera Vénant, cyamunara yagomba kuba kuwa 15/11/2010 ntiyabaye bitewe nuko igiciro cyari gito ; uwafatiriwe inzu ariwe Gatera yari yasabye ko yakwimurwa kubera amafaranga make kikimurirwa kuwa 2/12/2010, muri iki gihe huissier akaba yari akifite uburenganzira bwo gusubikisha cyamunara hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 304 al 2 CPSSCA. Iyo ngingo ikaba idateganya ko niba uwo munsi icyamunara yimuriweho ariko ntibe bitewe na huissier usanze abaguzi batanga igiciro gishakwa ntabahari hagomba indi ordonnance ya perezida. Akaba ariyo mpamvu hagomba kwiyambazwa ingingo ya 303 al 2 kuko iyo ngingo yemerera umukozi ushinzwe kugurisha muri cyamunara kwimura cyamunara abyibwirije wenyine mu gihe nta baguzi byibura batanu babonetse. Iyo ngingo ya 303 al2 ikaba yuzuza ingingo ya 304 al 2, zose zikaba zivuga impamvu hashobora kubaho isubika rya cyamunara ▇▇▇▇▇ ▇▇ kidashobora kurenza iminsi 30, ikindi akaba ▇▇▇ ▇▇▇ impamvu y’iyimurwa ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ imwe n’iya mbere iteganyijwe n’ingingo ya 304 CPSSCA. Bityo rero iyimurirwa
rya 2 ryo kuwa 2/12/2010 cyamunara igashyirwa kuwa 20/12/2010 impamvu ikaba igomba gushakirwa mu ngingo ya 303 al 3. Bikaba bigaragara ko Kanyana Bibiane yimuriye iyo cyamunara mu gihe kitarenze iminsi 30, mu minsi 18, iyo cyamunara rero ikaba yarakurikije ibiteganwa mu ngingo za 304 al 1 na 303 al 3, ikaba yarakurikije amategeko;
4.Ku byerekeranye no kumenya niba ikirego cy’abagobotse muri uru rubanza aribo ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na BPR gifite ishingiro;
Me Habimana uburanira Ntawizera avuga ko bashingiye ku ngingo ya 112- 114 CPSSCA bagoboka kubera inyungu bafite mu iseswa ry’amasezerano y’ubugure muri cyamunara hagati ya Ntawizera na BPR. Naho Me Bigaraba ▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ bakavuga ko Habimana yagombye gutegereza icyemezo cy’urukiko akabona kugira icyo asaba, ibyo akaba ▇▇▇ ▇▇▇ bibonwa na Me Ndutiye na Bakashyaka. Urukiko rurasanga ikirego cya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ nta shingiro gifite nubwo agaragaza inyungu mu rubanza avuga ko inzu yayiguze muri iyo cyamunara, akaba atinya ko yayamburwa hashingiwe ku ngingo za 112-114 CPSSCA kuko atagaragaza igihombo yagize muri iriya cyamunara, ngo agaragaze uwamwangirije ku nzu yaguze, hakaba hari n’ ikibazo cyo kumenya uwo Ntawizera yagombaga kurega kuko Kanyana Bibiane atari we ▇▇▇▇▇ ▇▇▇, umwinshingizi akaba ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ nzu ariwe Gatera Vénant kuko ariwe watanze inzu ngo bayigurishe, akaba rero ariwe wagombaga kubazwa kuri icyo kibazo. ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ akaba yaragobotse mu rubanza ntagaragaze igihombo cyako kanya yatewe na Gatera Vénant nubwo rero yari afite uburenganzira bwo gutanga ikirego igihe kikaba cyari kitaragera nkuko biteganwa n’ingingo za 306 na 307 CCLIII, akaba kandi atarakigaragaje kuri BPR na Kanyana Bibiane, bityo ikirego cye kikaba nta shingiro gifite;
Ku birebana n’ikirego cya BPR cyo kugoboka mu rubanza, Me Mubangizi avuga ko inyungu ari ▇▇▇ ▇▇▇ bashaka gutesha cyamunara yateguwe na BPR Kanyana ari huissier watumwe na BPR,igakorwa mu buryo ngo bukurikije amategeko . Urukiko rurasanga na BPR yaragaragaje inyungu yemewe n’amategeko, itaziguye ubwo yavugaga ko iyo cyamunara aribo bayiteguye bakaba batinya ko yaseswa kuko Kanyana yari yatumwe ▇▇▇▇ ▇▇▇ ateze akore iyo cyamunara , bityo ikirego cya BPR cyo kugoboka mu rubanza kikaba gifite ishingiro, ariko indishyi BPR yaka Gatera Vénant zikaba zigomba kugenwa n’urukiko mu bushishozi bwarwo;
Ku bijyanye n’indishyi Kanyana yaka Gatera Vénant, nazo zikaba zigomba kugenwa n’urukiko mu bushishozi bwarwo kuko izo basabye ari nyinshi ugereranyije n’igihombo batewe mu kuza mu manza;
III ICYEMEZO CY’URUKIKO
-Rwemeje kwakira ikirego rwashyikirijwe na Gatera Vénant ariko rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite;
-Rwemeje ko inzu yagurishijwe muri cyamunara itari cadastré nkuko byavuzwe haruguru, ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ akaba yari afite ububasha bwo guteza cyamunara iyo nzu;
-Rwemeje ko cyamunara yakozwe kuwa 20/12/2010 n’umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane agurisha inzu ya Gatera Vénant yakozwe mu buryo bukurikije amategeko kubera impamvu zavuzwe, ikaba igumyeho;
-Rwemeje ko ukugoboka kwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ mu rubanza rwa Gatera Vénant na Kanyana nta shingiro gufite nkuko byavuzwe ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ukugoboka kwa BPR kukaba gufite ishingiro, bityo akaba akwiye guhabwa indishyi zigomba kugenwa n’urukiko;
-Rutegetse ko icyamunara yakozwe kuwa 20/12/2010 ikozwe na Kanyana Bibiane yakozwe mu buryo bukurikije amategeko, ikaba igumyeho;
-Rutegetse ko Gatera Vénant aha Kanyana Bibiane indishyi za 1000.000frw habariwemo n’igihembo cy’abavoka n’amafaranga y’ikurikirana rubanza, agaha kandi BPR indishyi zingana na 500.000frw habariwemo n’igihembo cya avocat z’uko yatumye iza kurega bitewe n’ikirego cya Gatera Vénant, yose hamwe akaba ahwanye na 1.500.000frw, ayatangira umusogongero wa leta wa 4%
-Rutegetse Gatera Vénant kwishyura amafaranga y’amagarama y’uru rubanza uko angana na 26.600 frw akayatanga ahereye kuyo yatanzeho ingwate y’amagarama ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na 4000 frw, akayatanga mu gihe cy’ukwezi kumwe atayatanga mu gihe gitegetswe agakurwa mu bye ku ngufu za leta;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 15/7/2011 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE
Umucamanza Umwanditsi
▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ▇▇