Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUBAVU, RURI KU KICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO KU RWEGO RWA KABIRI RUHAKIJIJE URUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA
UREGA:Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ Mukarutamu utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gatega,umurenge wa Hindiro akarere ka Ngororero;
UREGWA:Koperative Kundumurimo Hindiro(KOKUHI)ifite ikicaro mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gatega,umurenge wa Hindiro akarere ka Ngororero mu izina ry’umuyobozi wayo ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ;
IKIREGERWA:▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ kwemezako amasambu abiri ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ na Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ no gutegeka ko yahabwa ibyangombwa by’ubutaka bya ▇▇▇▇▇▇▇. Hajuririrwa urubanza RC 0121/15/TB/KBY rwaciwe kuwa 30/11/ 2015 n'urukiko rw’ibanze rwa Kabaya;
I.IMITERERE Y’URUBANZA
[1] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yarabereyemo Koperative Kundumurimo Hindiro(KOKUHI)umwenda w’amafaranga ibihumbi 706,900 hanyuma kuwa 27/06/2013 bagirana amasezerano ko Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yarangije kwishyura bitarenze kuwa 10/07/2013 bitaba ibyo bagatwara imirima ibiri(2) umwe uri ku Kadehero undi uri munsi yo kwa Cyeziya kandi bigafatwa nkaho ayibagurishije.Kuwa 29/06/2013 Koperative Kundumurimo Hindiro(KOKUHI) yandikiye Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ ibonye amafaranga ibihumbi 706,900 yarabarimo.Ku rwego rw’ibanze Koperative Kundumurimo Hindiro(KOKUHI) yareze Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ nubwo banditse iriya baruwa yo kuwa 29/06/2013 batabonye ayo mafaranga ibihumbi 706,900 ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yarabarimo kuko ngo babikoze kugirango ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ abone inguzanyo muri ▇▇▇▇▇ abone uko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇.▇▇ rubanza RC 0121/15/TB/KBY rwaciwe kuwa 30/11/2015 n’urukiko rw’ibanze rwa kabaya hemejeko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ atigeze yishyura KOKUHI amafaranga ibihumbi 706,900 yabo abarimo,rumutegeka kwishyura KOKUHI umwenda w’ibihumbi706,900 ababereyemo ▇▇▇ ▇▇▇▇ imirima 2 baregeye. ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ agaha KOKUHI indishyi z’ibihumbi ijana(100,000)zo kwica amasezerano,ibihumbi 200,000 y’igihembo cya avoka no gusubiza ingwate y’amagarama y’ibihumbi 25,000 ;
[2] ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ utarishimiye imikirize y’urukiko rw’ibanze rwa Kabaya yajuririye urukiko rwisumbuye asaba gutesha agaciro imikirize y’urubanza RC 0121/15/TB/KBY kubera impamvu zikurikira :
-Kuba urukiko rw’ibanze rwa Kabaya rwarirengagije nkana ibimenyetso yarushikirije bigizwe n’inyandiko yo kuwa 29/06/2013 igaragaza ko yishyuye KOKUHI umwenda yarayibereyemo ;
- Kuba urukiko rw’ibanze rwa Kabaya rwahaye agaciro imvugo ya agent de crédit wa ▇▇▇▇▇ Hindiro ivugako ▇▇▇▇▇ yagombaga kumuha umwenda ishingiye ku mabwire avuga ko arimo umwenda wa KOKUHI ;
- Kuba urukiko rw’ibanze rwa Kabaya rwarirengagije icyaregewe kigizwe n’imirima ibiri maze rugafata icyemzo ku kitararegewe kigizwe n’amafaranga ibihumbi706,900.Koperative yaburanye ivugako nta bimenyetso byirengagijwe.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yarishyuye ideni ry’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ cyenda na bitandatu ▇▇▇▇▇▇ cyenda(906,900) yarabereyemo Koperative KOKUHI.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇ yaragombaga guha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ umwenda ▇▇▇ ▇▇▇ arangije kwishyura KOKUHI ideni yarayibereyemo. Gusuzuma niba urukiko rw’ibanze rwa Kabaya rwarirengagije icyaregewe kigizwe n’imirima ibiri maze rugafata icyemzo ku kitararegewe kigizwe n’amafaranga ibihumbi 706,900. Gusuzuma niba hari indishyi zikwiye gutangwa.
II.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
[3]▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ wahawe ijambo yavuzeko yatanze amasambu ▇▇▇▇▇ ▇▇’ingwate ariko nyuma yishyura amafaranga ibihumbi 706,900 nk’uko bigaragagara mu nyandiko yo kuwa 29/06/2013 ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇,iri ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ yararyishyuye mu ishyirahamwe ABISUNGANE ryaje guhinduka KOKUHI naho kukibazo cyo kumenya impamvu hatabayeho amasezerano yanditse ko yishyuye ▇▇▇ ▇▇▇ yarabereye iryo shyirahamwe umwanditsi waryo.Asaba indishyi z’akababaro za miliyoni imwe(1000,000),tike y’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(500,000)yatanze ava Nyagatare aza kuburana n’igarama ry’ibihumbi mirongo itanu(50,000) ;
[4] Me Uwingabire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ KOKUHI yavuzeko ideni ry’ibihumbi 706,900 ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ avuga ritishyuwe ko inyandko yo kuwa 29/06/2013 yayihawe agiye gusaba ideni muri
▇▇▇▇▇ kuko hari indi nyandiko yo kuwa 27/06/2013 igaragaza ko atishyuye kuko iyo aza kwishyura iyo nyandiko yo kuwa 27/07/2013 iba yaraciwe ;
[5]Urukiko rurasanga hari amasezerano yakozwe kuwa 27/06/2013 hagati ya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ na ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇,▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ bahagarariye koperative bemeranijwe ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ abafitiye amafaranga ibihumbi ibihumbi 706,900 nawe abahaye umurima w’ingwate ariko nabasubiza ayo mafaranga nabo bazamusubize umurima.
*6+Urukiko rurasanga kuwa 29/06/2013,perezida w’ishyirahanwe witwa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ afatanyije na comité y’ishyirahawe bemejeko babonye amafaranga ibihumbi 906,900 bishyuwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ;
i.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yarishyuye ideni ry’ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ cyenda na bitandatu ▇▇▇▇▇▇ cyenda(906,900) yarabereyemo Koperative KOKUHI.
[7]Urukiko rurasanga Me Uwingabire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ KOKUHI adahakana inyandiko yo kuwa 29/06/2013 igaragaza ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yishuye KOKUHI ideni ry’ibihmbi ▇▇▇▇▇▇ cyenda na bitandatu ▇▇▇▇▇▇ cyenda(906,900)yarabereyemo koperative babereye umyobozi ariko akavuga ko nubwo iyo nyandiko ihari ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇ bayanditse batishyuwe ko ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇ iyo nyandiko bashaka ko ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ muri ▇▇▇▇▇ kugirango bamuhe ideni nawe abashe kubishyura ;
[8]▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ iyi mvugo ya Me Uwingabire ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ KOKUHI nta shingiro yahabwa kuko mu masezerano yo kuwa 27/06/2013 basezeranye na Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ bamuhaye amafaranga ibihmbi ▇▇▇▇▇▇ cyenda na bitandatu ▇▇▇▇▇▇ cyenda(906,900) nawe abahaye ingwate y’umurima,ko nabishyura bazamusubiza umurima we.Kuwa 29/06/2013 nyuma y’iminsi ibiri(2) Perezida w’ishyirahanwe witwa ▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇ afatanyije na comité y’ishyirahawe bemejeko babonye amafaranga ibihumbi 906,900 bishyuwe na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇.▇▇▇▇ bataraciye amasezerano yo kuwa 27/06/2013 itaba impamvu yo kuvugako batishyuwe kuko amasezerano yo kuwa 29/06/2013 yatesheje agaciro amasezerano yo kuwa 27/06/20132Urukiko ; rurasanga nta nyungu koperative yari ifite yo kongera kwiruka inyuma ya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ imushakira ▇▇▇ akura ubwishyu kandi yaratanze
ingwate.Kuba abahagarariye koperetive bemera ko yishyuwe ndetse n’uwabishyuye akavugako yabahaye amafaranga yari ababereyemo,urukiko rurasanga nta ▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ afitiye koperative KOKUHI ;
ii.Gusuzuma niba ▇▇▇▇▇ yaragombaga guha ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ umwenda ▇▇▇ ▇▇▇ arangije kwishyura KOKUHI ideni yarayibereyemo.
[9]Urukiko rurasanga nta mpamvu koperative KOKUHI yagombaga kwivanga mu mibereho ya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ mu gihe agiye gusaba inguzanyo muri ▇▇▇▇▇ kuko KOKUHI yagombaga gutegereza igihe yumvikaniyeho na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ cyo kuyishyura atabikora koperative KOKUHI ikagurisha ingwate yari yahawe cyangwa se ikamurega.Kuvuga rero ko koperative yagombaga kwishyurwa ▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ahawe inguzanyo ▇▇ ▇▇▇▇▇ nta shingiro iyi mvugo yahabwa kuko kuba baramuhaye ideni batagombaga kumufasha ▇▇▇ azakura ubwishyu kandi yaratanze ingwate ;
iii.Gusuzuma niba urukiko rw’ibanze rwa Kabaya rwarirengagije icyaregewe kigizwe n’imirima ibiri maze rugafata icyemzo ku kitararegewe kigizwe n’amafaranga ibihumbi 706,900. [10]Urukiko rurasanga koperative KOKUHI yarareze isaba urukiko kwemeza ko amasambu abiri yaguze na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇▇▇ no gutegeka ko ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ by’ubutaka bya burundu ariko koperative ikaba yirengagiza ko nta masezerano y’ubugure yakoranye na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇,aha koperative ikaba ishaka kwiyegurira ingwate yari yahawe na Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇ gaciro k’amafaranga ibihmbi ▇▇▇▇▇▇ cyenda na bitandatu ▇▇▇▇▇▇ cyenda(906,900) bamugurije ▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ko mu masezerano koperative yagiranye na ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇ ▇▇▇ bazamusubiza isambu ▇▇▇ ▇▇▇ nawe abishyuye.Kuba rero yarabishyuye,isambu ikaba igomba gusubira mu maboko ya ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ;
[11]Hashingiwe ku ingingo ya 3 y’itegeko no 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimeyetso mu manza n’itangwa ryabyo ibiteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Urukiko rurasanga ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yarashikirije urukiko ibimenyetso bihagije byemezako yishyuye ideni yari afitiye koperative KOKUHI ;
▇▇.▇▇▇▇▇▇▇▇ niba hari indishyi zikwiye gutangwa.
[12]Urukiko rurasanga nk’uko ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko
mbonezamubano ibiteganya, koperative KOKUHI ihagarariwe n’umuyobozi wayo ikaba ikwiye kuryozwa igihombo yateje Hategekimana ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇ akagenerwa indishyi n’urukiko ;
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO
[13]Rwemeje kwakira ubujurire bwa ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ rubusuzumye rusanga bufite ishingiro ;
[14]Rwemeje ko kuwa 29/06/2016 ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ yishyuye Koperative KOKUHI ihagarariwe n’umuyobozi wayo ideni yarayibereyemo ry’ ibihumbi ▇▇▇▇▇▇ cyenda na bitandatu ▇▇▇▇▇▇ cyenda (906,900) ;
[15]Rutegetse Koperative KOKUHI ihagarariwe n’umuyobozi wayo kwishyura ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ibihumbi ijana(100,000)byo kumusiragiza mu manza ;
[16]Rutegetse Koperative KOKUHI ihagarariwe n’umuyobozi wayo kwishyura ▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇ ibihumbi ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇(50,000) by’ingwate y’amagarama yatanze arega ;
[17]Rwemeje ko urubanza RC 0121/15/TB/KBY rwaciwe kuwa 30/11/ 2015 n'urukiko rw’ibanze rwa Kabaya ruhindutse mu ngingo zarwo zose ;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 13/05/2016 N’ URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUBAVU RURI KU CYICARO CYARWO RUGIZWE N’UMUCAMANZA RWENYAGUZA ▇▇▇▇▇▇▇ ▇▇▇▇▇▇▇▇ N’UMWANDITSI WARWO : UMUCAMANZA UMWANDITSI